RFL
Kigali

Gicumbi FC yabonye intsinzi ya mbere muri uyu mwaka nyuma yo kwirukana umutoza

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 9:56
0


Gicumbi Fc iheruka kwirukana umutoza w’umurundi Nduwantare Ismail imuziza umusaruro mubi, byasabye umunsi wa 6 w’imikino kugira ngo ibone intsinzi ya mbere mu mikino itandatu aho yatsinze Espoir Fc ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku Mumena kuri uyu wa kabiri.




Gicumbi Fc yabonye intsinzi ya mbere mu mikino itandatu

Ikipe ya Gicumbi Fc yari imaze imikino itanu muri shampiyona y’u Rwanda nta ntsinzi ibona yewe nta no kunganya umukino n’umwe, ibi byagize ingaruka zikomeye ku batoza b’iyi kipe kuko ku ikubitiro umutoza wungirije ariwe Banamwana Camarade yahagaritswe imikino itatu azira imyitwarire itari myiza ituma umusaruro mwiza ukomeza kubura muri Gicumbi Fc. 

Nyuma y’ihagarikwa rye ibintu ntibyakomeje kuba byiza muri iyi kipe kuko imikino ibiri n’ubundi yakurikiyeho yose yayitakaje bituma uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Nduwantare Ismail yirukanwa. Nyuma y’izo mpinduka zose zabaye mu ikipe ya Gicumbi Fc, abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bicaye hamwe biyemeza ko bagiye gushaka umusaruro mwiza.

Umukino bahereyeho nyuma y'izo mpinduka ni uwo bakiriyemo ikipe ya Espoir Fc ku kibuga cya Mumena kuri uyu wa kabiri. Ni umukino Gicumbi Fc yashakagamo amanota ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka. Abakinnyi mu kibuga bitanze batizigamye kugira ngo basigasire ubusugire bw’abanyagicumbi babasubize ibyishimo n’akanyamuneza baherukaga mu mwaka ushize w’imikino.


Umunyezamu Mbarushimana Emile yitwaye neza ku mukino wa Espoir Fc

Mu gice cya mbere cy’umukino Espopir Fc yatanze Gicumbi Fc kwinjira mu mukino kuko yanayibanje igitego hakiri kare cyatsinzwe na Nkunzimana Sadi ku munota wa 12 w’umukino, gusa ariko Gicumbi  yagaragaje umukino mwiza yiharira umupira ari nako igera kenshi imbere y’izamu rya Espoir Fc, byasabye rutahizamu Dusange Bertin wa Gicumbi Fc iminota 37’ gusa kugira ngo yishyure igitego Gicumbi Fc yari yatsinzwe, maze ku munota wa 67’ w’umukino Gasongo atanga ibyishimo ubwo yatsindaga igitego cyahesheje iyi kipe amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda.

Rutahizamu Dusange Bertin yuizuzaga ibitego 4 mu bitego 5 Gicumbi Fc imaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino. Nubwo Gicumbi Fc yatsinze iracyari ku mwanya wa nyuma gusa ariko ntifite ubusa kuko ubu ifite amanota atatu n’umwenda w’ibitego wagabanyutse kuko isigayemo umwenda w’ibitego 6.

Uko indi mikino y’umunsi wa Gatandatu yagenze ndetse n’iteganyijwe

Ku wa kabiri 29, 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marines FC 1-1 Bugesera FC

Ku wa Gatatu 30, 2019
Police FC vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)
Musanze Fc vs Sunrise FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga, 15h00)

Ku wa Kane 31, 2019
Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

 Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND