Kimenyi Yves wari umaze iminsi ari nimero ya mbere mu izamu ry’Amavubi akaba ari umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports, ntazakina umukino w’u Rwanda na Ethiopia bitewe no kudahuza kw’ibyangombwa bye.
Kuri uyu wa
Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, u Rwanda rwatsinze DR Congo ibitego 3-2 mu mukino
wa gicuti wabereye kuri Stade de Martyrs mu mujyi wa Kinshasa.
Kimenyi Yves
yabanje mu izamu mbere yo gusimburwa na Ndayishimiye Eric Bakame unafite
amahirwe menshi yo kuzabanza mu kibuga tariki 22 Nzeri 2019 ubwo u Rwanda
ruzaba rukina na Ethiopia mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera
muri Cameroun.
Kimenyi Yves
yagize ikibazo cy’uko ibyangombwa akoresha mu kazi ke ko gukina umupira w’amaguru
muri Rayon Sports bidahura n’ibyo akoresha mu ikipe y’igihugu (Amavubi).
Ubwo Rayon
Sports yari mu mikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, Kimenyi Yves yakinaga nk’umukinnyi wavutse tariki 10 Ukwakira 1996.
Kimenyi Yves ntabwo azakina na Ehiopia
Nyuma ubwo u
Rwanda rwakinaga na Seychelles mu mikino yo gushaka itike y’amatsinda ashaka
itike y’igikombe cy’isi cya 2022, Kimenyi Yves yakinaga nk’umukinnyi wavutse
tariki 13 Ukwakira 1992 ari nabyo byanditse mu ndangamuntu ye bwite.
Ibi rero
byatumye CAF na FIFA bagira impungenge kuri iyi myirondoro biba ngombwa ko
FERWAFA iba imukuye kuri gahunda y’abazakina na Ethiopia ku Cyumweru.
Dore uko
FERWAFA basobanura ikibazo ya Kimenyi Yves:
“Kimenyi
ntabwo azakina Ku Cyumweru kubera iyi mpamvu: Pasiporo de Service Kimenyi
yakoreshejwe akina Champions League na
Rayon Sports nk’uko biri muri CMS ivuga ko yavutse 13/10/1996, akaba ari na yo
service Passport aheruka gukoresha guhera mu 2017.
Gusa service
passport yakoreshejwe kuri Match ya Seychelles muri World Cup Qualifiers
bamuhaye ikemeza ko yavutse 13/10/1992 kandi akaba ari nayo myirondoro
igaragara kuri ID yiwe.
So kugira ngo
iyo myirondoro ihuzwe neza agomba gukosoza ibyangombwa bye kugira ngo tube
dufite icyangombwa kimwe cye kidashidikanwaho hanyuma twandikire abo bireba
bose (FIFA/CAF) tubasaba gukosora kugira ngo ashobore gukina iyi mikino
mpuzamahanga, nta kindi kibazo.
Bityo aho
gufata umwanzuro agakina izi iyi mikino ya CHAN kandi ubona neza ko harimo
ikibazo, byabaye ngombwa ko atazawukina. Gusa FERWAFA ifatanyije n’izindi
nzengo za Leta barimo gukora ibishoboka byose ku buryo ari Kimenyi n’abandi
nkawe bafashwa mu kunoza cyangwa gukosora ibyangombwa byabo byaba byaratanzwe
cyera birimo amakosa cyangwa hashingiwe ku zindi mpamvu”. Bonny Mugabe
Kimenyi Yves yari amaze iminsi ari nimero ya mbere mu izamu ry'Amavubi
Umukino w’u
Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe
umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.
REBA UKO IBITEGO BYINJIYE MU IZAMU MU MUKINO WA GISHUTI RWANDA 3:2 RDC
TANGA IGITECYEREZO