Kigali

Amavubi yageze muri Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/09/2019 23:50
3


Nyuma yo gutsinda DR Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti i Kinshasa, Amavubi yafashe urugendo rugana muri Ethiopia ndetse yagezeyo amahoro ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019.Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yageze muri Ethiopia aho igiye guhura n’iki gihugu mu mukino ubanza mu rugamba rwo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.


Amavubi yageze muri Ethiopia 

Amavubi yahagarutse i Kinshasa saa munani na 25 (14h25’) za Kigali byari saa saba na 25 i Kinshasa (13h25’) igera i Addis Ababa saa saa saa moya n’iminota 55 z’umugoroba  (19h55’) byari saa kumi n’ebyiri na 55 za Kigali (18h55’).

Nyuma yo kugera i Addis Abeba, ikipe irara muri uyu  mujyi ukaba n’umurwa mukuru wa Ethiopia mbere y’uko mu gitondo cy’uyu wa Gatanu bagomba gufata indege ihabavana ibajyana i Mekele ahazabera umukino, ni urugendo rw’isaha imwe. Biteganyijwe ko Amavubi azagera i Mekele saa tatu n’iminota 25 z’igitondo )9h25) bizaba ari saa mbili n’iminota 25 i Kigali (08h25’).


Abanyeshuri n'abandi banyarwanda baba muri Ethiopia baje kwakira Amavubi 

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzakinwa ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 saa kumi ku masaha yo muri Ethiopia (16h00’) bizaba ari saa cyenda ku masaha ya Kigali (15h00’).


Uva ibumoso: Mutsinzi Ange, Nsabimana Eric Zidane na Danny Usengimana 


Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi

Dore abakinnyi 23 Mashami Vincent yatoranyije:

Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Aimable Nsabimana (Police FC), Manzi Thierry (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Djabel Manishimwe (APR FC), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) , Bizimana Yannick (Rayon Sports), Ernest Sugira (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali) , Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Amran Nshimiyimana (Rayon Sports) Mico Justin (Police FC), Danny Usengimana (APR FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Rwabugiri Omar (APR FC) na Haruna Niyonzima (AS Kigali).


Uva ibumoso: Nsabimana Aimable, Iranzi Jean Claude na Ombolenga Fitina 


Mashami Vincent n'ikipe yatoranyije bageze muri Ethiopia amahoro


Habyarimana Marcel visi perezida wa FERWAFA uri kumwe n'Amavubi 


Uva ibumoso: Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Kimenyi Yves (Utazakina kubera ibyangombwa bidahuza)             


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JBonheur2 years ago
    Amavubi azatsinda (2-1)
  • Nitwabaptiste2 years ago
    Amavubiazabikora
  • Emmanuel2 years ago
    Amavubi Arashwanyaguza Agakipenitwa Tuyisenge Emmanuel ?Sep 22,2019 Amavubi Aratsinda 3-2Inyarwanda BACKGROUND