Kigali

Women Basketball: APR WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda The Hoops Rwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 6:33
0


Ikipe ya APR Women Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona 2018-2019 nyuma yo gutsinda The Hoops Rwa imikino ine muri itandatu bakinnye. Umukino wa gatandatu bakinaga kuri uyu wa Gatanu ni wo watanze igikombe kuko APR WBBC yatsinze amanota 62-54.



Wari umukino waberaga muri Kigali Arena n’ubundi aho irushanwa ryatangiriye. APR WBBC yasabwaga gutsinda kuko yari ifite intsinzi eshatu (3) mu gihe The Hoops Rwa yari ifite intsinzi ebyiri.



Umugwaneza Charlotte ahabwa igikombe nka kapiteni

Ni umukino The Hoops Rwa yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye imibare ikomeye yari imbere yayo kuko bari kuzahita bakina umukino wa karindwi (Game 7). Gusa, APR WBBC baje bari hejuru bahita batsinda umukino mu buryo bwabahaye igikombe.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye The Hoops Rwa iri mbere n’amanota 26 kuri 19 ya APR WBBC. Mu gice cya kabiri cy’umukino ni bwo byahinduye isura, APR WBBC ibyungukiramo nk’ikipe n’ubundi isanzwe ifite izina.


APR WBBC batwaye igikombe bigobotoye umucyeba wabo The Hoops Rwa 

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC, nyuma yo gutwara igikombe yavuze ko ari igikombe cyabagoye kuko ngo hari aho byageze The Hoops Rwa ikabatsinda imikino ibiri ikurikiranye ariko ngo ntabwo bacits intege kugeza ku mukino wa nyuma.

Bigendanye n’amasezerano Bank of Kigali yagiranye na FERWABA, ikipe ya APR WBBC igomba kuzahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe ndetse izanahabwe miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000 FRW) amafaranga azabafasha kwitegura imikino ya Zone V.



APR WBBC bateruye igikombe cy'umwaka w'imikino 2018-2019


Moise Mutokambali umutoza wa The Hoops Rwa ubwo igikombe cyamucikaga akireba 

....Andi mafoto y'umukino wa The Hoops Rwanda na APR WBBC....



















Mu cyiciro cy'abagore igikombe cyabonye nyiracyo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND