RFL
Kigali

Kayitare Wayitare Dembe yasubije ku butinganyi avugwaho-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2019 18:50
0


Kayitare Wayitare Dembe wakanyujijeho yamamaye cyane nyuma yo gushyira hanze Album ye ya mbere 'Abana ba Africa'. Ayobora ikigo cy’uburenganzira bwa muntu n’ubuzima. Yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize kubera kuvugwaho gushyigikira abatinganyi.



Kayitare Wayitare Dembe yabajijwe na INYARWANDA niba koko nawe ari umutinganyi avuga ko akuri kose atari ngombwa kukuvuga. Yagize ati "Ntabwo nigeze mvuga ngo ukuri kwanjye sindi bukuvuge, ariko ukuri kose ntabwo kuvugwa. Ni njyewe uzi ukuri kwanjye kandi ukuri kose ntabwo kuvugwa n’ikinyoma cyose ntabwo kivugwa, isi ni uko iteye, icyo ni cyo gisubizo cyanjye".



Yasabye abatinganyi kumenya kurinda ubuzima bwabo, bakivuza kuko leta y’u Rwanda itarobanura. Akomeza avuga ko bafite indwara zihariye. Yagize Ati’’…..Bafite indwara zihariye kandi, usanga afite umugore afite n’uwo yiyumvamo ku buryo ashobora kuva hariya atikingiye akaza akanduza uyu nguyu. Bagomba gusanga muganga bakivuza neza kuko leta ibifuriza ibyiza, sindi umuvugizi wa leta ariko ngomba kuvuga ibidufasha twese kugira ngo tugire ubuzima bwiza’’.

Kayitare Wayitare Dembe ngo ntiyigeze anenga Albert Nabonibo, umuhanzi wa Gospol mu Rwanda uherutse kwerura akavuga ko ari umutinganyi kuko yavuze ibimurimo ndetse agashimira Minisitiri Olivier Nduhungirehe wavuze ko bazamurindira umutekano. 

Mu mpera z'uku kwezi kwa Nzeli, uyu muhanzi azashyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘’Fata ku mano’’ izongera kugaragaramo umunyamerikakazi Maya yifashishije mu mashusho y’indirimbo’’Anita’’ aherutse gushyira hanze.


Maya na Kayitare Wayitare Dembe

Ntagahora gahanze ni yo mvugo akoresha agaragaza ko kuba atakigezweho nka mbare bidaterwa n’imbaraga nke ashyira mu muziki. Ngo ibyo yakoze arabyishimira kuko yaharuriye inzira abandi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE


UMWANDITSI: Neza Valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND