Ni mu gikorwa cyiswe ‘Fashion Show DK Dorota Kuznicka Fall/Winter 2019 Collection’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa 24 Ukwakira 2019 mu gihugu Poland ahitwa Sloneczny Mlyn mu Mujyi wa Bydgoszcz.
Dorota Kuźnicka n’umuhanzi w’imyambaro ukomeye muri Poland watwaye ibihembo bikomeye. Yashyize imbere gukora amasakosi, inkweto, amakoti by'abakobwa n’ibindi.
Uwase Tina yatangarije INYARWANDA ko muri uyu mwaka wa 2019, Dorota ashobora kuzambika abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Supranational 2019 rizabera muri Poland.
Yavuze ko yishimye cyane kuko ari intambwe ikomeye yateye mu kumurika imyenda. Ati “..Ni iby’agaciro cyane kandi byaranshimishije kuko n’intambwe ikomeye kumurika imyenda ya DK designs."
Yavuze ku rubyiniro amurika imyambaro yabisikanye na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Poland barimo n’umukobwa uhatanira ikamba rya Miss Poland szczecin 2019.
Uwase avuga ko kuva yagera mu Poland atigeze akora igikorwa cyo kumurika imyambaro atambuka imbere y’imbaga ahubwo ngo yari asanzwe abikora mu buryo bwo kwifotoza n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye no kumurika imideli.
Uwase w’imyaka 23 ni umukobwa w’urubavu ruto ufite inkomoko i Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Yahatanye mu marushanwa y’ubwiza akomeye, anamurika imideli imbere y’abakomeye n’aboroheje. Byamusigiye ifaranga n’ubumenyi bwisumbuyeho.
Mu 2018
yasimbuye Munyaneza Djazira wiyambitse ubusa ahagararira u Rwanda muri Miss
Supranational yabereye mu Poland mu Ukuboza, n’ubwo nta kamba
yegukanye.
Ni umunyeshuri muri Kaminuza yo muri Poland. Aheruka mu Rwanda muri Nzeri 2019 aho yifashishijwe mu
Kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.
Uwase Tina yamuritse imyambaro yahanzwe na Dorota uri mu bakomeye muri Poland



Uwase Tina avuga ko yashimishije no guhurira ku rubyiniro na bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Poland

Guhera ku nkweto, ikanzu, ijipo, umupira w'imbeho, isakosi byahanze na Dorota




