RFL
Kigali

‘Label’ ya The Mane yashyize igorora abanyeshuri n’abandi banyempano mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2019 9:52
0


‘Label’ ya The Mane yashinzwe na Mupende Ramadhan uzwi ku izina rya Bad Ram, yashyizeho amahirwe adasanzwe ku banyeshuri binjiye mu biruhuko bisoza umwaka wa 2019 n’abanyempano mu muziki yo kubakorera indirimbo ku giciro gito.



‘Label’ ya The Mane ibarizwamo abahanzi batanu, Safi Madiba, Queen Cha, Marina Deborah, Jay Polly na Calvin Mbanda. Mu bihe bitandukanye iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi yateguye ibitaramo bikomeye inakorerwamo indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Aristide Gahunzire, Umujyanama wa Label ya The Mane, yatangaje ko mu bihe bitandukanye bagiye bakira bamwe mu bantu bavuga ko bafite impano mu muziki ariko ko bazitirwa n’ubushobozi kugira ngo bakore indirimbo.

Basaba ko bafashwa bagakorerwa indirimbo. Gahunzire avuga ko n’ubwo basanzwe bafasha abahanzi batanu bafitanye amasezerano, banatekereje gufasha abanyempano bashya mu muziki badafite ubushobozi nk’intego ‘label’ ya The Mane yihaye.

Ati “…Nyuma rero yo kuba dufasha abahanzi dufitanye amasezerano nk’abantu baje mu muziki nyarwanda dufite gahunda yo gutangamo umusanzu wacu nka The Mane yo kugira aho tuvana umuziki tukawugeze ahandi mu kugaragaza no kuvumbura impano ni iki twafasha n’aba bandi badafite amasezerano muri ‘label’ ariko bafite impano.”

Akomeza avuga ko abo bazafasha bishoboka ko ari bo bazahindura isura y’umuziki nyarwanda mu minsi iri imbere.

Anavuga ko hashize igihe bafite iki gitekerezo ariko ko bifuje kugishyira mu bikorwa muri iki gihe abanyeshuri binjiye mu biruhuko kugira ngo n’abo, aya mahirwe abagereho.

Ati “…Twategereje ikiruhuko cy’amashuri kugira ngo duhe amahirwe na babandi baba bari ku mashuri n’abo ntibacikanwe n’ayo mahirwe babone uburyo bwo kwerekana impano zabo,”

Aba banyempano bazakorerwa indirimbo ku giciro gito kandi bizamara igihe cy’ukwezi kumwe.

Mu bikorwa bya vuba, ‘label’ ya The Mane iherutse gusohora harimo indirimbo “Bipapare” ya y’umuraperi Jay Polly, ‘Nari High” y’abahanzi bose bo muri The Mane.

Aristide Gahunzire avuga ko batekereje guha amahirwe abanyeshuri n'abandi banyempano mu muziki badafite ubushobozi buhagije bwo kwiyushyirira indirimbo muri studio

Aristide Gahunzire Umujyanama wa 'Label' ya The Mane

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NARI HIGH' Y'ABAHANZI BO MURI THE MANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND