Tariki tariki 28 Ukwakira 2009 ni bwo umusaza w’imyaka
67 Dr. Ibulaimu Kakoma, wari umuhanga mu by’ubuvuzi yitabye Imana aguye mu gace ka Champain muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu musaza yari yarabyawe n’umunyarwanda Saulo Nkunzurwanda n’umurundikazi Miriam Ntabajana, akaba yaragize uruhare mu kwandika inkoranyamagambo yo kuri murandasi yo mu Kinyarwanda, Igiswahili n’icyongereza.
Ni umubyeyi w’abana icyenda barimo n’icyamamare mu
njyana ya Jazz Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi akaba akorana n’inzu
ikomeye ya Sony Music kuva mu 2013.
Imyaka 10 irashize uyu musaza atabarutse. Abicishije kuri konti ye ya Instagram, Somi yibutse umubyeyi we, agaragaza ibintu bitatu amwibukiraho cyane.
Ati “Nasomye ubutumwa bwa kera yanyohererezaga, nabwumvisemo
ijwi rye, akanyabugabo, urwenya n’umutima. Aho narize, namwenyuye ndanaseka
yewe cyane inshuro ebyiri. Birasekeje ukuntu ibintu bisanzwe bidutera ubwoba
bikanadukomeza mu gihe tubuze abo dukunda. Uyu munsi imyaka 10 irashinze
nzahora nkwibuka ibihe byose."
Umubyeyi wa Somi yakundaga kumusetsa cyane
Somi aheruka gusura u Rwanda
Somi yegukanye igihembo cya NAACP mu 2018
