RFL
Kigali

“Gods Must Be Crazy” Filimi yakunzwe ikinjiza akayabo ariko igahemba umukinankuru wayo intica ntikize

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/11/2019 11:25
1


Filime twamenye nka Sagatwa kubera umukinnyi w’ikiranagirire wari urimo witwa N!xau Toma byaje kurangira bamucyuye amaramasa nubwo ari mu batumye iyi filimi”Gods Must Be Crazy” ikundwa n'abatari bacye ku isi hose.



Nyuma y’umwaka wa 1980, filime ya “Gods Must Be Crazy” yo muri Afurika y’Epfo yinjije amafaranga akayabo ubwo yashyirwaga hanze. Iyi filime abenshi bayizi ku izina rya ‘Sagatwa’ kubera umukinankuru N!xau Toma uyigaragaramo. Uyu mukinankuru ni kavukire wo muri Namibia, uko yagaragaye muri iyi filime ni na ko yari abayeho mu buzima busanzwe we n’umuryango we bagatungwa no guhiga no kurya amafunguro basaruraga mu ishyamba. 

Nyuma yo gukina muri iyi filime, yabaye ikirangire bituma yongera no kugaragara mu yandi ma filime. Nk'uko bisanzwe buri mukozi aba akwiye igihembo bitewe n’umubyizi we, uyu N!xau cyangwa Sagatwa si ko byamugendekeye kuko mu kayabo k’amadorari iyi filime yinjije yahawe udufaranga duke cyane. Ese ni iki cyabiteye?

Iyi filime mu byatumye imenyekana ku isi ndetse igakundwa cyane nuko ubwayo isetsa. Abayibuka neza ni uko ishingiye ku nkuru y’umugabo watoraguye icupa rya Coca-Cola yaririjugunyiwe n'abagendaga mu ndege. Iri cupa kuko bwari ubwa mbere aribonye kandi rikaba ryari riturutse mu kirere yarifashe nk’impano y’ijuru. 

Nyamugabo yararifashe arijyana mu muryango we bene wabo batangira kujya barikoresha imirimo itandukanye. Iyi mpano y’ijuru ntiyaje kuba nziza dore ko abo mu muryango we batangiye kurisiganira rikabyara amakimbirane menshi. Wa mugabo, N!xau yaje gufata umwanzuro ajya kurijugunya aho yibwiraga ko haba ku mpera y’isi…. 

Uyu mugabo ubuzimwa bwe muri iyi filime buba bushingiye ku gusetsa cyane. Hari aho agera agahura n’abazungu, namwe mutekereze umuntu wituriye mu ishyamba hanyuma agahura n’abazungu bafite imodoka n’ibindi bikoresho by’iterambere. Mu by’ukuri uyu mukinankuru mu buzima busanzwe ni na ko yari abayeho.

N!xau Toma

Iyi filime imaze gusohoka yarakunzwe cyane ndetse yinjiza n’akayabo k’amafaranga. Nyamara nubwo yinjije agera kuri miliyari 60 z’amadorari ya Amerika, umukinankuru nyamukuru ari we N!xau cyangwa Sagatwa bamuhaye intica ntikize y’amadorari 300 gusa (mu manyarwanda ntabwo agera ku bihumbi magana atatu). Iki gikorwa cyababaje abatari bake, bamwe ntibaripfanye kugeza ubwo bagaragaje ko abagabanyije abinankuru amafaranga ko bagaragaje ukwikubira. 

Uyu N!xau ni we wahawe amafaranga macye kandi mu by'ukuri ari we wari umukinnyi w’ingenzi muri iyi filimi. Mu kwiregura, bwana Jacobus Johannes Uys umuyobozi w’iyi filime, umuzungu wo muri Afurika y’Epfo yagaragaje ko ayo mafaranga atari macye na busa ku muntu wari utuye mu ishyamba byongeye kandi atazi n’agaciro k’amafaranga. Ibi, benshi babifashe nk’ubwambuzi n’akarengane kakorewe uyu N!xau bashingiye ku cyo twakwita nko kudasonukirwa cyangwa icyo abandi bakwita ubujiji.N’ubwo yarenganyijwe agahabwa amafaranga y’urusenda kuri “Gods Must Be Crazy” izindi filime yagaragayemo ho yagendaga asaba amafaranga menshi. Kubera gutembera isi, wenda agiye gufata ibihembo by’abakinnyi ba filime cyangwa izo yabaga agiye gukinira mu mijyi byamuteye kumenya uko abandi bantu bari babayeho. 

Amafaranga yahembwaga yayubakishije inzu y’amatafari, agura amatungo ndetse n’imodoka. Abagereranya bavuga ko yatabarutse afite imyaka 59. Ntibamenye icyamuhitanye kuko basanze yashiriyemo umwuka hafi y’iwe. Kuko yari yarigeze kurwara igituntu n’ubundi indwara zo mu buhumekero ni zo zihabwa amahirwe kuba zarishe uyu mugabo N!xau Toma cyangwa Sagatwa.

Umwanditsi: Christian Mukama-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Itubereyemaso jule4 years ago
    Ndashalako umutekano uba wose murwanda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND