RFL
Kigali

Bruce Melodie yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 13:59
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki ku izina rya Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo “Katerina” ikunzwe muri iyi minsi, yibarutse umwana w’umukobwa.



Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwayo. Inshuti hafi y’umuryango wa Bruce Melodie yahamirije INYARWANDA, ko uyu muhanzi yibarutse umwana w’umukobwa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ukwakira 2019.

Uyu muhanzi yibarutse nyuma y’iminsi mike ishize asohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Katerina’ avuga ko yitiriye umugore we. Kuwa 12 Gicurasi 2015 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yibarutse imfura ye y’umukobwa witwa Itahiwacu Britta.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. Yegukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani (PGGSS8), yanahatanye mu irushanwa rikomeye ry’abanyempano 'Coke Studio'.

Mu bikorwa bya hafi aherutse kugaragaramo harimo igitaramo umunyamerika Ne-Yo yakoreye muri Kigali Arena, ku wa 07 Nzeri 2019. Uyu muhanzi avuga ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo ku barenga 6,000 bari bitabiriye.

Yakurikijeho urugendo yagiriye mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye indirimbo izakurikira “Katerina” yasohoye amashusho yayo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2019.

Amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yifashishijemo Nishimwe Albine wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.

Bruce Melodie yibarutse umwana w'umukobwa ku 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATERINA' YA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND