Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ngizwenimana Jean Bosco, Bizimana Dominique na Nkaka Serge yakoze amateka yo gutwara igikombe cya Afurika cya Volleyball yo ku mucanga ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo (Beach Para Volleyball) ubwo hatangizwaga uyu mukino ku rwego rwa Afurika.
Ni irushanwa
ry’umunsi umwe ryabereye ku bibuga biri inyuma ya sitade Amahoro i Remera aho
ikipe y’u Rwanda yatwaraga igikombe itsinze Algeria amaseti 2-0 (21-16, 21-17)
ku mukino wa nyuma.
Ikipe y'u Rwanda yatwaye igikombe
Iri rushanwa
ryari ryitabiriwe n’ibihugu bine mu bagabo gusa. U Rwanda rwakiriye, South
Africa, Algeria na Maroc.
Mu mikino
ibanza umuntu yakwita ½ cy’irangiza, u Rwanda rwatsinze Maroc amaseti 2-0
(21-9, 21-9) mbere yo kugera ku mukino wa nyuma.
Algeria yasoje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa n'u Rwanda ku mukino wa nyuma
Algeria
yageze ku mukino wa nyuma itsinze South Africa amaseti 2-0 (21-13, 23-21).
South Africa
yafashe umwanya wa gatatu iteye mpaga Maroc kuko bagize ikibazo umukinnyi wabo
akagira imvune yatumye atongera kugaruka mu irushanwa. Amategeko avuga ko mu
gihe umwe mu bakinnyi batatu agize ikibazo kimubuza gukina, ikipe iterwa mpaga.
South Africa bambikwa imidali y'umwanya wa gatatu
Beach Para Volleyball
ni umukino wa Volleyball yo ku mucanga ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo.
Uyu mukino
ntabwo wari usanzwe uba mu marushanwa y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri
Afurika (Africa Para Volleyball). Kuri ubu rero bakaba batangije uyu mukino kugira
ngo mu 2028 ubwo hazaba hakinwa imikino Paralympique i Los Angeles, Afurika
izabe ihagarariwe n’amakipe y’ibihugu akina uyu mukino.
Uva ibumoso: Guy Rurangayire ushinzwe siporo muri MINISPOC, DR.Hayat Khattab umuyobozi wa Africa ParaVolley, Mourad El-Baroudi umuyobozi wa Tekinike muri Africa Para Volley na Sharangabo Alex umunyamabanga muri komite Olempike y'u Rwanda
Ifoto rusange nyuma y'irushanwa
Bizimana Dominique kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yatwaye igikombe avuga ko ari gahunda nshya bishimiye nk’abafite ubumuga bakina umukino wa Volleyball kandi ko kuba uyu mukino mushya washyizwe kuri gahunda z’igihe kirekire bagiye kuzasaba ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakajya babashyira mu marushanwa ategurwa ya Volleyball yo ku mucanga bakaba bashyiramo icyiciro cy’abafite ubumuga.
“Turishimye
kubona umukino nk’uyu utangiye ufite gahunda ndende yo kuzagera ku rwego rw’amarushanwa
Paralympique. Ni ukwiha igihe abantu bagatangira gutecyereza ko uwo mukino
uhari muri Afurika kandi kuba twatwaye igikombe ari ishema”. Bizimana
Bizimana Dominique ubwo yakinaga umukino wa nyuma na Algeria
Bizimana Dominique ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc
Ubwo Algeria yakinaga na South Africa
Bizimana
akomeza avuga ko muri NPC Rwanda bagiye kujya bategura shampiyona y’igihugu
kugira ngo barusheho gukomeza kumenyera uyu mukino.
Para Beach
Volleyball ikinwa mu buryo bumwe na Beach Volleyball isanzwe uretse ko muri
Para Volleyball y’abakina bahagaze hakoreshwa abakinnyi batatu mu gihe muri
Beach Volleyball isanzwe hakoreshwa abakinnyi babiri.
Mukeshimana Joy Happiness umunyarwandakazi akaba umusifuzi mpuzamahanga
Dore uko
ibihugu byakurikiranye:
1.Rwanda
(Ibikombe n’imidali ya Zahabu)
2. Algeria
(Imidali ya Silver)
3.South
Africa (Imidali ya Bronze
4.Maroc (Nta gihembo yari igenewe)
TANGA IGITECYEREZO