RFL
Kigali

Basketball: Patriots BBC yafashe REG banganya imikino ,igikombe gisubirayo bwa kabiri muri Kigali Arena yuzuye neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 6:34
0


Ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 78-60 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Playoffs bituma amakipe yombi anganya intsinzi 3-3 , igikombe gisubira mu bubiko mu gihe Kigali Arena yari yakubise yuzuye abafana mu myanya iyigize.



Umukino uzakiranura aya makipe uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 saa moya muri Kigali Arena (19h00’).


Beleck Bell (32) abyigana na Sagamba Sedar (5)

Mbere y’uko amakipe ahura, REG BBC yari ifite intsinzi eshatu (3) mu gihe Patriots BBC yari ifite intsinzi ebyiri (2) mu mikino itanu (5) baheruka gukina. Byasabaga ko REG BBC itsinda igahabwa igikombe cyangwa Patriots BBC igatsinda bakazakina umukino wa nyuma.


Abafana muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu 

Byaje kuba amahire kuri Patriots BBC itsinda umukino wayo bituma igira amahirwe asesuye yo kuzakina umukino wa karindwi (7) uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 saa moya (19h00’) muri Kigali Arena.

Kugera ku mukino wa nyuma, Patriots BBC ibikesha gutsinda REG BBC amanota 78-60 (16-10, 22-19, 17-14, 23-17).


Kubwimana Kazingufu Ali (24) kapiteni wa REG BBC ashaka uko yanyuza umupira kuri Niyonsaba Dieudonne 



Shema Maboko Didier umusifuzi mpuzamahanga wasifuye uyu mukino w'indya nkurye 

Patriots BBC yatangiye iyi mikino itsinda REG BBC amanota 67-58 mu mukino wa mbere wabereye muri Kigali Arena. Gusa umukino wa kabiri batsinzwe amanota 66-65 mbere yo gutsindwa amanota 64-59 mu mukino wa gatatu. Umukino wa kane batsinzwe na REG BBC amanota 63-62. Mu mukino wa gatanu (Game 5), umukino wa gatanu, Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 69-61.


Nkurunziza Chris Walter umukinnyi wa REG BBC abwira bagenzi be ati "Mufungire aho"

Muri uyu mukino wujuje Kigali Arena, Hagumintwari Steve wa Pariots BBC yatsinze amanota 17 aza imbere ya Beleck Bell wa REG BBC yatsinze amanota 13.


Hagumintwari Steve (23) abyigana na Beleck bell (32)


Shyaka Olivier wa REG BBC ajya guhana ikosa     


Ngandou Bienvenue ahana ikosa ku nyungu za REG BBC 



Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC 


Muri Kigali Arena hagaragaye icyapa kigaragaza ko mu minsi ya vuba abantu bazabona ikipe ya Rayon Sports ya Basketball


Ndagano Faradjarah umuyobozi wa Azam TV Rwanda yarebye uyu mukino 


Rwanda Energy Group Basketball Group 


Patriots Basketball Club 


Mike Makiadi (15) abyigana na Kami Kabange Milambwe (20) wa REG BBC 


Hakizimana Lionel (7) umukinnyi uzwiho gutera amanota atatu imbumbe 


Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC yatsinze amanota 14 mu mukino 


Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yatanze imipira ine ibyara amanota  


Hagumintwari Steve ashaka inzira 




Nsengiyumva Francois bita Igisupusupu ni we waririmbye 


MC Bryan ahamagara Igisupusupu 


Kaje Elie (13) umukinnyi wa REG BBC ashaka amanota 


Beleck Bell wa REG BBC yatsinze amanota icumi (10)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND