Yakunzwe hirya no hino ku isi kubera indirimbo ze nka "Cheaters Prayer’’,"I’m a big deal ","Let her go " n’izindi. Abari gutegura iki gitaramo cye muri Kenya bawiye ikinyamakuru Nairobi News ko atari uyu muhanzi w’icyamamare uzabataramira gusa, bati "Chris Martin azabataranira imyiteguro imeze neza hazaba hari na Jam Dance Band ". Iki gitaramo kizabera ahitwa Comesa Ground muri KICC Nairobi, ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2019.
Chris Martin
Yashyize hanze Album ye ya mbere muri Gicurasi 2019 yari igizwe n’indirimbo 15 zakunzwe hirya no hino ku isi na album yanageze ku mwanya wa mbere kuriBillboard Reggae Chart. Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya isanzwe n’amashiringi y’amanya Kenya 1500 naho mu myanya y’icyubahiro ni 5000.
REBA HANO INDIRIMBO YE LET HER GO