RFL
Kigali

Urutonde rw’ibibuga 10 bya mbere by’umupira w'amagaru ku isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/10/2019 17:01
3


Isi ituwe n’abasaga miliyaridi 7.7. Abagera kuri miliyaridi 4 ni abakunzi b’umupira w'amagaru. Mu bakunda umupira w'amaguru hari abawukunda bawumva ku ma radio abandi bakawureba kuri za television hari n'abawureba imbonenkubone ku bibuga. Menya urutonde rw’ibibuga 10 biri ku isonga kurusha ibindi ku isi.



Nonese niba miliyaridi zisaga 4 muri miliyaridi 7.7 zituye ku Isi zikunda umupira w'amaguru, ni uwuhe mwihariko uyu mukino ufite? Ukuri guhari ni uko uyu mukino ukunzwe ku kigero kingana na 51.9% by’abatuye isi bisobanuye ko abasaga 48,1% by’abatuye isi ni bo badakunda umupira w'amaguru. Nuza kureba neza urasanga mu bana uzi bari hasi y’imyaka 12 mu bo uzi abagera kuri 80% bose bafite indoto zo kuzavamo abakinnyi b'agatangaza.

Nta kindi gituma uyu mukino wigarurira benshi ku isi atari akayabo k'amafaranga gashorwamo, ubuzima bwiza abawukina babaho ndetse n’icyubahiro bahabwa dore ko abo wahiriye bibahesha kuba intwari mu bihugu bavukamo nk'intwari zitangiye igihugu ku rugamba nko kurwanira ubwigenge ndetse n’ibindi. Umukino w'amagaru uzwi nka Football watangiye ahagana mu 1280 mu gace k'icyaro ko mu Bwongereza kazwi nka Ulgham aho byatangiye ari abagabo babiri Henry na David bakinaga basa n’abahangana. Aha niho benshi bavuga ko ari nkayo soko y’umupira w'amaguru (Footaball) tuzi uyu munsi.

Umupira w'amaguru ni umwitozo ngororamubiri ufasha benshi binyuze mu kuwukina, kuwukoramo ubucuruzi ndetse no kwishimisha. Ku Isi hari ibibuga bitagira ingano kandi byiza ku rwego rw'agatangaza ku buryo ukirebeyeho umukino yifuza kuhagaruka kabone niyo baba bamuca amafaranga y’umurengera. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibibuga 10 by’umupira w'amaguru ku Isi byiza kandi byagutse, ni ukuvuga byiza mu ngeri zose. 

Mu gukora uru rutonde twifashijije imbuga zitandukanye sportsshow.net, lifebeyondsportmedia.com na football-stadiums.co.uk  Mu bushakashatsi izi mbuga zakoze hagendewe ku bintu byinshi, gusa iby'ingezi harimo ikoranabuhanga ikibuga kiba gifite ndetse n'uburyo abafana b'umupira bagifata hakajyaho n'umubare w'abantu cyakira. Gusa iki cy’umubare cyakira si ngenderwaho cyane. 

Urutonde rw’ibibuga 10 by’umupira w'amaguru bya mbere ku Isi!  

10. The Azadi StadiumAho iherereye: Tehran‎, Iran. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 90,000

9. San SiroAho iherereye: Milan, Italy. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 80,018

8. Anfield Road stadiumAho iherereye: Anfield, Liverpool‎, Merseyside, England. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 54,074

7. Santiago BernabeuAho iherereye: Madrid, Spain. Umubare wabantu ishobora kwakira: 81,044

6. Soccer City StadiumAho iherereye: Stadium Avenue, Nasrec, Johannesburg, South Africa. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 90,000

5. Azteca EstadioAho iherereye: Tlalpan‎, ‎Mexico City, Mexico. Umubare w’abantu ishobora kwakira: 104,000

4. Camp NouAho iherereye: Barcelona, Spain. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 98,757

3. Old TraffordAho iherereye: Sir Matt Busby Way, Old Trafford, Greater Manchester, England. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 75,000

2. The Allianz Arena

Aho iherereye: Munich, Bavaria, Germany. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 75,024

1.       Wembley Football Stadium Aho iherereye: ‎Wembley‎, London, England. Umubare w'abantu ishobora kwakira: 90,000

Srcs: sportsshow.net, lifebeyondsportmedia.com na football-stadiums.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lee4 years ago
    Stade ya 10 yakira 900000 izikurikiyeho zose irazirusha nanone iya 1 ikakira 90000 ubwo se zitondetse hakurikijwe iki??
  • John dejong nsabimana 1 year ago
    CAMPNUO NIYOYA MBERE
  • John dejong nsabimana 1 year ago
    CAMPNUO NIYOYA MBERE





Inyarwanda BACKGROUND