RFL
Kigali

Petersbakers imaze gukorera 'cake' z'agatangaza benshi barimo na MTN igiye kwigisha abantu uko bakora cake zisobanutse!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2019 18:59
3


Petersbakers ni izina rimaze kwamamara cyane hano mu Rwanda mu bijyanye no gukora cake z’umwihariko ziryoheye ijisho ndetse zifite icyanga. Kuri ubu amakuru ahari ni uko abantu bose bifuza nabo kujya bakora cake nk’izi bashyizwe igorora aho bateguriwe amahugurwa bazahahiramo ubwo bumenyi.



Petersbakers ni izina ryitiriwe umugabo ufite impano n’ubuhanga mu gukora cake zidasanzwe ari we Peter Mugwaneza. Afite uburambe mu kuzikora kuva muri 2008 ariko muri 2019 ni bwo yatangiye kubikora byeruye kugira ngo cake zijyanye n’igihe azigeze ku banyarwanda bose. Usibye kuba abifitemo impano, yaranabihuguriwe by'umwihariko muri Kaminuza yize 'Food Production'.

Petersbakers bamaze gukorera abantu benshi cake z’amoko atandukanye. Hari cakes bakora mu ishusho y’umuntu, izo bakora mu ishusho y’imodoka, izo bakora mu ishusho ya computer, izo bakorera abagiye gutera ivi, izo bakorera ababyeyi bitegura kwibaruka, izo bakorera abagize isabukuru y'amavuko (Birthdays cake), izo bakorera abafite ubukwe (Wedding cakes) n’izindi zinyuranye.


Cake Petersbakers bakoreye Tonzi

Mu bantu bazwi bakorewe cake na Petersbakers harimo umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Lucky Nzeyimana, Aline Gahongayire, Tonzi, Alain Numa n’abandi. Mu bigo bikomeye mu Rwanda biherutse gukorerwa cake na Petersbakers twavugamo MTN Rwanda, InyaRwanda.com n'abandi. Bakoreye cake kandi Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, bayikorera Yayeli & Eric mu bukwe bwabo n’abandi.

Petersbakers banze kwihererana ubumenyi bafite mu gukora cake z'umwihariko, ubu bagiye kubusangiza abandi bose babyifuza. Ibi bazabikora binyuze mu mahugurwa azamara amezi atatu (3) aho abazayitabira bazayasoza bazi gukora cake z’agatangaza. Ni amahugurwa yiswe “3 months professional training; Baking skills in your hands”. Kwiyandikisha ku bashaka kuzayitabira byaratangiye, bikaba bizasozwa tariki 20/11/2019. Kwiyandikisha ni ubuntu ku bantu bose.


Kwiyandikisha bikorerwa kuri interineti (KANDA HANO WIYANDIKISHE). Ushobora kandi kwiyandikishiriza ku Biro bya Petersbakers biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali hafi y’aho Ambasaderi wa Amerika atuye ku muhanda KG692. Wanabikora kandi uhamagaye Petersbakers kuri telefone igendanwa; (250)786048392 cyangwa ukabandikira kuri iyi Email ikurikira; petersbakers@gmail.com

Nk’uko bigaragara ku mpapuro biyandikishirizaho, uwiyandikisha ahabwa form (fomu) yandikamo amazina ye yose, email ye, nimero ye y’irangamuntu, nimero ye ya telefone, aho atuye, akanavuga uburyo bumunogeye azishyuramo amafaranga yo guhugurwa. Guhugurwa mu gihe cy'Ukwezi kumwe ni ibihumbi 100Frw, mu mezi atatu ni ukwishyura ibihumbi 300Frw). Uwiyandikisha asabwa kuvuga uburyo ashaka azishyuramo amafaranga.

Uburyo butatu asabwa guhitamo ubwo ashimye cyane, ni ubu bukurikira: Ubwa mbere ni ‘Nzayishyura Icyarimwe Icyiciro Kimwe’, ubwa kabiri ni ‘Nzishyura mu byiciro bibiri’, ubwa gatatu ni ‘Nzishyura mu byiciro bitatu’. Twabibutsa ko kwiyandikisha bizarangira tariki 20/11/2019. Nyuma y’iyo tariki ni bwo abiyandikishije bazatangarizwa igihe cyo gutangirira amahugurwa. Kwishyura bizakorwa amasomo yaratangiye aho ushobora kwishyurira rimwe cyangwa se ugahitamo kujya wishyura mu byiciro nk'uko twabisobanuye hejuru.

AMAHIRWE KU BAZITABIRA AMAHUGURWA YA PETERSBAKERS

Petersbakers yatangarije Inyarwanda.com ko abantu 10 bazahiga abandi mu mahugurwa azamara amezi 3, ni ukuvuga abazayarangiza barusha abandi gukora cake z'agatangaza, azabaha akazi muri kompanyi ye ya Petersbakers. Ibi bizaba ari amahirwe adasanzwe kuko bidakunze kubaho mu mashuri anyuranye. Peter avuga ko ari byiza gushyigikira no gufasha umuntu ufite impano ifitiye benshi akamaro by'akarusho bikaba binagabanya umubare w'abashomeri.


Petersbakers bakora cake zitangarirwa na buri wese

Ku bakeneye cake z'agatangaza mu birori bitandukanye, twabamenyesha ko Petersbakers bakora cake zitandukanye zirimo; Vanilla cake, Chocolate cake, Lemon cake, Coconut cake, Mychoco cake n’izindi. Iyo ushaka ko bagukorera cake, singombwa ko ubasanga ku Biro aho bakorera ahubwo wanabandikira cyangwa se ukabahamagara. Ikindi ni uko iyo bagukoreye cake, banayikugereza aho ibirori byawe byabereye.

Inyungu ziri mu gukoresha cake muri Petersbakers

Gukoresha cake muri Petersbakers harimo inyungu nyinshi kuko Design yose washaka barayigukorera. Bashobora kandi no kuguhitiramo Design ijyanye n’ibirori byawe. Akarusho ntabwo bahenda rwose dore ko ibiciro byoroheye buri wese. Petersbakers yabwiye InyaRwanda.com bati “Icyo nabwira abantu ni uko turi hano kugira ngo inzozi zawe zibe impamo ubukwe bwawe busigare ari amateka cake bayikwitirire.”

Akarusho ni uko Design yose wifuza bayigukorera uko ubishaka ndetse bakanarenzaho ku buryo nawe bigutangaza. Icyakora bisaba ko umuntu ushaka cake abagezaho Design mbere y’amasaha 48 cyangwa se mbere y’amasaha 24, ibisobanuye ko igihe hari cake ushaka ko bagukorera, ubibamenyesha habura nibura iminsi ibiri cyangwa se waba watinze ukabibamenyesha habura umunsi umwe, ubundi bakagukorera cake y'urwibutso ruhebuje mu birori byawe.


Cake Petersbakers yakoreye MTN Rwanda

Asubiza ku bijyanye na Design ya cakes abakiriya baba bifuza, Petersbakers yagize ati ”Birashoboka cyane rwose kuko ni cyo tubereye hano ni ugukora ibyo abantu bifuza rwose kandi nanjye iyo umuntu ansabye design idasanzwe ni byo binshimisha kuko bimpa umwanya wo gutekereza cyane nkatanga product nshya. Singombwa ko umukiriya aza kuri office kuko online byaroroshye cyane.” Gana rero Petersbakers bagufashe kwizihirwa by'ikirenga mu birori byawe binyuze muri cake idasanzwe bagukorera igatangarirwa na buri wese.


Abafite ubukwe Petersbakers abakorera cake batazibagirwa ubuzima bwabo bwose


Cake Petersbakers yakoreye umukobwa wa Tonzi & Alpha

Cake Petersbakers yakoreye Gahongayire mu gikorwa cyiswe 'Meet & Talk with Aline Gahongayire'

Petersbakers bamaze kuba ubukombe mu gukora cake z'umwihariko

KANDA HANO WIYANDIKISHE NAWE UJYE UKORA CAKE NK'IZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mfashijweniman4 years ago
    tulabakunda cyaneee
  • Kalisa fred4 years ago
    Petersbakers mwagize neza kuzana innovation mu gukorwa kwa Cakes keep doing Peter much respect
  • Muhongerwa M.Laetitia4 years ago
    Ndifuza kubyiga





Inyarwanda BACKGROUND