RFL
Kigali

Ese wari uzi ko kumva umuziki bifasha imikorere y’umubiri? Menya byinshi byiza bituruka mu kumva umuziki

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 11:16
0


Ubuzima bwa muntu ntibutana na muzika. Buri muco, buri hanga na buri gihugu ku isi uzahasanga muzika. Abahanga n’abashakashatsi ku buzima bwa muntu (uko umubiri ukora) basanze muzika ari ingirakamaro mu mikorere y’umubiri. Ubundi muzika ni iki? Ese muzika n’indirimbo bitaniye he?



Umuhanga Charles Darwin, abenshi bamuzi ko ari mu bantu bagerageje kugaragaza mu gitekerezo cye uko ubuzima ku isi bwabayeho. Darwin na we yagize icyo avuga kuri muzika. Ku giti cye, yavuze ko muzika iri mu bintu byafatwa nk’impano y’agatangaza ku bantu. Muzika isobanurwa nk’ubugeni bwo guhuza amajwi mu buryo bunogeye amatwi. Ese ko muzika ari uburyo bwo gusohora amajwi mu buryo bunogeye amatwi, ibi bitaniye he n’indirimbo?Muzika ibamo ndetse igizwe n’ibintu byinshi cyane. Nk'uko byavuzwe haruguru ko muzika ari ubugeni bwo gusohora no guhuza amajwi mu buryo bunogeye amatwi, bumwe mu buryo bikorwamo habamo no kuririmba. Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko mu buhanga bwa muntu yashoboye no gukora ibikoresho biherekeza ijwi ry’uririmba. Mu ngero z’ibikoresho bikoreshwa mu muziki harimo ingoma, inanga, amaakondera n’ibindi.

Uko muzika ifasha imikorere y’umubiri


Nk'uko byagarutsweho ko muzika ari ubugeni bwo gusohora no guhuza amajwi mu buryo bunogeye amatwi, igikorwa cyo kumva indirimbo gitera imikorere myiza y’umubiri. Ahubwo ikibazo cyiza cyo kwibaza, ni gute uyu muziki tuvuga ufasha imikorere myiza y’umubiri?

Umuziki ugabanya agahinda n’umubabaro


Ni byo koko, ibi usomye haruguru ko umuziki ugabanya agahinda n’umubabaro ni ukuri. Umuziki ushobora gutuma umuntu agira ibyiyumviro byiza mu gihe cy’agahinda. Urugero rworoshye: Nusubiza amaso inyuma mu buzima bwawe urasanga hari indirimbo ukunda kumva iyo ifite utubazo cyangwa se wumva ugasanga uranyuzwe nta n’ikibazo wari ufite. Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo umuntu yumva indirimbo bitera ubufatanye bw’udutsi duto n'imikangura bya dopaminergiques birekura umusemburo wa dopamine mu bwonko bigatuma icyo twakwita nko guheranwa n’agahinda bishira.

Umuziki utanga ihumure n’icyizere


Nk'uko twabigarutseho ko umuziki ari ubugeni, abawukora na bo ni abanyabugeni. Ubusanzwe buri gihangano kigira ubutumwa gitanga ndetse n’uburyo bwihariye bwo gutambutsa ubwo butumwa. Urugero nk’indirimbo hari igihe abazihanze bagerageza gutambutsa ubutumwa kandi bugafasha abo bwagenewe. Akenshi abantu bakunda kumva indirimbo z’urukundo kuko zivuga ibihe baba barimo nk’ abafite utubazo mu rukundo cyangwa abo ruryoheye. Aba bantu bose umuziki ntubura uko ubafasha mu kubahumuriza cyangwa se kubatera imbaraga.

Umuziki ufasha ubwonko gukora neza

Hari indi ngingo y’ingirakamaro tutakwirengangiza ku kamaro ka muzika ku mikorere y’ubwonko. Ubusanzwe ubwoko bwose bwa muzika cyane cyane utuje ukangura ubwonko. Indirimbo cyane cyane izituje zituma ubwonko bwibuka ibyo bwabitse.

Mu gusoza ntitwabura kuvuga ko uyu muziki ufitiye akamaro umuntu mu buryo butandukanye. Tutirengagije ko utunze benshi, ukaba ndetse na kimwe mu byifashishijwe mu kubika amateka y’uko abantu babayeho mbere yuko hatangizwa inyandiko, uyu muziki utanga n’ibyishimo. Icya nyuma nk'uko twabigarutseho ni uko ufasha n’imikorere myiza y’ubuzima bwa muntu.

Src: Music, subjective wellbeing, and health: The role of everyday emotions ya Vastfjall. D na Juslin. N.P na Hartig.T. Music, brain and health: exploring biological foundations of music health effects ya Altenmuller. E na Schlaug. G

Umwanditsi: Christian MUKAMA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND