Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize yavuye mu itangazamakuru yari amazemo igihe ashoka inganzo, ijwi yakoreshaga atangaza iyiriwe mu Rwanda no mu mahanga ararihakana aririmba indirimbo zimaze guhembura imitama ya benshi.
Ku munsi nk’uyu nibwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Giraneza” ikundwa n’abantu benshi cyane bayishimiye ubutumwa bwo kubibutsa guharanira kugira neza n’injyana ya Kinyarwanda yari imenyerewe mu bakuze n’amatorero.
Iyi ndirimbo “Giraneza” ifite igisobanuro gikomeye ku
muziki w’uyu mwari imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ku rubuga rwa
Youtube.
Nyuma y’iyi ndirimbo yashyize hanze indirimbo yise “Rwanda
Shima Imana” itarakunzwe cyane, ariko iya gatutu yise “Ntizagushuke” yaje ari
rurangiza yemeza abantu ko impano ya Clarisse Karasira atari iyo ashakisha.
Yabaye intero n’inyikirozo mu bitangazamakuru
bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga irahererekanywa, yumvwa mu bakuru n’abato
bose bashima impanuro n’ubuhanga mu kuririmba bikuyemo.
Ibi byatumye ahita abona amahirwe yo guhatanira
igihembo cya Salax Awards mu baririmba injyana ya gakondo, igihembo cyiza
kwegukanwa n’umuhanzi Mani Martin.
Nyuma y’iyi ndirimbo kandi nibwo yahise abengukwa na
Alain Mukuralinda basinya amasezerano ndetse bakorana ibikorwa bikomeye n’ibitaramo
binini byinjirije uyu mukobwa amafaranga atari make.
Abinyujije kuri Instagram, Clarisse Karasira yagaraje
ishimwe afite ku mutima mu gihe kingana
n’umwaka amaze mu muziki akaba amaze kuba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu
gihugu.
Ati “ Ndashima Imana yankoreye imirimo itangaje mu mwaka
umwe maze ntangiye umuzika by'umwuga. Ndabashimiye cyane bantu beza b'ingeri
zinyuranye mwamenye by'umwihariko mugakunda iyi nganzo mukayishyigikira. Ku
itariki nk'iyi umwaka ushize nibwo navuze nti ubu ntangiye umuzika, nibwo
nasohoye Indirimbo yanjye ya mbere Giraneza nyuma nzana “Rwanda Shima”
nyuma Ntizagushuke, Komera, Izindi
zigenda ziza.”
Clarisse Karasira yavuze ko yahuye n’ibica ntege
byashoboraga no gutuma azibukira, akareka inzira nshya yari atangiye ariko
arashinyirizwa aratwaza kandi arasenga cyane .
Ati “Mu by'ukuri nanyuze muri byinshi byashoboraga kunca intege kabone n'ubwo
ibyinshi bitamenywa, abenshi wenda mubona Ibihangano byacu ariko ntimumenya
inzira igoye cyangwa yoroshye tunyuramo. Mu mezi 12 mazenakomeje gusenga,Imana
inshoboza gukora no gukurikira umuhamagaro wanjye Ingazo y'Umutima.”
Clarisse Karasira yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze mu muziki, nyuma y’igihe
gito asheshe amasezerano bari bariyemeje gukorana mu gihe cy’imyaka itatu. Uyu mukobwa
niwe wisabiye ko atandukana na label ya Boss Papa ku bw’impavu yavuze ko ari ze
bwite, zirimo no gukurikirana abana bato yigisha ibijyanye n’umuziki gakondo.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Uzibukirwa
Kuki?” nayo yakiriwe neza n’abantu ndetse akaba aherutse gutangariza INYARWANDA
ko nta kabuza akomeje gukora umuziki we nk’ibisanzwe.
Clarisse Karasira amaze umwaka akora umuziki by'umwuga
TANGA IGITECYEREZO