Amazon ni ishyamba rigaragara mu bihugu icyenda birimo: Bresil, Peru, Ecuador, Bolivia, Venezuela n’ibindi, gusa igice kinini kingana na 60% cy'iri shyamba turisanga muri Bresil. Iri rikaba ari naryo shyamba rinini dufite ku isi rikaba riri ku buso bungana na kilometero kare miliyoni 6.9. Iri shyamba kandi turisangamo ubwoko bw’udusimba duto tuzwi nk’inigwa habiri tungana na miliyoni 2.5, hakabamo ibiti bingana na miliyaridi 390.
Muri iri shyamba habamo abantu bazwi nk’abasangwabutaka bakaba biberaho batambara, yewe ntibanakeneye kumva ibijyanye n’iterambere kuko bo babayeho mu buzima nk’ubwo mu binyejana byahise babeshwaho no kurya amatungo bahize, ndetse no kubera ubukonje buba muri iri shyamba rya Amazon usanga bafite ubwoya bwinshi ku mubiri.
Uretse
abasangwabutaka baba muri iri shyamba hari abandi bantu baribamo bo bagenda
baharanira icyabateza imbere bakaba bambara ibyo bakuye ku mpu z’inyamaswa
cyangwa se ku mababi y’ibiti, bakaba ari nabo bakora imitako bagurisha kuri ba
mukerarugendo baza gusura iri shyamba.
Bimwe mu bitangaje dusanga muri Amazon ku mwanya wa mbere haza inzoka nini cyane yitwa Anaconda ipima ibiro birenga 200 ikagira uburebure bungana na metero 9 iyi niyo nzoka nini cyane ku isi. Muri iri shyamba kandi harimo ibiti birya abantu bizwi nka arbre carnivole. Ibi ni ibiti bifite ubushobozi bwo kurya umuntu cyangwa inyamaswa.
Iyo ikinyabuzima gifite amaraso kegereye kuri ibyo biti, ibishishwa byabyo birasama bikamira icyo kinyabuzima. Amazon ni ishyamba rinini rigizwe n’ibiti byinshi kandi by’amoko atandukanye ndetse harimo n’umubare munini w’utunyabuzima duto tutagaragara cyane twibera mu mugezi wa Amazon. Iri shyamba si ukuba rinini gusa ahubwo rinateye ubwoba kuko na ba mukerarugendo si bose batinyuka kuhatemberera.

Aba ni bo bantu dusanga mu ishyamba rya Amazon
Mu mwaka wa 2013 ubushakashatsi bwerekanye ko ikibazo cya ba rutwitsi cyibangamiye cyane ubusugire bw’iri shyamba kuko ngo 1/5 cy’ibiti by'iri shyamba byose ngo byamaze gutemwa, bikomeje bitya mu myaka 200 iri imbere ngo nta giti na kimwe cyaba kikirangwa muri iri shyamba. Ishyamba rifatwa nk’ibihaha by’isi kugeza ubu, kuko buri wese kuri uyu mubumbe Amazon igira uruhare runini ku mwuka mwiza ahumeka. Ibi kandi bishimangirwa n’inkongi z’imiriro zikunze kwibasira iri shyamba,ubwo mu kwezi gushize kwa Nzeri igice kimwe cy'iri shyamba kiri muri Bresil cyafashwe n’inkongi y’umuriro.
Ni umuriro wamaze igihe kitari gito, utera abantu benshi ikibazo ndetse no guhangayika. Bamwe mu baturage baturiye ishyamba mu duce tumwe two muri Bresil bavuze ko imyotsi yabasangaga aho bibereye mu rugo. Iyi myotsi yari yatangiye gupfuka ikirere cy’imijyi imwe n’imwe iri hafi y’iri shyamba. Iki gihe ryarahiye igihe kitari gito ikibazo cyanahangayikishije isi ku buryo cyanaganiriweho mu nama iheruka ya G7, aho bareberaga hamwe uburyo batanga ubufasha bwo kuzimya uwo muriro, ubwo hari hamaze gushya ahangana na kilometero kare 7,200.
Abantu muri iki gihe dukoresha umutungo kamere w’isi cyane
kurenza abandi bose babayeho mbere y’uko twe tubaho kuko dusa n’aho dusaba isi
kuduha ibirenze ibyo ifite, nihatagira igikorwa mu myaka 50 iri imbere umutungo kamere w’isi nk’amashyamba, amazi, petrol, amabuye
y’agaciro ndetse n’amoko menshi y’inyamaswa bizasigara ari nk’amateka ku isi.
Src:rainforestcruises.com, Rainforests.mongabay.com
Umwanditsi: Ange Uwera
