RFL
Kigali

Ivan Minnaert yagarutse mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano muri Al-Ittihad Tripoli

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2019 21:41
1


Ivan Minnaert umutoza watoje Rayon Sports na Mukura Victory Sport akaba yari amaze umwaka w’imikino 2018-2019 muri Al-Ittihad Tripoli muri Libya, ari mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.



Ivan Minnaert watoje Rayon Sports (2015-2016) na 2018, yageze mu Rwanda mu mugoroba w’iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 aho aje kuba afata ikiruhuko nyuma y’uko asubira muri Afurika y’amajyaruguru mujyi wa Tunis muri Tunisia aho ari kuvugana n’imwe mu makipe yaho ari mu cyiciro cya mbere.

Aganira na INYARWANDA, Ivan Minnaert yavuze ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Al-Ittihad Tripoli bitakunze ko yongera amasezerano muri iyi kipe agahitamo kuba agarutse mu Rwanda.

“Narasoje amasezerano y’umwaka umwe nari mfitanye n’ikipe kandi nifuzaga ko twayavugurura nkaba nakongerwa umushahara nibura nk’umuntu nari maze kubageza mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation. Gusa nyuma baje kumbwira ko amafaranga nshaka batayampa, mpitamo kwigendera kuko sinari kwivuguruza ku mwanzuro nari nafashe wo kwongezwa umushahara”. Minnaert


Ivan Minnaert wari muri Al-Ittihad Tripoli yatandukanye nayo nyuma y'umwaka w'imikino 

Abajijwe ahazaza he mu mwuga wo gutoza umupira w’amaguru, Ivan Minnaert yavuze ko ari muri gahunda yo gushaka akazi muri Tunisia kandi ko nta gihindutse bizakunda.

“Nyuma yo gukina na Husa SC muri Total CAF Confederation Cup tukanganya igitego 1-1 mu mukino ubanza w’injonjora rya kabiri, nahisa njya i Tunis muri Tunisia kuko hari ikipe zitandukanye turi mu biganiro. Naragiye mvugana nabo mbona twakorana harimo n’abanyifuza, birangiye ni bwo nahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo mbe nduhuka nk’ahantu nkunda kandi ntafite ikibazo na kimwe”. Minnaert


Ivan Minnaert yagarutse mu Rwanda 

Kuwa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 ni bwo Ivan Jacky Minnaert yerekanwe ku mugaragaro mu ikipe ya Al-Ittihad Tripoli muri Libya aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umuyobozi mukuru wa Tekinike mu makipe y’abakiri bato ndetse akanaba umutoza mukuru w’ikipe ya kabiri ya Al-Ittihad Tripoli. Nyuma ni bwo yaje kuzamurwa aba umutoza mukuru anabafasha kujya mu mikino y’ijonjora rya kabiri rya Total CAF Confederation Cup 2018-2019.


Ivan Minnaert yaherukaga muri Kamena 2019 aho yari yaje mu kirihuko mbere yo gusubira muri Libya   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jolie 4 years ago
    Yaranyuzwe. Erega u Rwanda ruraryoshye,ntawe utakwifuza kurufatiramo vacances. None se ko atavuze impanvu atagiye kuruhukira iwabo





Inyarwanda BACKGROUND