Umuhanzi mushya ukora injyana ya Afro Dancehall, Mac Classic, yashimiye byimazeyeho Producer Madebeat wamukoreye indirimbo ye yitwa “Turn Up” yamufashije kwinjira mu muziki bya nyabyo mu gihe yari amaze igihe kinini.
Ubusanzwe amazina ye yitwa Ndayisenga Jean de Dieu
wahisemo kwiyita Mac Classic nk’amazina amuranga mu muziki. Yarangije kwiga
muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’itangazamakuru ndetse yihuguye kuvanga
imiziki [DJ].
Uyu musore yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gukora
umuziki akirangiza amasomo ye ya kaminuza mu 2017 ariko inyinshi mu ndirimbo
yakoze zikaba zitarajyaga hanze bitewe n’ireme ryazo ritari rishyitse.
Ati “Umuziki nawutangiye mu 2017 ntangiye kaminuza,
2018 muri Kanama ni bwo natangiye gukora imishinga isa n’aho iremereye nkorana n’aba
Producers bakomeye mu gihugu, ubundi bwo ni ya miziki umuntu yumvira inyuma mu
gikari usanga umuntu afite myinshi nta n’ubwo wanayibara.”
Mac Classic avuga ko indirimbo afata nk’aho ari yo
yamwinjije mu muziki ari iyitwa “Turn Up” aherutse gushyira hanze ikaba
yarakozwe na Producer Made Beat kuko ari yo ndirimbo nziza kandi yakoranywe
ubuhanga.
Ati “Naramubwiye nti njyewe nkorera Afro Dancehall, ni
umuhanga cyane yayicayeho turi kumwe nyuma y’isaha imwe aba ampaye injyana
[beat] imeze neza navuga ngo iri mu nziza yakoze kuva yitwa Madebeat.”
Bitandukanye n’abandi batunganya indirimbo basuzugura
abahanzi bakizamuka, Mac Classic avuga ko uko yabonye Madebeat bitandukanye n’abandi
kuko we afata abahanzi bose kimwe, haba uwa uwamamaye cyangwa ugitangira
umuziki.
Ati “ Ni umuntu uzi kubana n’abantu, ntabwo akwereka
ko arenze wowe uri hasi, urwego akoreraho Bruce Melodie ni narwo agukoreraho
indirimbo wowe ukizamuka.”
Mac Classic avuga ko umuziki ari ibintu bimurimo kandi
yiyemeje kuwukora nk’ubucuruzi akumutunga nk’uko utunze abandi ari nayo mpamvu
yiyemeje no kuwushoramo amafaranga afatika.
Avuga ko umwihariko we ari ugukora injyana ya Afro
Dancehall itisukirwa na benshi mu Rwanda ndetse akambuka n’imipaka y’u Rwanda
akagera ku rwego mpuzamahanga.
Mac Classic afite intego yo gukora injyana ya Afro Dancehall akamamara n'imahanga
TANGA IGITECYEREZO