Abakozi ba MTN Rwanda bakangurirwe gufatanya na Polisi y’igihugu mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro cyane cyane bigisha abantu kwirinda gukoresha telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga.
Kuva muri Gicurasi uyu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda
yatangije ubukangurambaga yise “Gerayo Amahoro” bugamije gusobanurira abakoresha
umuhanda uburyo bakwiye kuwukoresha neza mu rwego rwo kurwanya impanuka zihitana
ubuzima bwa benshi.
Muri uku kwezi k’Ugushyingo 2019, ubukangurambaga bwa
Gerayo Amahoro buzibanda mu gukangurira abatwara ibinyabiziga bose kwirinda
gukoresha telefone mu gihe bari mu muhanda kandi batwaye.
Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugishyingo 2019, ku cyicaro
cya MTN Rwanda niho habereye umuhango yo gutangiza ubu bukangurambaga, iki kigo
cy’itumanaho cyiyemeje kugiramo uruhare nacyo.
Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda yavuze
ko bazafatanya na Polisi y’u Rwanda mu gutanga ubutumwa bwibutsa abantu
kwirinda gukoresha telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga, bakoresheje uburyo
butandukanye.
Ati “Icyo tuzafatanya ni uko tuzakoresha uburyo bwose
dufite kugira ngo ubu butumwa butambuke. Harimo ubutumwa bugufi buzohererezwa
abakiriya, hari ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, ku mateleviziyo, n’imbuga
nkoranyambaga.”
Uretse ibizakorwa na MTN Rwanda nk’ikigo, Alain Numa
yavuze ko n’abakozi ubwabo bazagenda bakoresha amajwi yabo mu kubwira inshuti n’abavandimwe
ko ‘gukoresha telefone utwaye ikinyabiziga ari ugushyira mu kaga ubuzima bwawe
n’ubw’abandi.
Umuyobozi mukuru wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi yasabye
abakozi bose bakorana kugira uruhare rukomeye muri gahunda ya Gerayo Amahoro,
cyane cyane bakangurira abantu bazi kwirinda kugira ikinti icyo ari cyose
bakoresha telefone batwaye imodoka.
Ati “Niba uzi umuntu utari hano nitumara kuhava uhite
ufata telefone umubwire uti ‘ntukandike ubutumwa bugufi, ntugahamagare mu gihe
utwaye ikinyabiziga. Umutekano wo mu muhanda tugomba kuwugira uwacu.”
Komiseri wa Polisi Ushinzwe Umutekano wo mu muhanda CP
Rafiki Mujiji, yavuze ko ubu bufatanye na MTN Rwanda buzabafasha kugeza
ubutumwa ku bantu benshi kandi bashoboka bazabasha kongera kumva akamaro ko
gukoresha neza amategeko y’umuhanda.
Ku Isi yose abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi
300 bapfa baguye mu mpanuka. Impanuka ni zo zihitana ubuzima bw’abana benshi
bari hagati y’imyaka ine na 14, n’abakuru bari hagati y’imyaka 15 na 28.
Mu mpanuka ibihumbi bitandatu zabaye mu Rwanda mu
mwaka ushize, hejuru y’impanuka ibihumbi bibiri zatewe no kuba abari batwaye
ibinyabiziga baranakoreshaga telefone.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco yasabye abakozi ba MTN Rwanda kugira umuco wo gutwara ibinyabiziga bubahiriza amategeko y’umuhanda n’abandi bakabareberaho.
CP John Bosco Kabera (iburyo), Umuyobozi wa MTN Rwanda Mwita Kaemba Ng'ambi (hagati) na CP Mujiji Rafiki nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye
CP John Bosco Kabera yavuze ko bashaka ko gutwara neza abantu babigira umuco
Abakozi ba MTN Rwanda basabwe gukangurira abandi bantu gukurikiza amategeko y'umuhanda
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yijeje ubufatanye Polisi mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro
Abakozi ba MTN bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza
MTN yiyemeje gufatanya na Polisi y'u Rwanda muri uku kwezi kose
TANGA IGITECYEREZO