Kurya neza cyangwa gufata ifunguro ryuzuyemo ibyo umubiri ukeneye ntabwo bisaba kuba uri umutunzi cyangwa ngo ugure ibiribwa bihenze cyane ahubwo byose bisaba kuba uzi ibyo umubiri ukenera kugira ngo umuntu abe afashe intunga mubiri zihagije.
Mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo umuntu abeho
bisaba ko afata ifunguro,ariko ifunguro ryose ntabwo riba ryujuje intungamubiri ni yo mpamvu hari indwara
abantu benshi barwara ziturutse ku bumenyi buke bafite mu gutegura indyo yuzuye
(imirire mibi), urugero: Umubyibuho ukabije (obesity), bwaki, kugwingira n’izindi
nyinshi.
Abantu benshi kenshi batecyereza ko gutegura indyo yuzuye (balanced
diet) bisaba gushaka amafunguro ahenze, ariko ntabwo aribyo. Ahubwo bisaba ko
umenya ibiribwa ndetse n’intungamubiri. Kugira ngo indyo ibe yuzuye igomba kuba
igizwe n’ibyubaka umubiri (proteins), ibitera imbaraga (carbohydrates)
n’birinda indwar a(vitamins) mu mafunguro yacu dufata yaburi munsi.
Mu byubaka umubiri (proteins) biboneka muri ibi biribwa
bikurikira:
Amagi, soya, ibishyimbo, inyama, amafi n’ubunyobwa
Ese izi ntunga mubiri
(proteins) zimaze iki ku mubiri wacu?
Izi ntungamubiri (proteins) ziri mubifasha umubiri wacu mu
mikorere yawo ya buri munsi. Buri gice cy’umubiri wacu gikenera poroteyine ngo
gikore neza, urugero: Mu igogora (digestion), guhumeka (respiration) n’ibindi
ikora nka enzyme. Poroteyini zongera ingufu n’ubushyuhe mu mubiri mu gihe
ibinyasukari byashize (starvation) zikaba zinafasha imikaya yacu kongera
kwisana nyuma yo gukomereka.
Mu bitera imbaraga (ibinyasukari)
biboneka muri ibi biribwa bikurikira:
Ibijumba, imyumbati, umuceri, ibirayi, ubuki n’imbuto
nyinshi.
Ese ni uwuhe mumaro
ibinyasukari bifite ku mubiri wacu?
Ibinyasukari rero ni byo umubiri ukuramo imbaraga kugira ngo
ukore neza, bigatanga n’ubushyuhe bukenerwa kugira ngo umubiri ukore neza. Ubwonko
n’umutima ni byo bice by’umubiri bikenera isukari nyinshi kugira ngo bikore
cyane nkuko tubikesha urubuga ncbi.nlm.nih.gov rugaragazako 20% by’isukari iba
mu mubiri ikoreshwa n’ubwonko.
Ibirinda indwara (vitamins)
biboneka muri ibi biribwa bikurikira:
Nk’uko tubikesha urubuga disabled-world.com rugaragaza ko
hari ubwoko 13 bwa vitamini umubiri ukenera ari bwo A,B1,B2,B3,B5,B6,B7,B9,B12,C,D,E,
na K. Izi vitamini tuzisanga mu mboga zirimo dodo, amashu, karoti n’imbuto
zirimo avoka, inanasi, imineke, amatunda n’ibindi. Imboga n’imbuto ahanini tubisangamo
C,A,E na K. Naho Vitamini B ahanini tuzisanga mu bikomoka ku matungo. Ibi byose
bidufasha kwirinda indwara ziterwa no kubura vitamin (Vitaminosis).
Nk’uko tubikesha urubuga snapfitness.com rugaragaza ko mu gihe
wariye indyo irimo ibyo tumaze kuvuga haruguru byose bigufasha kuba wakwirinda
indwara zituruka ku mirire mibi zirimo umubyibuho ukabije (obesity), bwaki ku
bana no kugwingira. Iyo ufashe indyo yuzuye byongera ubwirinzi bw’umubiri (immunity),
imbaraga mu mubiri, gusinzira neza ndetse no gutekereza neza.
Izi nama zikurikijwe byabafasha kugira ubuzima buzira umuze dore
ko kwirinda biruta kwivuza.
Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO