RFL
Kigali

Imvune za Nel Ngabo mbere y’uko yinjira muri Kina Music yamuhinduriye ikibuga cy’umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 18:57
0


Amezi icumi arashize ‘Label’ ya Kina Music yashinzwe na Ishimwe Karake Clement, imuritse umunyempano mu mushya mu muziki w’u Rwanda, Rwangabo Byusa Nelson [Nel Ngabo]. Yafunguye ikubuga cy’umuziki we kuwa 25 Mutarama 2019 ashyira hanze indirimbo yise ‘Why’.



Ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 48. Ni indirimbo itaramufashije guhita amenyekana mu muziki nk’indirimbo “Nzahinduka” yasohoye amashusho yayo kuwa 17 Nyakanga 2019.

Yamufashije kuvugwa mu itangazamakuru, kuri uwo munsi ashyirwa ku rupapuro rw’itangazamkuru, indirimbo ye icurangwa Radio, Televiziyo, mu tubyiniro n’ahandi bisembuwe n’umudiho wayo. 

Uburyohe bw’iyi ndirimbo bwaniyongereye biturutse ku mashusho yayo aryoheye ijisho yafatiwe i Mombasa mu gihugu cya Kenya.

Nk’umuhanzi mushya uri mu maboko meza birumvikana gukorera indirimbo mu bice bitandukanye, si agashya! Ijwi rye ryatumye benshi bavuga ko umwaka wa 2019 wungutse umunyempano wo kurangamira mu bahanzi b’abanyarwanda. 

Ni umusore muto w’urubavu ruto ukiri ku ntebe y’ishuri! Iyo mugani aba akubwira ko uretse gutekereza kwandika aba anatekereza ku masomo agomba gusubiramo kugira ngo adatsindwa.

Muri kaminuza aho yiga bamuzi nk’umunyamuziki ndetse mu gitondo no ku mugoroba benshi bajya ku ishuri rimwe na rimwe bumva indirimbo z’umunyeshuri bigana umaze amezi icumi muri Kina Music n’undi mwaka yamaze ahibibikanira kumenyekana ariko, byaranze.

KANDA UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YA MOTEMA' YA NEL NGABO NA YAMOTEMA

">

Biragoye kubona umuhanzi mushya ukubwira ko inzira ye y’umuziki yari iharuye!

Benshi bavuga ko kugira ngo bamenyekane byabasabye ingufu nyinshi, bamwe barara muri ‘studio’ bategereje guhabwa indirimbo zabo, batanga indirimbo kuri Radio no kuri Televiziyo ariko barategereza baraheba. 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nel Ngabo yavuze ko yakuze akunda kuririmba umwaka wa 2017 ajya muri studio akorana indirimbo na mubyara we, itarigeze imenyekana. Avuga ko zimwe mu ndirimbo yakoze zumviswe n’abo mu muryango we n’inshuti ze gusa.

Igihe kimwe yakoze indirimbo “Ese byashoboka” ayijyana kuri imwe mu ma-Radio akorera mu Mujyi wa Kigali ariko ntiyahabwa karibu. Ngo byamuciye intege ariko bitewe n’urukundo rw’umuziki akomeza gukotana kugira ngo azagaragaze impano ye yiyumvisemo akiri muto. 

Yagize ati “...Umunsi umwe njya kuri Radio imwe ntibabiha agaciro bintera gucika intege gato ariko…iyo Radio rero n’iyo yari ifite ikiganiro abantu bakizamuka batangiramo indirimbo ukajyanayo indirimbo ukabona barayakiriye. Ariko bigeze kuri njyewe sinzi uko byagenze niba byaragenze gute, sinzi?.”

Indirimbo ye itakiriwe kuri Radio yahise atangira guhatana mu marushanwa y’abanyempano mu muziki.

Yahatanye mu irushanwa ryateguwe n’itsinda rya Urban Boys yegukana umwanya wa kabiri, ahatana muri Art-Rwanda Ubuhanzi no mu irushanwa ryateguwe na Kina Music.    

‘Label’ ya Kina Music yashakaga abanyempano izifashisha mu gukina filime bazi kuririmba no gucuranga. Nel Ngabo yatsinze mu cyiciro cyo kuririmba no gucuranga ariko kwigaragaza nk’umukinnyi wa filime, aratsindwa.

Nyuma ubuyobozi bwa Kina Music bwamuhamagaye bumubwira ko banyuzwe n’impano ye yo kuririmba n’ubwo atabashije gutsinda ibyiciro byose. Mu gihe cy’amezi icumi amaze muri iyi ‘label’ avuga ko imaze kumuhindurira ikibuga cy’umuziki. 

Uyu musore aherutse gusohora indirimbo ‘Ya motema’ yakoranye na Platini(P), imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 50 ku rubuga rwa Youtube. Avuga ko yishimiye gukorana indirimbo na Platini kuko ari umuhanzi yakuze akunda.


Mu gihe cy'amezi icumi amaze muri Kina Music, Nel Ngabo amaze gukora indirimbo zikunzwe

Uyu muhanzi avuga ko yagowe no kwakirwa kuri Radio ariko ko akinjira muri Kina Music ibintu byahindutse

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO AVUGA KU MVUNE YAGIZE MBERE Y'UKO YINJIRA MURI KINA MUSIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND