RFL
Kigali

Ishimwe rya Mac Classic kuri Made Beat wamukoreye indirimbo yamuhaye ikaze muri muzika

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/10/2019 9:57
0


Umuhanzi mushya ukora injyana ya Afro Dancehall, Mac Classic, yashimiye byimazeyeho Producer Madebeat wamukoreye indirimbo ye yitwa “Turn Up” yamufashije kwinjira mu muziki bya nyabyo mu gihe yari amaze igihe kinini.



Ubusanzwe amazina ye yitwa Ndayisenga Jean de Dieu wahisemo kwiyita Mac Classic nk’amazina amuranga mu muziki. Yarangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’itangazamakuru ndetse yihuguye kuvanga imiziki [DJ].

Uyu musore yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gukora umuziki akirangiza amasomo ye ya kaminuza mu 2017 ariko inyinshi mu ndirimbo yakoze zikaba zitarajyaga hanze bitewe n’ireme ryazo ritari rishyitse.

Ati “Umuziki nawutangiye mu 2017 ntangiye kaminuza, 2018 muri Kanama ni bwo natangiye gukora imishinga isa n’aho iremereye nkorana n’aba Producers bakomeye mu gihugu, ubundi bwo ni ya miziki umuntu yumvira inyuma mu gikari usanga umuntu afite myinshi nta n’ubwo wanayibara.”

Mac Classic avuga ko indirimbo afata nk’aho ari yo yamwinjije mu muziki ari iyitwa “Turn Up” aherutse gushyira hanze ikaba yarakozwe na Producer Made Beat kuko ari yo ndirimbo nziza kandi yakoranywe ubuhanga.

Ati “Naramubwiye nti njyewe nkorera Afro Dancehall, ni umuhanga cyane yayicayeho turi kumwe nyuma y’isaha imwe aba ampaye injyana [beat] imeze neza navuga ngo iri mu nziza yakoze kuva yitwa Madebeat.”

Bitandukanye n’abandi batunganya indirimbo basuzugura abahanzi bakizamuka, Mac Classic avuga ko uko yabonye Madebeat bitandukanye n’abandi kuko we afata abahanzi bose kimwe, haba uwa uwamamaye cyangwa ugitangira umuziki.

Ati “ Ni umuntu uzi kubana n’abantu, ntabwo akwereka ko arenze wowe uri hasi, urwego akoreraho Bruce Melodie ni narwo agukoreraho indirimbo wowe ukizamuka.”

Mac Classic avuga ko umuziki ari ibintu bimurimo kandi yiyemeje kuwukora nk’ubucuruzi akumutunga nk’uko utunze abandi ari nayo mpamvu yiyemeje no kuwushoramo amafaranga afatika.

Avuga ko umwihariko we ari ugukora injyana ya Afro Dancehall itisukirwa na benshi mu Rwanda ndetse akambuka n’imipaka y’u Rwanda akagera ku rwego mpuzamahanga.  

Mac Classic afite intego yo gukora injyana ya Afro Dancehall akamamara n'imahanga

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAC CLASSIC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND