Gedeon ni izina rituruka ku giheburayo 'Guideone' risobanura umunyamahirwe. Gedeon ni mu gifaransa naho mu cyongereza ni Gideon.
Mu buzima busanzwe Gedeon yiyumva nk’umugabo ku giti cye, ni umuntu uzi icyo ashaka mu buzima bwe, akunda guhora ashaka kumenya buri kimwe, agira imbaraga muri we zihishe kandi yanga umugayo mu buzima bwe.
Gedeon ni umuntu wiyoroshya mu bandi bigatuma aba umwizerwa kuri benshi, akunda kugira amabanga ya benshi kuko buri wese amubona nk’umwizerwa bityo akabwirwa byinshi.
Gedeon ni wa muntu ugira gahunda ihamye azi iyo ava ari nabyo bituma abasha kumenya iyo ajya bimworoheye, ahorana icyizere cy’ubuzima kandi bwiza.
Gedeon ntabwo asanzwe, akunda umurimo kugeza ubwo ashobora kwiyibagirwa, urugero ashobora gukora akazi akirengagiza amasaha y’ikiruhuko agakomeza gukora kugeza ubwo abonye ko ibyo akora bitunganye.
Biragoye cyane gukura Gedeon ku gitekerezo cye ngo umushyiremo icyawe, bisaba ubusobanuro buhagije, ntabwo apfa gukurwa ku ijambo.
Ntabwo byoroshye cyane kumenya Gedeon uwo ari we kuko adakunda guhishurira buri wese amarangamutima ye.
Mu rukundo ahora ari umwizerwa, agira urugwiro mu bandi, agira umutima wo gutanga adategereje inyungu cyangwa se kuzishyurwa ibyo yatanze.
Ku bijyanye n’amarangamutima ashobora kugira umujinya ariko w’akanya gato cyane.
Muri macye kuri Gedeon, kugira ubuzima bwiza si ugukira kurenza abandi ahubwo gufatanya mu guhindura isi kuba nziza kurushaho ni cyo yita ubuzima bwiza.
Src: www.prenoms.com
TANGA IGITECYEREZO