Ejo Heza ni ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Impamvu yayo ni uko mu Rwanda dufite abantu benshi bakora kandi binjiza amafaranga, ariko 92% nta hantu bafite bazigamira iza bukuru zabo, ari byo byatumye iyi gahunda ijyaho.
Umuyobozi ushinzwe gahunda ya Ejo Heza Bwana Hubert
ASSIMWE avuga ko nta byinshi bisaba kujya muri Ejo Heza kuko konti yawe ari
irangamuntu yawe aho ushobora no kuzigamira umwana muto ukoresheje irangamuntu
yawe akazavaho ari uko amaze kubona irangamuntu ye bwite.
Avuga kandi ko nta mubare fatizo w’amafaranga umuntu
asabwa gushyira muri Ejo Heza kuko umuntu afite uburenganzira bwo kuzigama
amafaranga ashaka n’igihe abishakiye cyangwa igihe aboneye amafaranga nanone
bitewe n’icyiciro cy’ubudehe urimo, iyo uzigamye menshi muri EjoHeza, n’ubundi
mu za bukuru uzabona menshi ariko nuzigama make birumvikana ko uzabona make
muri cya gihe
Ikindi kiza kiri mu kwizigamira muri Ejo Heza nuko umuntu umaze umwaka atanga umusanzu neza muri EjoHeza, iyo agize ibyago agapfa ahabwa amafaranga angana na 1.250.000 by’impozamarira. Ikindi ni uko iyo umaze kuzigama miliyoni enye si ngombwa ko uyategereza mu za bukuru, ushobora kwakamo 40% by’ayo wazigamye ukubaka inzu, ukishyura amashuri y’abana n’ibindi.
Kuri ubu abanyamuryango ba Ejo Heza bamaze kuba
170.000 ariko abamaze kwizigama ni 60.000, mu mwaka wa 2012 abajya mu za bukuru
bari ibihumbi 510.000 biteganijwe ko mu mwaka wa 2030 abajya mu za bukuru
bazaba bangana na 1.096.000, ariyo mpamvu abantu bakeiye kwizigamira iza bukuru
kugirango bazabashe kubaho neza mu gihe kiri imbere.
TANGA IGITECYEREZO