RFL
Kigali

Noheli Francois agiye kumurika igitabo yise ‘Sobanukirwa ubuzima bw’imyororokere’ yanditse mu myaka 2

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2019 11:55
0


Noheli Francois w’imyaka 25 y’amavuko agiye kumurika igitabo kivuga ku buzima bw’imyororokere. Ni igitabo yanditse mu myaka 2 kikaba gikubiyemo ubumenyi mu bijyanye na science, iyobokamana n'umuco byose biganisha ku gusobanukirwa neza ubuzima bw'imyororokere.



Iki gitabo kizamurikwa ku wa Gatanu taliki 8/11/2019 kuva saa Munani z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba kuri Solace Ministries ku Kacyiru. Noheli Francois wanditse iki gitabo, yize ibinyabuzima (Biology) ndetse yiga n'iyobokamana (Theology). Ikirenze kuri ibyo yakoze igihe kirekire mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere dore ko yakoze mu mushinga w'abakobwa babyariye iwabo nk'umukorera bushake aho yabigishaga ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere igihe kirekire.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore yadutangarije ko mu kwandika iki gitabo yasabye inyunganizi ibigo bitandukanye kandi bikomeye birimo; Minisiteri enye arizo MINISANTE, MINEDUC, MIJEPROF NA MINISPOC.  Yakomeje agira ati “Nasabye inyunganizi ibigo 6 bya leta ari byo: Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco (RALC), RBC, RALSA, Rwanda Writers Federation (RWF), Rwanda Writers Organisation (RWO) na Learn Work Develop (LWD).Imiryango 3 y'abihaye Imana ariyo: AEBR, ALARM na Solace Ministries.”

Ntiyagarukiye aho gusa, ahubwo yanasabye inyunganizi abantu batandukanye bize ibijyanye n’ubuzima. Yagize ati “Nasabye inyunganizi abantu 36 batandukanye bamwe bize ibijyanye n'ubuzima, abandi bize ibijyanye n'ubuvuzi naho abandi bakora mu muryango itandukanye igize aho ihuriye n'abakobwa babyariye iwabo. Naho abandi ni abantu bafite inararibonye mu bintu bitandukanye.”

Noheri Francois yabwiye InyaRwanda.com ko iki gitabo cye yacyanditse mu myaka ibiri (2). Avuga ku bikubiye muri iki gitabo cye yagize ati “Sobanukirwa ubuzima bw'imyororokere ni igitabo gikubiyemo ubumenyi mu bijyanye na science, iyobokamana n'umuco byose biganisha ku gusobanukirwa neza ubuzima bwacu bw'imyororokere. Hakubiyemo ubumenyi bufasha abana n'urubyiruko kwirinda inda zitifuzwa ziterwa abana b'abangavu ndetse hakubiyemo ubumenyi n'amakuru abafasha  kwirinda ingeso mbi z'ubusambanyi.”

Iki gitabo kije gikurikira ikindi yanditse cyitwa 'Ubuzima nyakuri' cyasohotse muri 2018. Twamubajije impamvu mu yibanze cyane ku buzima bw’imyororokere muri iki gitabo cye cya kabiri, adusubiza muri aya magambo: “Impamvu ariho nibanze cyane: nk’uko nabikubwiye igihe nari mu mushinga w'abakobwa babyariye iwabo nahabonye ibibazo byinshi bimwe nabyumvaga ku ma radio. Television nkabibona rimwe na rimwe nkabona umuntu wagizweho n'ingaruka 1 cyangwa 2 ariko simbihe uburemere. Ariko ngeze muri uwo mushinga ni bwo nabonye neza uburemere bw'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu."

Yakomeje agira ati "Kuko nasanze abenshi muri bo nyuma yo gutwita, abenshi bavuye mu mashuri, abandi bahisemo kuba indaya, abandi abana babyaye barabajugunya, abandi babaye inzererezi naho ababateye inda abenshi barahunze . Ibyo rero igihe nabyumvaga byanteraga agahinda ndetse nkababazwa n’uko atari bo gusa ahubwo imibare myinshi y'abanyarwanda baterwa inda bakiri bato igenda yiyongera buri mwaka.”


Noheli Francois yavuze ko yakoze ubushakashatsi asanga ikibazo nyamukuru gitera ibi byose ari uko urubyiruko rwinshi rudasobanukiwe ubuzima bw’imyororokere. Ati “Ariko nkoze ubushakashatsi mu gihugu hose nsanga ikibazo nyamukuru ntabwo abana b'u Rwanda bazi ubuzima bw'imyororokere ndetse n'ababyeyi bacu batinya kubituganirizaho ugasanga turagibwaho n'ingaruka zitandukanye dore ko tubyisangamo ariko tutabisobanukiwe kuko naho tubasha kubisanga biri mu ndimi z'amahanga."

Ati "Aha rero niho natangiye kwandika numva nkeneye gufasha bagenzi banjye b'abanyarwanda muri rusange.” Twabibutsa ko taliki 8/11/2019  ari bwo uyu musore azamurika igitabo cye yise ‘Sobanukirwa ubuzima bw’imyororokere’. Abazagishaka uwo munsi bazagicyura hanyuma yaho abazahikenera bazamenyeshwa isomero bazajya bagisangamo.


Noheli Francois umwanditsi w'ibitabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND