RFL
Kigali

Abahanga bemeza ko kwinyagiza ari umuti karemano

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/10/2019 11:56
0


Burya ngo imiterere y’umuntu ibasha kugira umumaro kuri we aho buri rugingo rwose afite ruba rufite akazi karwo kandi gakomeye kuri nyirarwo.



Amaso yacu tuyakoresha mu kwishimira ubwiza bw’ibyo tubona n’amabara yabyo, amazuru akishimira kumva impumuro y’ibiti cyangwa se ibindi bintu runaka, amatwi akishimira kumva indirimbo z’inyoni n’ibindi ndetse umubiri ukishimira kumva umuyaga uhuha.

Ni muri urwo rwego rero abahanga bashatse kugaragaza ko burya kunyagirwa ari byiza cyane ku buzima bw’umuntu bitewe n’uko iyo imvura iguye ku butaka hari bacterie zirema aho utangira gusa n’uwumva ubutaka buhumuye cyangwa ukumva impumuro idasanzwe mu gihe imvura ikunyagiye, ibi rero ngo ni ingenzi cyane ku kiremwamuntu.

Iyi mpumuro ni nziza, na cyane ko uzakunda kubona abana bato binyagiza ndetse bagakina mu mvura ahanini bakurikira iyo mpumuro bakidagadura, ibintu abahanga basanze ko burya ngo binagabanya stress mu mubiri.

Uretse iyo mpumuro, urusaku rw’imvura burya narwo rubasha gutuma ubwonko bukora neza kuko uretse ubukonje umuntu ahura nabwo iyo anyagiwe ariko ubundi burya ukuyeho ubukonje, umuntu wanyagiwe yakubwira ko nta kibazo byari bimuteye.

Uru rusaku rero ngo rubasha gutuma umuntu asinzira neza nijoro kuko rufasha ubwonko kumva ko ibintu byose bigenda neza, ikindi kandi ahanini uzarebe umuntu wugamye nko ku ibaraza kubera impumuro yihariye ndetse na rwa rusaku rw’imvura aba areba ahantu hamwe ndetse ukabona ntacyo bimutwaye kwimerera gutyo bishatse kuvuga ko iriya mpumuro, urusaku, no kunyagirwa n’imvura bifitiye umubiri akamaro kanini cyane nubwo utari ubizi.

Iyo umuntu anyagirwa rero biba akarusho kuko abikoze abishaka burya ngo nta munezero uruta uwo.

Src: medecinnaturel.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND