Ras Kayaga asanga abahanzi bakuru barashyizwe mu kato anatunga agatoki ba nyirabayazana

Imyidagaduro - 26/09/2019 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Ras Kayaga asanga abahanzi bakuru barashyizwe mu kato anatunga agatoki ba nyirabayazana

Ras Kayaga umunyamuziki wabigize umwuga, ni umugabo udatana no gushyenga w’amasunzu nk’ay'abanyarwanda bo hambere. Amazina yiswe n’ababyeyi ni NAHIMANA Ibrahim benshi mu Banyarwanda bakaba baramumenye nka Ras Kayaga. Mu muziki, yamamaye bikomeye mu ndirimbo 'Maguru'.

-Inzu Holy Jah Doves babagamo bari barayise 'Mu ijuru'-

-Yajugunyiwe agapira kanditseho ‘Rwanda’ ubwo yari yatwaye umudari akabura ibendera

-Indirimbo Maguru yamugejeje ku marembo y’inzozi ze

-Araburira abahanzi b’iki gihe ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi ko bakabaye begera bakuru babo bagahuza imbaraga

-Kimwe mu bimutera imbaraga ntahagarike gukora umuziki ni igihe Perezida Kagame yamukoze mu kiganza amusuhuza

-Aracyishimira cyane igitaramo gikomeye bakoze aho kwinjira byari ibihumbi 100


Umuhanzi Ras Kayaga

Ras Kayaga ni umwe mu bagize itsinda rya Holy Jah Doves ryakoraga injyana ya Reggae hano mu Rwanda akaba kuri ubu aherereye ku mugabane w’i Burayi aho atuye ndetse anakorera umwuga we w’ubuhanzi.

Ni we mbarutso y’ishingwa ry’iri tsinda ryari rihuriwemo n’aba rasta barindwi aribo Ras Haguma, Ras Kimeza, Ras Kassim, Ras Mike, Ras Ngabo, Ras Kayaga ndetse na Ras Matt waje kwitaba Imana mu mpera z’umwaka wa 2007.

Ras Kayaga aherutse mu Rwanda mu bukwe bwe n'umukunzi we Kiddy Uwitonze. INYARWANDA yaramwegereye igirana nawe ikiganiro kirambuye atubwira ibyo ahugiyemo kuri ubu ndetse n’amakuru y’itsinda ryabo rya Holy Jah Doves. Mu kiganiro twagiranye yanatanze inama yafasha abanyamuziki bo mu Rwanda kuwukora neza bakagera ku rwego mpuzamahanga.

Inyarwanda (I): Ras Kayaga ni muntu ki?

Ras Kayaga (R.K): Amazina niswe n’ababyeyi ni NAHIMANA Ibrahim nkaba naravutse mu muryango w’abana 12 mvuka ndi umwana wa 6, navukiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali nkaba naravukiye mu muryango w’abacuruzi bakundaga kubyina no kuririmba cyane bari abanyamahoro ndakurahiye kandi n’ubu turi abanyamahoro bikomeye.

I: Izina Kayaga ryo ryaturutse he?

R.K: Kayaga rero ni izina nakunze kumva mu bwana bampamagara ninjiye mu muziki numva nakomeza nkarikoresha

I: Itsinda wabagamo rya Holy Jah Doves tubwire uko ryatangiye n'aho ryagiye kuri ubu?

R.K: Ukuntu twahuye nka Holy Jah Doves twahuriye i Nyamirambo aho bita kwa Mayaka tugiye kureba cinema ngiye kumva numva umuntu arambwiye ngo bite se rasta, ndebye mbona ni umuturanyi wanjye witwaga Ngabo, ni bwo twaganiriye ambwira ko ashaka ko mwigisha gucuranga icyo gihe nahise mbimwemerera bukeye aza kundeba afite agakayi kanditsemo indirimbo nyinshi za Bob Marley niko kumugezaho igitekerezo nsanga nawe niko yabipangaga ambwira ko hari undi azi bigeze kubiganiraho twahise tumushaka nawe twamusanze kwa Mayaka bukeye nawe aza aho twabaga duhita tuhita “Mu ijuru ".

Kuva ubwo dutangira kubana ntangira kubigisha nabo bakamfasha gushaka abandi turangije mbere yo gushaka izina twiha intego zo kurwanya ibiyobyabwenge no kubaha buri muntu wese gusenga no kubaha ababyeyi kugira ngo bitazadusenyera twiyemeza no kuzubaka ikigo kirwanya ibiyobyabwenge. Ni nabyo byahise bibyara ririya zina mubona twitwa nyuma yaho n'abandi bagiye baza umwe umwe.

I: Ese ubu umuntu avuze ko itsinda ryanyu ryageze ku iherezo yaba abeshye?

R.K: Holy Jah Doves ntabwo yarangiye iracyariho ariko yahinduye imikorere bitewe nuko twese twagiye mu mahanga kandi dutuye mu bihugu bitandukanye ibyo rero byatumye twiga indi mikorere buri muntu araririmba agasohora indirimbo mu izina rya Holy Jah Doves, urugero nka Urabeho Mukunzi (indirimbo agiye gusohora) izasohoka ari Ras Kayaga from Holy Jah Doves.

I: Ubona gushaka ubuzima (imibereho) by’umuntu ku giti cye bitabangamira inyungu z’itsinda?

R.K:Ubundi ubuzima kubushaka birashoboka iyo uri mu itsinda kubera ko ibikorwa by'itsinda biza nyuma y’ibikorwa byawe bwite ahubwo bitewe n'imyumvire y’abantu n’inyungu baba bifuza ariko ntibazibone bakibwira ko nibava mu itsinda ari bwo bazabona inyungu ahanini ku matsida yose yatanye birangira nta nyungu bagezeho nk'izo bari bafite mbere bitarasenyuka. Ngarutse inyuma gato gushaka ubuzima kandi uri mu itsinda birashoboka cyane njye niko mbibona.

I: Mwumva hari igihe kizagera mukongera mukihuza, niba icyo gihe gihari ni nka ryari?

R.K:Igihe cyo kizagera kandi kiri bugufi. Kubera ko turi gushaka ukuntu twabona uburyo bwo kuza tukongera gutaramana n'abakunzi bacu. Turi gushaka abaterankunga ubundi tugakora umushinga ndacyeka mu mwaka utaha bizakunda Imana nishyiramo imigisha.

I: Ni ibihe bihe byiza Ras Kayaga yagiriye mu muziki?

R.K:Igihe cya mbere ni igihe nasuhuje umukuru w’igihugu mu kiganza nkumva ijwi rye n'amatwi yanjye ubundi namureberaga kure numvishe ntazi uko mbaye ni nacyo cyanyubatse mu muziki w’icyo gihe dore ko nta n’amafaranga yabagamo cyane nk’ibibe byakurikiyeho, byahise binyereka ko n'akataraza kazaza kuva ubwo kugeza na nubu sinjya nshika intege kuko iyo mbyibutse mera nk'utangiye bushyashya.

Ikindi ni igihe nagiye mu Bufaransa kurushanwa mu marushanwa ya Francophonie abantu badupinze kubera ko amakipe yose y'u Rwanda yari yavuyemo bari bataye icyizere.Natwe banibagiwe ko twaje kurushanwa. Icyo gihe twitegeye taxi kubera ko ntawari ukitwumva bose bavugaga ko umu rasta yashaje ariko uwo munsi nawo warashimishije kubera ko nahise tsinda ntwara umudari ariko mbabazwa nuko nabuze ibendera ry’igihugu icyo gihe Kimenyi na bagenzi be batujugunyira agakoti kanditseho Rwanda ariko uwo munsi narishimye pe kubera ko abantu ntibakagusuzugure ngo ujyeho nawe wihebe.

Byanyeretse ko ibyo ukora aribyo bikugira uwo uriwe ntabwo umuntu aba icyo aricyo kubera ubwinshi bw’abantu.Ikindi gihe ni igihe twakoze igitaramo kwinjira byari ibihumbi ijana (100,000Rwf) icyo kintu iyo nkibutse nareba n’ukuntu kugeza na nubu nta muntu uraca ako gahigo mpita mbona ko tukiri abagabo pe.


Ras Kayaga yageneye ubutumwa abahanzi n'abateguta ibitaramo

I: Naho ibihe byagushenguye ni ibihe?

R.K: Kubabara kuri njyewe biva kure pe, kubera ko nabaye mu bibi byinshi nigiyemo byinshi ku buryo ikimbabaza kiba gikomeye. Ikintu cya mbere cyashenguye ni génocide (Jenoside yakorewe abatutsi) kubera ko hari byinshi yamvukije kugeza na nubu nkaba ntazabibona ukundi. Ikindi ni igihe nabonaga mama wanjye ari gupfa. Ikindi ni igihe nari ngiye kwiyahura. Naho ikindi ntashobora kwibagirwa ni agafoto k'inshuti yanjye yitwaga (Hiatus) yari inshuti yo mu bwana nawe yazize Jenoside umupolisi yaramfunze arangije aragatwara aragaca uwo munsi narababaye ku buryo iyo nza kumenya izina ry’uwo mu polisi nari kuzatanga ikirego.

I: Ubona abahanzi bakuru (ndavuga abatangiye muzika cyera) bafashwe gute mu Rwanda?

R.K: Abahanzi bo hambere rwose bafashwe nabi. Ni mvuga nabi wongereho cyane pe utsindagire hasi cyane kugira ngo wumve uburemere mbivuganye bafashwe nabi. Ndabisobanura muri ubu buryo abahanzi bo hambere usanga batitabwaho nta n’umuntu numwe muri iki gihe wifuza kwicarana nabo n'ibitangazamakuru nta mwanya bibaha ugasanga barapfukiranwe bikomeye. Mu gihe abana bakizamuka bahita burizwa intera vuba vuba ugasanga bari kumwe n'abafite ibizina bikomeye.

I: Ubona atari ngombwa se ko abakiri bato bashyigikirwa?

R.K: Biracuramye cyane kuko uwo muhanzi wirukansa kuri urwo rwego ntiyagera iyo ajya rwose kubera ko hari ibika byinshi yasimbutse ni nayo mpamvu u Rwanda rutagira umuhanzi mpuzamahanga. Niba mbeshya hari umuhanzi w’u Rwanda wari watumirwa mu bihugu duturanye agakorerwa igitaramo nk'uko tubibona ku bandi duturanye?. Ibyo biva muri kwa gutsikamira abakuze. Gusa aha nagira inama abahanzi bagasubiza amaso inyuma kuko baca umugani ngo nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi. Mu bindi bihugu abakuru barabubaha bakubaha n'akazi kabo erega nawe niyo uba uri kujya umenye ko nawe uzagera aho ukaba karahanyuze burya.

I: Izingiro ry’icyo kibazo ubona twagishakira he?

R.K: Njye mbona ikibazo kiri ku bahanzi twebwe ubwacu uretse ko namwe abanyamakuru mubifitemo uruhare, sinabura kuvuga ko n’abategura ibitaramo badakozwa abahanzi bakuze. Erega si n'abakuze gusa nka Rafiki se si uw'ejo bundi ariko se uburyo afashwe mwese ntimubuzi? Mani Martin wese aho ari kugenda agana ntimuhabona! Ukumva umuntu ngo abo barashaje, iyo virus ikagenda ikura ukazasanga iciye umuntu ku mugati. Ikindi Makanyaga indirimbo yakoranye na ba bahanzi ibyo zakoze se ntimubizi? Ejo bundi haje Delira ibyo yakoze murabizi abahanzi tugerageze twegerane kuko umwuga dukora ni umwe kandi abawukuzemo ni nabo bafite uburambe.


Ras Kayaga arashinja abategura ibitaramo kwirengagiza abahanzi bakuru

I: Gira ubutumwa uha abahanzi; abanyamakuru n'abategura ibitaramo

R.K: Ndahera ku bahanzi ubutumwa nabaha ni uko uyu mwuga dukora si twe twawuhimbye twaje tuwusanga bityo rero dukurikize amategeko yawo ikindi tugabanye ibintu by'agapingane kuko bisenya umuziki wacu nawo utaragira aho ugera. Byaba bibabaje tutareba imbere nk'uko njye mbibona. Muri make turi ba bandi basangira ubusa bitana ibisambo, muri make dukorane, twumvane, ufite icyo arusha undi amutere ingabo mu bitugu bityo natwe tuvome ibifaranga mu mahanga nk’abandi.

Abanyamakuru bo simbavugaho cyane kubera ko bishobora kuba biterwa n’imikorere y’ibigo bakorera bikaba ariyo mpamvu. Babaye ba nyamujya iyo bigiye ariko tugarutse inyuma nibarebe ibifitiye inyungu imbaga y’abantu ibakurikira nabo bumve ko hari abababanjirije, umunyamakuru ukora neza ahorana icyubahiro.

Ikindi ni ibigo bitegura ibitaramo simbivuze nabi nzabivumba pe. Ese iyo uteguye igitaramo hakiyizira abana b’imyaka 17 kugeza kuri 20 ubwo wowe uba wumva uzungukira hehe? Urashukwa n’ubwinshi bw’abantu ariko ntacyo ukuramo. Nimuhindure imyumvire n'imikorere kandi birashoboka kuko umuziki ntugira imyaka urangiriraho ibyo uhaye abantu iyo ari byiza byose biraryoha. Bagerageze basi bavangavange abashya n’ibizina bikomeye n'aba kera.

I: Ubona hakorwa iki ngo umuziki w'u Rwanda ube mpuzamahanga?

Umuziki w’u Rwanda si mubi ku buryo mu myaka ibihumbi bishize ari wo ukiri inyuma. Mbona twakogombye kureba kure tukumva ko naho tutareba ko naho hari umuziki pe. Urugero nka Rwagitima havuye umuhanzi muzima ariko igihe bari bataramutora ngo bamusige twese twabonaga ari sagihobe. None ubu numva naba Meddy mwemera bari kuza baciye bugufi. Kure y'ibyo tuzi hari n’ibindi kandi byiza cyane. Ikindi umuziki wacu tureke kuwuvanga n'iby’ahandi ahubwo tuwukore bitewe n’injyana twiyumvamo. Ibyo bizatuma ubyara ubudasa bitume n’abanyamahanga bawukunda.


REBA HANO 'MAGURU' YATUMBAGIJE IZINA RYA RAS KAYAGA


Umwanditsi: Eric RUZINDANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...