RFL
Kigali

Ndanda yahishuye ko yasubiye mu rukundo nyuma yo gutandukana na Anita Pendo

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 15:21
12


Umukinnyi w’umupira w’amaguru Ndanda Alphonse yahishuye ko yamaze kubona umukunzi banateganya kubana nyuma y’aho atandukanye na Anita Pendo babanye bakanabyarana abana babiri b’abahungu.



Ndanda kuri ubu nta kipe afite akinira ariko mu mwaka ushize yakiniraga AS Kigali nk’umusimbura mu izamu. Yakanyujijeho mu rukundo n’umunyamakurukazi akaba n’umu-DJ, Anita Pendo ndetse baza kubyarana abana babiri b’abahungu.

Iby’urukundo rwabo ntabwo byatinze kuko byamenyekanye ko batandukanye nyuma y’iminsi mike Anita Pendo yibarutse umwana wa kabiri mu Ukwakira 2018. Kuri ubu bose batangiye ubuzima bwo kwibana bahuzwa n’amashami bashibutse iyo byabaye ngombwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, Ndanda yabajijwe ibibazo bitandukanye ariko icyahurijweho na benshi ni “ese ufite umukunzi?”. Uyu mugabo yanze kubeshya abafana be abemerera ko hari umukobwa uri kumuhata urukundo muri iyi minsi.

Yabajijwe niba ateganya gukora ubukwe akongera kuba umugabo mu rugo, maze asubiza ko nabyo abiteganya kandi vuba, gusa ntiyigeze agaragaza uwo mukobwa yasimbuje Anita Pendo.

Mu bindi Ndanda yasubije yavuze ko ibyo kurya akunda ari imbuto, Perezida Kagame ari we muntu afatiraho urugero, ko mu bintu yagezeho yishimira kuba afite abana babiri b’abahungu n’ibindi. 

Ndanda wahoze akundana na Anita Pendo ubu afite undi mukobwa bateganya kubana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kjd4 years ago
    Gusa ntibyanshimisha kumvako ndanda ashatsundi yakagarukiye pendo wacu kuko ntacyazakurahandi buretse ibibazo bitazigerabinashira gusa azicuza pe pendo we ujyewihanganishabana mwikigihe abagabobabaye satani
  • Pierre 4 years ago
    Nukogera bibazo yareze abahungu babiri kobahagije
  • Hitimana4 years ago
    Anita Pendo. Nta kindi ukeneye mu minsi ushigaje mu isi uretse kuva mu kavuyo n'urusaku rw'iy'isi ukitanga wese maze ukemera Yesu Kristo nk'umwami wenyine w'ubuzima bwawe. Yesu niwe wenyine ufite destin yawe nyuma yo kwibeshya no guhuzagurika mu buzima bwawe. Mwemerere unwihe umaramamaje maze asubize ibyawe byose ku murongo. Yesu agutegeye amaboko nshuti ngo akwinjiza mu buzima bwawe bwuzuye yakuremeye.Mwemerere gusa.
  • Teacher4 years ago
    Wirukana uriguguna ukazana urimira bunguri
  • MUKASANGWA Veronique4 years ago
    Perezida niwe kitegererezo cyawe wigeze ubona atandukana n' umufasha we ?
  • Umutesi sauda4 years ago
    Harigihe yaba yarasize urya inyama agata igufwa agasanga wawundi urya inyama akarya ni gufwa ryayo😂😂🤔nuko tuza. Ani uzaba wirebera naho agiye kdi nawe nuko bibaho mubuzima
  • Daniel EL Yooyox4 years ago
    Nubundi inkundo zaba star ntiziramba nuwo nawe azacunge neza.......
  • Mbwira4 years ago
    @Mukasangwa Veronique: nanjye icyo kibazo nacyibajije? Yigeze abona President abyara abana be akabata? Ufite undi ufata nk'icyitegererezo cyawe rwose si kagame!! Amahirwe masa ndanda weee
  • Margaritte4 years ago
    Anita pendo raha yaho umepata Dada abana babiri uranezerewe. Naho ise azahora ari ise kandi afite kwicuza muri we mureke ajye aho ashaka ibyiza byawe warabibonye tuza wirerere mama dunia nihivo usijari abana bazakura.
  • Musonera Anaclet 4 years ago
    Ati Perezida niwe Kitegererezo cyajye!!!ese wamugani yigeze yumvako Perezida yatandukanye n'umufasha we?
  • bebe4 years ago
    ntagasebye umusaza wacu iyo amubera ikitegererezo ntaba yarataye Abana be umuntu umurutira abana be c ubwo nimuntu ki koko abagabo bikigihe weeeee nakumiro gusa
  • Ishimwe4 years ago
    Njyendumva gushakamo undimugore atariwo mutiwibibazo ahubwo yakwitaye kurabobana bafitanye na pendo kuko kubona umubezero urenze uwoyabonye muminsi yakundanaga na pendo cg igihebabanaga bizamugora gusa baca umugani ngo umuhana avayo ntumuhana ajyayo ark nagerageze





Inyarwanda BACKGROUND