Umunyamideli w’umunyarwandakazi uba muri Uganda Judith Heard Kantengwa yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 aho yitabiriye irushanwa ryo guteka rizaba kuru uyu wa Gatandatu.
Iri rushanwa ryo guteka rya Gorilla Highland
Silverchef Competition 2019 rizabera muri Five Volcanoes Boutique Hotel
iri mu Karere ka Musanze, rihuze abatetsi 13 baturutse mu Rwanda, Uganda na
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu bagize akanama nkempurampaka kazatanga amanota
harimo umunyarwandakazi uba muri Uganda, Judith Heard Kantengwa usanzwe ari
umunyamideli, akaba yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25
Ukwakira 2019.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Judith Heard
Kantengwa yavuze ko n’ubwo atize ibijyanye no guteka yizeye kuzatanga amanota
neza kuko asanzwe akunda ibiryo ndetse akaba azi no guteka.
Ati “Bampisemo kuko ndi umutetsi mwiza. Ni ubwa mbere
ngiye kubitangamo amanota ariko bitewe nkunda ibiryo bizagenda neza kandi
umugore wese agomba kuba azi guteka. Kuba ndi umunyamideli ntabwo bivuze ko iby’ibiryo
ntabizi.”
Uyu mugore utagikunda kuza mu Rwanda inshuro nyinshi nka
mbere yavuze ko icyabiteye ari nyirakuru witabye Imana mu Ukwakira mu mwaka
ushize kandi ari we yakundaga kuza kureba.
Ati “Kuva nyogokuru wanjye yapfa nari maze igihe ntaza
kuko ni we muntu ungarura mu Rwanda. Abandi bo mu muryango barahari ariko
nyogokuru ni we muntu wari ukomeye mu buzima bwanjye.”
Aherutse muri Amerika muri New York Fashion Week,
akaba avuga ko ahugiye mu bijyanye no gukorera ubuvugizi abakobwa basambanyijwe
ku gahato nk’uko nawe yagiye ahura n’iki kibazo mu bihe binyuranye.
Judith Heard yageze i Kigali mu gitondo cya kare yifubitse
Yakiranywe urugwiro n'abamutumiye
Judith Heard yabanje kujya kuruhuka mbere yo kujya i Musanze
TANGA IGITECYEREZO