RFL
Kigali

Michael Sarpong ashobora kuba umukinnyi wa kabiri wa Rayon Sports uhaniwe ku kibuga cy’i Nyagatare

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2019 13:11
0


Nyuma yuko mu mwaka w’imikino ushize, rutahizamu wakiniraga Rayon Sports Bimenyimana Bon Fils Caleb ahanwe azira kurwanira i Nyagatare, kuri iyi nshuro Michael Sarpong nawe ashobora guhanwa kubera ikimenyetso cyo kuzamura urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise Fc.




Michael Sarpong ashobora guhagarikwa imikino ibiri yiyongera ku ikarita itukura yabonye

Mu mukino w’umunsi wa Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda wabereye i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports biza no kuyihira ikahatsindira Rayon Sports Fc ibitego 2-1. Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombie ariko wagaragayemo udushya twinshi, ubwo rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yahabwaga ikarita itukura arimo asohoka mu kibuga yazamuye urutoki rwa musumbazose imbere y’abafana b’ikipe ya Sunrise FC.


Michael Sarpong azamura urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise FC

Ubundi kuzamura urutoki rwa musumbazose wereka umuntu, iki gikorwa gishatse kuvuga ko uba umututse igitutsi kibi cyane.

Iki gikorwa nticyashimishije abafana ba Sunrise Fc bari mu kibuga kuko nabo bahise bamuzomera.

Igikorwa Michael Sarpong yakoze ashobora kugihanirwa mu gihe cyose yaramuka ahamwe n’icyaha.

Witegereje neza mu gitabo kirimo amategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo itegeko rihana igikorwa Michael Sarpong yakoze.  Ingingo ya 55 yo Gutesha icyubahiro, iragira riti” umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ibimenyetso, ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa imikino:

a.   Iyo icyaha cyakozwe n’umukinnyi ahagarikwa nibura imikino ibiri (2).

b.   Iyo ari umuyobozi ahagarikwa nibura imikino ine (4).

 

Michael Sarpong afatiwe ibihano yahagarikwa imikino ibiri isanga ikarita y’umutuku yabonye bityo bigatuma atazakina imikino itatu iri imbere harimo uwa Etincelle, Musanze Fc ndetse n’uwa  Marine FC.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND