Niba hari ikintu abagore n’abakobwa bahuriyeho kandi kibabangamira cyane ni ukugira ubwoba bwo gusaza, ndetse no kugira munda hanini, usanga bose bavuga bati iyaba gusaza bitabagaho
Aha rero twababoneye
uburyo bwiza bwakoreshwa mu kurinda uruhu gusaza ndetse n’ukubonye akagirango
uri uw’ejo kandi ukuze
Utarinze ujya
kwa muganga ngo bagutere inshinge zikurinda gusaza ndetse baguhe n’indi miti
ishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe hari uburyo bworoheye buri wese kandi
butagira ingaruka bwagufasha guhangana no gusaza k’uruhu rwawe
Mbere yo
kubabwira uko mwaca ukubiri no gusaza k’uruhu,hari ubundi buryo bwiza wakoresha
ufata uruhu rwawe neza nko kurugirira isuku iyo bitabaye ibyo usanga rusa nabi
cyane, rukazana ibiheri, kurya indyo ituzuye nabyo biri mu bituma uruhu rwawe
rusa nabi cyangwa se kurya ibintu byo mu nganda cyane ndetse n’amasukari
Kudasinzira
neza nabyo byangiza uruhu rugasaza imburagihe, kutanywa amazi menshi nabyo biri
mu bituma uruhu rusaza
Gutinda ku
zuba cyane nabyo burya byangiza uruhu, icyo ukwiye gukora mbere yo gukoresha
uburyo tugiye kuvuga, ni ukurinda uruhu rwawe kuba rwahura n’ingaruka tumaze
kuvuga haruguru
Uburyo bwiza
rero kandi bworoheye buri wese ushobora gukoresha mu kurinda uruhu rwawe gusaza
ni ubu bukurikira:
Fata igisate
cy’indimu, ufate n’ikiyiko cy’ubuki
Uko bikorwa:
Vanga neza
bwa buki ushyiremo wa mutobe w’indimu noneho ubisige mu maso neza ku buryo
ntaho usiga, wizere ko byageze mu mubiri neza, ubirekereho iminota 15, noneho
uze kubikuraho ukoresheje amazi
Ibyiza ni
ukubikora nijoro mbere y’uko ujya kuryama, mu cyumweru kimwe gusa uzaba umaze
kubona impinduka ku ruhu rwawe
Kuko ari indium
ndetse ari n’ubuki byose bifite ubushobozi bwo gukuraho umwanda ndetse n’utundi
tukovu tuba ku ruhu, bifasha mu kugaburira uruhu no gutuma ruhumeka neza
Icyitonderwa:
si byiza gukora ibi bintu ku manywa kuko indium izirana n;izuba cyane, uramutse
ubikoze ukajya ku zuba bishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza
Src:
santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO