RFL
Kigali

MU MAFOTO: Grace Room Ministry basoje igiterane 'Your Glory Lord' cyahembukiyemo imitima ya benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2019 19:59
1


Kuri iki Cyumweru tariki 3/11/2019 ni bwo Grace Room Ministry iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda yasoje igiterane cy'iminsi itatu cyiswe 'Your Glory Lord' cyaberaga i Remera muri Petit Stade. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye bari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda.



Mu minsi itatu iki giterane cyamaze, cyitabiriwe ku rwego rushimishije dore ko Petit Stade yari yakubise yuzuye, kirangwa no guhembuka kw'imitima y'abacyitabiriye binyuze mu Ijambo ry'Imana, ubuhamya n'indirimbo z'abaririmbyi n'amatsinda atandukanye. Iki giterane cyatangiye ku wa Gatanu tariki 1/11/2019 gisozwa ku cyumweru tariki 03/11/2019. Cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, gusa witegereje neza usanga urubyiruko ari rwo rwinshi.


Cyaritabiriwe cyane

Iki giterane 'Your Glory Lord' cyitabiriwe n’abashumba banyuranye barimo Pastor Kabanda Stanley Umushumba mukuru wa Jubilee Revival Assembly akaba n'umugabo wa Pastor Julienne Kabanda, Apostle Sosthene Serukiza, Pastor Mazimpaka Hortense, Rev Dr Antoine Rutayisire, Apostle Alice Mignonne Kabera, Pastor Muhire Fidele, Pastor Christine Gatabazi na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ari nawe wayoboye iki giterane mu minsi yose uko ari itatu.


Pastor Hortense Mazimpaka yabwirije muri iki giterane


Bahembukiye bikomeye muri iki giterane 'Your Glory Lord'

Pastor Kabanda Stanley umugabo wa Pastor Julienne Kabanda Kabirigi bafatanya kuyobora itorero Jubilee Revival Assembly ni we mukozi w'Imana wabimburiye abandi kubwiriza muri iki giterane ubwo cyatangizwaga ku wa 5. Mbere y’uko atangira kwigisha ijambo ry’Imana, Pastor Stanley Kabanda yavuze ko ari mu bagabo bahiriwe n’urushako ngo kuko afite umugore wabaye indashyikirwa mu buzima bwe, aha akaba yaravugaga Pastor Julienne Kabanda.


Pastor Julienne Kabanda umuyobozi mukuru wa Grace Room Ministry

Ku munsi wa mbere w'iki giterane ndetse no ku munsi wa nyuma w'iki giterane, Pastor Julienne Kabanda umuyobozi wa Grace Room Ministry yagiteguye, yashimiye Imana yamuhaye iyerekwa rya Grace Room Ministry anayishimira kuba yaramushoboje gukorera muri iryo yerekwa yamuhaye. Yashimiye cyane umugabo we wamubaye hafi kuva kera kugeza n'uyu munsi akaba amushyigikira mu buryo bwose bushoboka mu rugendo rw'ivugabutumwa. Bahise bafatanya gukata umutsima mu kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe Grace Room Ministry imaze kuva itangijwe.

Pastor Julienne yasutse amarira ubwo yashimaga Imana n'umugabo we

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stella Kabayiza 4 years ago
    pr.Julienne kabanda ndamusabira umugisha uturuka kumana imana imwongere imyaka myinshi cyane kugeza imvi zibaye uruyenzi kuko numugisha kuritwese sinavuga ngo kubanyarwanda gusa ahubwo nikwisi hose igitekerezo cyanjye nuko igiterane cyajya kiba igiterane ngaruka mwaka buri uko umwaka nkuko hatorwa ba miss, ngizo za guma guma nibindi hakamenyekanako buri mwaka hagomba kubaho igiterane gihembura imitima yabanyarwanda nabandi bose bakurikirana Grace room ministry online. murakoze cyane uwiteka abagirire neza.





Inyarwanda BACKGROUND