RFL
Kigali

Abatangabuhamya bigaramye ibyatangajwe n’ubushinjacyaha kuri Bushali na bagenzi be(Ivuguruye)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 12:01
7


Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiye gukoresha urumogi n’ibindi biyobyagwenge, basabwe gufungurwa. Urukiko ruvuga ko ruzasoma imyanzuro y'urubanza itariki ya 04 Ugushyingo 2019, saa munani z’amanywa.



Bushali mu bugenzacyaha yemeye ko yari asanzwe anywa urumogi, avuga ko kuwa 18 Ukwakira 2019 bari bafite utwo dupfunyika ariko agahakana ko atari we warukoreshaga.

Yavuze ko bitewe n’amasezerano yari afitanye na sosiyete y’itumanaho ya MTN, yari yararetse kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi asaba urukiko y’uko rwamurekura agakomeza kuburana ari hanze, kuko n’ibyo ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko yanywaga ari urumogi atari byo kuko yari amaze iminsi aruretse. 

Yavuze ko na Roporo ya muganga ubushinjacyaha bushingiraho atayemera kuko iyo raporo ibimenyetso igaragaza ari ibyo mu mezi atatandatu atararureka.

Umuhanzi Nizeyimana [Slum Drip] yemera ko yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ubushinjacyaha bugaragaza umutangabuhamya ari we Mama we bwemeza ko mu nyandiko bafite bahawe n’Ubugenzacyaha, umwana we anywa urumogi.  

Mu rukiko, uyu mubyeyi wa Slum Drip yahakanye inyandiko y’ubushinjacyaha, avuga ko zihabanye n’ibyo yabatangarije, agashyiraho n’umukono we. Uyu muhanzi nawe yasabye urukiko gufungurwa akaburana ari hanze.

Uwizeye Carine yahakanye ko adakoresha urumogi, gusa yemeza ko yigeze kurunywaho rimwe maze mubyara we aramwihaniza abicikaho. 

Nyirakuru we yatangarije urukiko ko umwana we atanywa urumogi ko ahubwo yanywaga itabi risanzwe ‘isigara’. 

Carine yasabye urukiko ko rwamurekura kuko ari we wita kuri murumuna we ndetse na nyirakuru ufite uburwayi bwa ‘Hypertension’.

Uwase Nadine we ubushinjacyaha bwamusabiye ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko ibimenyetso byo kwa muganga byagaragaje ko atakoreshaga ibiyobyabwenge.

Mushiki wa Ingabire Gad [Niwe watanze inzu yarimo Bushali na bagenzi be], we yemereye Ubugenzacyaha ko Bushali na bagenzi be ari bo banywereye urumogi rwafatiwe muri iyo nzu. Ni mu gihe ariko ababurana bo babihakana bakavuga ko uyu mukobwa ari kubikora kugira ngo akingire ikibaba musaza we.

Umunyamategeko wunganira abaregwa akaba yabwiye urukiko ko abo yunganira bari kurengana kuko ubwo bafatwaga habayeho kwihumuriza mu kanwa kabo ntibagira umwuka w’urumogi babasangana.

Yemeza kandi ko inyandiko yifatira ry'urumogi [boure’ ebyiri] ndetse n’agacupa karimo ‘umuyonga w’urumogi’ ababurana bagerekwaho ko ntaho bihuriye ni ukuri ko mu gihe cy’amasaha abiri guhera saa kumi za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri ubwo abakiriya be bafatwaga batari kuba bujuje umushongi w’umuyonga w’urumogi mu gacupa bivugwa ko babasanganye.

Uyu munyamategeko ashingiye ku ngingo y’105 ivuga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yasabye urukiko ko abakiriya be barekurwa kuko ibyo barengwa nta shingiro bifite kandi ko ntaho bateze kujya kuko ari abana ‘bakirerwa’ mu rugo.

Yashingiye kandi ku ngingo y’107 asaba Urukiko ko rwabafungura by’agateganyo byibuza rukagira ibyo babateganya.

Abatangabuhamya bitabajwe muri uru rubanza batangaje ko amakuru batangarije ubugenzacyaha ahabanye n’ibyo bumvise mu iburanisha barimo umubyeyi wa Slum ndetse n’undi mutangabuhamya ku ruhande rwa Bushali.

Perezida w’Urukiko yasabye abatangabuhamya gutuza, avuga ko ibikubiye mu buhamya batanze, urukiko ruzabyigaho.

Perezida w’urukiko yanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ko ari kuwa 4 Ugushyingo 2019 saa munani z’amanywa.

Bushali, Slim Drip ba B-Thierry bahuriye mu ndirimbo ‘Nituebue’ yazamuye izina ry’uyu musore yifashishije injyana ya Trap ifite inkomoko muri Amerika. Injyana ye yayise ‘Kinya-Trap’ ndetse akunze gushimangira ko ari we wayizanye mu Rwanda.

Amaze iminsi akunzwe n’urubyiruko cyane cyane bitewe n’iyi njyana ya ‘kinya-trap’, anaherutse gushyira hanze album yise ‘Ku gasima’.

Bushali na bagenzi bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugisha orivier4 years ago
    ndabakundacyane ndabakunda 5|5%
  • Mbonyimukura4 years ago
    Shabira ngoma Moment kur kwibyo Womugabo shinsha cyah avg Sa byibura urukiko Ruzakore bikwiye
  • hatungimana Yves 4 years ago
    Ese muraho nge ndashima imana kuba nararetse ibiyobya ubwenge ndashima imana arko uwo muhungu bagiriye ishyarimba kuko aririmba bakunva barereke aburane ari hanze kuko naho yajya nawe ibya ababwira imana izamufasha.merci!!!
  • Neza4 years ago
    Mushebeje ijyana kbs musaza mwihangane abasigaye bazabarira
  • kizo Og4 years ago
    Abo bahungu bararengana nimubababarire baragambaniwe nizo nyabingi za forma
  • Emmanuel4 years ago
    Ntago dushyikiy abanwa ibiyobyabwenge.nibanjabafatwa ibihano bijye bibajyeraho vuba.
  • Lambert4 years ago
    Bace umuco wo kudahana nigute urubyiruko rwishobora mugukoresha ibiyobyabwenge kandi igihugu cyubakira kuru byiruko





Inyarwanda BACKGROUND