Basketball ni umukino w’intoki ufite uburyo uri gutera imbere mu buryo bwo gukundwa n’abatari bacye ndetse n’abaterankunga bakarushaho kuwibonamo nk’igicuruzwa bashoramo imari kimwe mu byo indi mikino ikirwana nabyo.
Umuntu
wabonye amashusho, amafoto kimwe n’uwari wibereye muri Kigali Arena kuri uyu wa
Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, yabonye ko Basketball ari umukino ufite ishingiro
kuko inyubako yakira abantu ibihumbi icumi (10,000) yari yuzuye mu buryo
buhagije.
Basketball yaciye agahigo ko kuzuza Kigali Arena
Uko umukino
wiyubaka rero ni nako abatari bacye bakora imishinga yo gukora amakipe ndetse no
kuba bashora imari muri uyu mukino kugira ngo harusheho kuba iterambere riciye
mu guhuza imbaraga.
Umuntu
araranganyije amaso mu bantu bari bitabiriye imikino yo kuri uyu wa Gatanu
tariki 20 Nzeri 2019, agatecyereza kabiri, ahita abona ko hari impamvu bamwe mu
bayoboye ibigo bikomeye mu Rwanda bari bitabiriye niba ntaho bihuriye no
gushaka amakuru no kwisuzumira uko umukino wa Basketball uhagaze ku isoko.
Ku isonga
hari ikipe ya Rayon Sports Basketball Club yagaragaye muri Kigali Arena biciye
ku cyapa cyari kimanitsemo banditseho ko mu minisi ya vuba bazaba ari
abanyamuryango bashya ba FERWABA.
Rayon Sports Basketball Club iri mu nzira
Amakuru yari
muri Kigali Arena yavugaga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club bitazarenga mu
Ugushyingo 2019 itamurikiwe abakunzi ba Basketball bitewe n’uko ngo ibiganiro
byo kwinjira mu banyamuryango ba FERWABA byanabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20
Nzeri 2019 bikaba byarasize impande zombi zumvishe ibintu kimwe.
Rayon Sports BBBC izaba iri mu makipe afite umubare munini w'abafana
Mu gihe haba
haje Rayon Sports Basketball Club, umubare w’abafana uzarushaho kwiyongera kuko
umuryango wa Rayon Sports ugira abakunzi batari bacye ndetse n’uwavuga ko ariwo
ufite umubare munini w’abanyarwanda ntabwo yaba agayitse.
Mu rwego rw’ibigo
byari bihagarariwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena
hari Azam TV Rwanda nk’ikigo cy’itangazamakuru.
Ndagano
Faradjarah umuyobozi wa Azam TV Rwanda yari muri Kigali Arena areba umukino wa
Basketball. Kuba uyu mugabo yari muri Kigali Arena yuzuye abafana kuva hasi
kugeza hejuru, bishobora kuba byamuha isomo ry’uko mu gihe Azam TV Rwanda yajya
yerekana amarushanwa abera mu Rwanda ya Basketball itaba ibaze nabi mu gihe
yabonye ko hari umubare munini w’abayikurikira.
Ndagano Faradjarah umuyobozi wa Azam TV Rwanda yari muri Kigali Arena
Azam TV
Rwanda iheruka gutandukana na FERWAFA muri gahunda bagiranaga yo kwerekana
shampiyona y’umupira w’amaguru. Ibi rero byaba iturufu nziza yo kuba Azam TV
yayoboka FERWABA bagafatanya muri ubwo buryo.
Ikigega Agaciro
Development Fund, ikigega cy’abanyarwanda bifashisha bizigamira, kikaba kizwi mu
gutegura irushanwa ngaruka mwaka mu mupira w’amaguru, cyari gihagarariwe muri
Kigali Arena.
Nyuma yo
kubona ko Mugabe Charles umukozi ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro
Development Fund ari muri Kigali Arena areba umukino wa Basketball, INYARWANDA
yaje kumenya ko bitari ku busa kuko ngo iki kigega na FERWABA bamaranye iminsi
biga uburyo hashyirwaho irushanwa ry’Agaciro Cup ku buryo amakipe y’u Rwanda mu
byiciro biri (Abagore n’abagabo) yajya aryifashisha mu kwitegura shampiyona.
Mugabe Charles (Wambaye ishati itukura) yari muri Kigali Areha akurikiye Basketball
Bamwe mu bakozi bakora mu kigega Agaciro Development Fund bari muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu
Ibi biganiro
byanzuye ko mbere y’uko shampiyona 2019-2020 itangira, irushanwa rizaba mbere
(Pre-Season Tournament) rizaba riri ku nkunga y’ikigega Agaciro Development
Fund.
Kuri uyu wa
Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, APR WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019
itsinze The Hoops Rwa imikino ine kuri ibiri (4-2).
Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC azamukana umupira imbere ya Ndizeye Niyonsaba Didudonne (30) wa Patriots BBC
Shyaka Olivier kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda akaba umukinnyi wa REG BBC
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson umukinnyi ukomeye wa REG BBC n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Kureba REG na Patriots BBC muri Kigali Arena nta gihombo uba ugize
Kaje Elie wa REG BBC ashak inzira
Murindabigwi Francuis ushinzwe ibikorwa muri EUCL ifite REG BBC mu biganza akanaba Perezida wayo (REG BBC)
Beleck Bell (32) wa REGG BBC ahana ikosa
Hakizimana Lionel (7) wa Patriots BBC umwe mu bakinnyi bubatse izina muri Basketball y'u Rwanda
APR Woemn Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO