RFL
Kigali

Para Volley Africa 2019:Misiri yongeye gutwara igikombe itsinze u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2019 8:56
1


Ikipe y’igihugu ya Misiri y’abagabo bakina Sitting Volleyball yatwaye igikombe cya Afurika itsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-6, 25-11, 25-11) ku mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumeru tariki 22 Nzeri 2019.



Wari umukino wa nyuma wasaga n’uwagarutse nyuma y’imyaka ibiri kuko mu 2017 ubwo n’ubundi iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda, Misiri yatwaye igikombe itsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.


Misiri bishimira igikombe batwaye batsinze u Rwanda 

Misiri yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) igera muri ½ ihatindira Kenya amaseti 3-0 mbere yo kugera ku mukino wa nyuma igatsinda u Rwanda amaseti 3-0.

U Rwanda rwari rwazamutse ruyoboye itsinda rya mbere (A). Muri ½ batsinze Algeria amaseti 3-1 mbere yo kujya ku mukino wa nyuma bahatsindirwa na Misiri ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.

Misiri ni ikipe itarigeze itsindwa iseti muri iri rushanwa mu gihe South Africa ariyo kipe itarabashije gutsinda nibura iseti muri iri rushanwa.



Hon.Nyirasafari Esperence ni we washyirikije Misiri igikombe 

Mu cyiciro cy’abagabo, umugabane wa Afurika uzahagararirwa na Misiri mu mikino Paralympique 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani mu gihe mu bagore hazaba hariyo ikipe y’u Rwanda kuko yatwaye igikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.



Ibyishimo bya Misiri nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika 2019

Dore uko ibihugu byakurikiranye:

1.Egypt

2.Rwanda

3.Algeria

4.Kenya

5.Morocco

6.South Africa


U Rwanda rwasoje ku mwanya wa kabiri mu makipe atandatu


Algeria yasoje ku mwanya wa gatatu 


Mu bihembo by'abantu ku giti cyabo, abanyarwanda batwaye bitatu muri birindwi byatanzwe mu gihe Nyirasafari Esperence wahoze ayobora MINISPOC akaba ari umusenateri na we yahawe igihembo cy'ishimwe 







Dore uko irushanwa ryagenze muri rusange:

2019 PARA VOLLEY AFRICA SITTING VOLLEYBALL CHAMPIONSHIPS:

Full results | MEN

 Thursday 19/09/2019

•(B) 10:00 Egypt 3-0 South Africa (25-09, 25-10, 25-12)

•(A) 18:00 Rwanda 3-2 Kenya (17-25, 25-18, 28-26, 19-25, 15-9)

Friday 20/09/2019

•(B) 10h00: South Africa 0-3 Algeria (12-25, 15-25, 8-25)

•(B) 16h00: Egypt 3-0 Algeria (25-8, 25-8, 25-17)

•(A) 18h00: Rwanda 3-0 Morocco (25-17, 25-16, 25-19)

Saturday 21/09/2019

•(A) 14h00: Morocco 1-3 Kenya (19-25, 18-25, 25-18, 22-25)

•SEMI-FINAL 1| 16h00: Egypt 3-0 Kenya (25-9, 25-6, 25-10)

•SEMI-FINAL 2 | 18h00: Rwanda 3-1 Algeria (19-25, 25-19, 25-19, 25-15)

Sunday 22/09/2019

•5th & 6th place | 10h00: Morocco 3-0 South Africa (25-22, 25-18, 25-18)

•Bronze medal match | 15h00:  Algeria 3-1 Kenya (25-21, 20-25, 25-15, 27-27)

•Final | 18h00: Rwanda 0-3 Egypt (6-25, 11-25, 16-25)

   


Nyirasafari Esperence wari Minisitiri wa Siporo n'umuco akaba yarabaye umusenateri yakurikiye umukino wa nyuma


U Rwanda rwahuye n'ikizamini gikomeye imbere ya Misiri

MINISPOC ni umwe mu batuma amarushanwa yakirwa kuko iba yatanze ubushobozi bushoboka


DR.Hayat Khattab perezida wa Para Volley Africa areba umukino


Nkurunziza Gustave (Iburyo) umuybozi wa Zone V (Volleyball) asuhuzanya na Muramira Gregoire (Ibumoso) perzida wa Isonga FA



Mu myanya y'cyubahiro

Algeria yasoje irushanwa iri ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-1 (25-21, 20-25, 25-15 na 27-25).

Algeria yari yazamutse ku mwanya wa kabiri ivuye mu itsinda rya kabiri (B), itsindwa n’u Rwanda muri ½ ni ko kujya guhura na Kenya yari yatsinzwe na Misiri muri ½ .



Algeria bishimira umwanya wa gatatu

Morocco yatwaye umwanya wa Gatanu mu irushanwa nyuma yo gutsinda South Africa amaseti 3-0 (25-22,25-18, 25-18).



Umukino wa Algeria na Kenya

South Africa yari yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere (A) mu gihe Morocco yari iya gatatu mu itsinda rya kabiri (B) bityo bahurira muri uyu mukino kuko bari babuze itike ya ½ cy’irangiza.



South Africa yasoje ku mwanya wa nyuma (6)


Morocco yatahanye umwanya wa gatanu


Umukino wa Morocco na South Africa





Abayobozi mu nzego zitandukanye basuhuza amakipe (Rwanda & Egypt) mbere yo gukina umukino wa nyuma





Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denzel4 years ago
    Good Job Well Done Sadam. Keep it up. Original Stories with Best Photos. Go!👌





Inyarwanda BACKGROUND