RFL
Kigali

Ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya Drone

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 15:01
0


Drone twakwita indege itagira umu pilote, igizwe n’uduce twinshi kandi buri kose ni ingenzi ku mikorere yayo.



Duhereye ku gace kitwa intima (motherboard) iki gice nicyo gitemberamo umuriro wose ukoresha ibice bitandukanye byayo, hari kandi ibuye ariryo battery ikaba ari igice cy’ingenzi kuri Drone kuko ari ryo riyiha ingufu yaba iziyigurutsa ndetse n’izikoresha.

Ibindi byose biyishamikiyeho, hari kandi n’ipfundo impamvu iki gice tukita ipfundo nuko aricyo gice gikorana ku buryo bukomeye cyane n’ikindi cyuma umuntu akoresha ayiyobora,ibi  byombi bikorana mu buryo butadohoka ari nayo mpamvu tukita ipfundo kuko ripfunditse umubano hagati ya Drone n’uyikoresha.

Hari ikindi gice kitwa intumwa kikaba ari igice kiba kiri mu biganza by’uyobora drone ,ari nacyo atuma buri kintu cyose yifuza ko drone ikora,yaba kugenda, kugaruka, guhagarara, kwikaraga n’bindi. 

Hari kandi n’igice cy’amaboko iki gice kigizwe n’utwuma duteze amaboko duhurira ahantu hamwe hagati na hagati kandi tureshya akaba aritwo bita radio transmitter, hagati yayo maboko ni ho dusanga moteur ari yo bafungaho amababa azafasha drone kuguruka. Ikindi gice ni amaguru afasha drone guhagarara neza igihe itariho iguruka. 

Ibindi bice rero byongerwaho bitewe nicyo drone izakora,hari abashyiraho camera ibafasha gufata amashusho,hari abashyiraho GPS ibafasha gufata amakuru y’ubumenyi bw’isi ndetse n’ibindi bitandukanye. Dore uko ibyo bice bikorana bigatuma drone ishobora kuguruka ikanakora icyo yagenewe.

Yaba drone yaba n’intumwa yayo(radio transmitter)byombi bikoreshwa n’ingufu z’ibuye (battery)ari nayo mpamvu zombi zigomba kubanza kwatswa mbere yo gukora, iyo zatse zombi zihita zihana ubutumwa ko zigiye gukorana, ubwo butumwa bukaba buca muri rya pfundo twabonye haruguru.

Byumvikane ko umuyobozi ufashe intumwa mu ntoki niwe utanga amabwiriza akoresheje intumwa ubwo nibwo drone itangira gukaraga amababa yayo biciye mu muriro uturutse mu ibuye (battery) ugaca mu ntima (motherboard),ya mababa ane uko afungiye kuri dynamon ayikaraga.

Atangira kwikaraga ku kigero kimwe n’ingufu zimwe ubu akaba  aribwo drone ishobora kuguruka. Kugira ngo drone ihaguruke hariho izisaba guhabwa imbaraga zo kuzihagurutsa,bigakorwa hifashishijwe ibikorwa remezo byazigenewe, ari nayo mpamvu tuvuga ko nazo zigira ibibuga byazo gusa hari n’izigurutsa ubwazo.

Byose ariko bigenwa hagendewe cyane cyane  ku mirimo zagenewe. Urugero,nk’izo dufite mu Rwanda zihabwa imbaraga zo kuguruka  kugira ngo zigere ku muvuduko wagenwe hitawe ku hantu iba igomba kugeza ubutumwa ifite.Aha ni ukuvuga utuzigo turimo amaraso.

Kugira ngo ihindure ibyerekezo bisaba ko umuyobozi abikora akoresheje ya ntumwa afite mu ntoki,ubwo icyo gihe amababa abiri y’uruhande ashaka ko drone yerekeramo agabanya ingufu,noneho ay’urundi ruhande (amababa) agasa nk’ayasunika bityo ikerekera aho ishaka.

Kuzenguruka nabwo ya mababa uko ari ane aba asimburanwa kugabanya ingufu ,noneho akizenguruka.Iyo rero bongeye camera mu rwego rwo gufata amashusho ku ntumwa hiyongeraho ikindi gikoresho nka telephone cyangwa se ikindi cyabugenewe,gifasha kuyobora camera iba iri munsi ya drone guhindukira cyangwa se kubika  amashusho. 


Ibi ni nabyo biba kuri drone zikora ibijyanye n’ubumenyi bw’isi ndetse n’izindi.Naho izitwara utuzigo duto nk’izo tuzi cyangwa se tumvise zitwara amaraso yo kwa muganga (intabariragihe) zo mu muzingo wazo ziba zifite aho zitwara utuzigo noneho zagera aho zigomba kudusiga,zikaturekura tukamanuka mu kantu kameze nk’umutaka tukagera hasi ntitwiceke kuko wa mutaka uba woroheje ibiro byatwo.

N’ubwo drone zatangiye hagambiriwe ibikorwa bya gisirikare harimo :intambara n’ubutasi,gusa kuri ubu zirifashishwa mu mirimo nkenerwa ya buri munsi hagamijwe iterambere ry’ibihugu. Hari izikoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi aha twavuga nk’izo dufite hano mu Rwanda zitwara amaraso ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu. 

Hari n’izikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi nko kuhira imyaka n’ibindi,drone kandi zifashishwa mu gufata amafoto ndetse n’ama video atandukanye kuko zigera mu kirere aho umuntu atabasha kugera,zikanareba hasi ziri hejuru mu kirere ibyo umuntu atakwishoboza atifashishije izi ndege zisanzwe. 

Ni muri urwo rwego no mu Rwanda ziri kwifashishwa mu kubarura ubutaka bwaba ubudahinze cyangwa se n’ibishanga. Si drone nto zibaho gusa ahubwo habaho n’inini cyane zizwi nka Predator drone zingana n’indege dusanzwe tubona zikaba zo zikunze gukoreshwa mu mirimo ikomeye cyane nk’iya gisirikare.

Src: www.dronezon.com

Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND