RFL
Kigali

Isesengura rya Alain Muku kuri Nsengiyumva uzwi nka 'Igisupusupu' wiswe umujura arengana-IGICE CYA 1

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/09/2019 16:17
2


Mu minsi ishize hasohotse inkuru zivuguruzanya zatambutse kuri shene ebyeri za Youtube arizo Philpeter 250 na Noble 250. Izi shene zombi zagiranye ikiganiro na Nzabilinda uvuga ko ari Mukuru wa Nsengiyumva “Igisupupusu” akamushinja ubujura bw’indirimbo.



Ni mu gihe uwitwa Kabera Vincent we avuga ko Nsengiyumva [Igisupusupu] ari umwana wa mubyara we ndetse ko yahimbanye indirimbo nawe hiyongereye Nzabilinda wanyuranyije imvugo mu biganiro bibiri yagiranye na Philpeter 250 na Noble250.

Kabera Vincent:Kuri channel ya YouTube PhilPeter250 (Ikiganiro kirebe HANO), umusaza Kabera tumubona mu ntangiriro y’ikiganiro, asobanura ko Nsengiyumva ari umwana wa mubyara we ko indirimbo aririmba bazihanze hamwe ari batatu, we Kabera, Nzabilinda na Nsengiyumva uretse ko, umusaza agera akinyuramo akemeza ko ahubwo ari we wazibigishije!

Kabera akomeza yemeza ko abo bana bombi yabatoje kuririmba, ko Nsengiyumva yatangiye kuririmba afite imyaka 10. Ashimangira ko indirimbo “Rwagitima” na “Igisupusupu” ari we wazibatoje ariko ko aheruka Nsengiyumva muri za mirongwinani na kangahe. Biratangaje rero ndetse binateye kwibaza impamvu umunyamakuru we yahisemo gutangaza nkana amakuru ahabanye n’ukuri kandi Kabera yari amaze kumusobanurira amasano yabo.

Umunyamakuru wabazaga yemeje ko Nzabalinda ari mukuru wa Nsengiyumva kandi azi neza ko atari byo, kuko si mwene nyina kwa se na nyina, si mukuru we kwa se wabo yewe si na mubyara we. Ahubwo, ababyeyi babo nibo bashobora kuba bagira icyo bapfana kuko Kabera yasobanuye ko ari mubyara wa Nyina wa Nsengiyumva.

Ibi bigaragaza nta gushidikanya ko mu gutangira iyi nkuru, umunyamakuru yari agamije kugaragaza ko kabaye, ko abavandimwe ba hafi basubiranyemo nk’uko yanabishimangiye mu nkuru ye, yemeza ko Nsengiyumva yibye indirimbo yari afatanyije na Nzabilinda.

Ikiganiro yashyize ku rubuga rwa Youtube, umunyamakuru yagiye umutwe ugira uti “Mukuru wa Gisupusupu aramushinja ubujura”. Iyo ukurikiye ikiganiro cyose, usanga ari amakabyankuru y’umunyamakuru washakaga kugaragaza ko ibintu byacitse kuko Nzabilinda nta hantu na hamwe yigeze yita Nsengiyumva ‘umujura’.

Nubwo ibyo Nzabilinda avuga atari ukuri nk’uko tuza kubigaragaza we icyo ashaka kugaragaza ni uko izo ndirimbo ngo we na Nsengiyumva baba barafatanyije mu kuzihanga, bakazicurangana banaziririmbana.

Ariko mu kiganiro cyose nta na hamwe Nzabilinda yigeze yita Nsengiyumva ‘umujura” nk’uko umunyamakuru abimwita, bigaragaza nta gushidikanya ko umunyamakuru akora iyi nkuru yari afite ikindi agambiriye nk’uko tuza kubibibona. Umunyamakuru iyo aba ashaka inkuru y’impamo ku mateka ya Nsengiyumva ntibyari kumunanira.

Yari kubona ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’ubuhanzi nyarwanda, habonetse umuhanzi gakondo wandika indirimbo ku rupapuro! Yagomba kubona Nzabilinda atangiye gusohora impapuro mu mufuka asoma indirimbo nyamara avuga ko yagizeho uruhare mu kuzihanga, akabyibazaho.

Ariko kuko icyari kimushishikaje ari ugushinja Nsengiyumva ubujura nk’uko abyivugira mu mutwe w’inkuru ye, ntiyarabutswe ko ibyo bintu by’umuhanzi gakondo wandika indirimbo ku mpapuro mbere yo kuziririmba ntaho byabaye cyangwa se, yabyirengagije ku bushake bitewe n’icyo yari akurikiranye cyangwa yashakaga kugeraho cyo gutera urubwa Nsengiyumva.

Nzabilinda atahurwa ko abeshya ko ari we wandikaga indirimbo, ndetse akanabishimangira ubwo umunyamakuru yari amubaza ku munota wa 54:04 w’ikiganiro amubaza ati: “ Ese mwazandikaga mute?” Nzabilinda agasubiza ko ngo ari we wandikaga indirimbo yarangiza ngo akareba ku rupapuro nyuma y’iminota 5 bikaba birarangiye ayifashe mu mutwe.

Nzabalinda ntavugisha ukuri kuko inshuro zose yagiye kuririmbira umunyamakuru ngo uyu afate amashusho y’ibimenyetso nk’uko muza kubyumva abyivugira, Nzabalinda yabanzaga gukura impapuro mu mufuka akabanza kwiyibutsa ngo atavaho aririmba kimwe mu bitero bya Nsengiyumva kandi, ku rundi ruhande, akemeza ko izo ndirimbo yazihimbanye ndetse akaziririmbana na Nsengiyumva mu muhanda bakabaha amafaranga ukibaza uko yazibagiwe.

Ikigaragaza kandi ko ibyo avuga nta kuri nabusa kurimo ni uko, Nzabilinda ahamya ukuntu mu minota 5 amaze kwandika indirimbo yabaga amaze kuyifata mu mutwe ariko ntasobanure na busa uko Nsengiyumva we nk’umuntu avuga ko atari azi gusoma no kwandika yabigenzaga.

Nyamara Nsengiyumva we aho twamubonye hose haba ku mbuga nkoranyambaga, haba ku maradiyo na televiziyo, nta narimwe twigeze tumubonana urupapuro abanza gusoma mbere yo kuririmba!

Mu by’ukuri nta kuntu indirimbo Nzabilinda yahanze akanaririmbira mu muhanda nk’uko abyigamba yagombaga kuzibagirwa. Ibi ni ibigaragaza gusa ko ibyo we n’umunyamakuru batangaje nta shingiro bifite.

Nzabilinda na Nsengiyumva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi:

Nzabilinda ku munota wa 10:44 w’ikiganiro akomezaavuga ko we na Nsengiyumva bakoranaga akazi k’ubuhanzi ndetse bakanacuranga mu muhanda uwo baririmbiye akabaha amafaranga. Nyamara iyo wumvise uburyo asobanura iyo mikoranire cyane cyane igihe byaba byarabereye, wibaza ukuntu umunyamakuru atarabutswe ko ibyo Nzabilinda yamubwiye bidashoboka.

Muri rusange twese tuzi kandi twabonye ku mbuga nkoranyambaga ndetse tunumva ku maradiyo amwe n’amwe nibura guhera mu mwaka wa 2015 Nsengiyumva acurangira mu muhanda, ku maduka no mu isoko bakamuha amafaranga ndetse n’ubu ayo mashusho arahari. Muri iyo myaka yose ishize, nta hantu na hamwe Nsengiyumva yigeze agaragara acurangana na Nzabilinda!

Ibi bigaragaza nta gushidikanya ko ibyo Nzabilinda avuga ko bacuranganye ku muhanda, mu masoko, mu maduka bakabaha amafaranga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko uretse amagambo ye gusa wenyine, nta yindi gihamya abitangira! Ntibinashoboka kuko nk’uko tuza kubibona kandi ari Nzabilinda ubyivugiye mu kindi kiganiro, niba barigeze banacurangana bari abana batarengeje imyaka 12!

Biratangaje rero kubona umunyamakuru atangaza inkuru nk’iyi, kandi nawe ubwe yararinze ava mu mudugudu mu kagali mu Murenge ndetse no mu karere kose aho yakoreye inkuru ye na Nzabilinda nta muturage n’umwe umubwiye ko yabonye nibura inshuro imwe, Nsengiyumva na Nzabilinda, bahanga, bacuranga, banararirimbira hamwe izo ndirimbo ariko,ntabyibazeho!

Nyamara, ntibyamubujije gutangaza inkuru nk’iyo idacukumbuye, kandi uburyo bwo kubikora yari abufite. Uburyo bwo gucukumbura bwari bumuri hafi kuko muri iyo nkuru Nzabilinda ubwe avuga ko ngo yahimbanaga na Nsengiyumva bakanacurangana mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi hanyuma ngo aho jenoside ikorewe ni bwo bahagaritse guhimba.

Nzabirinda abivuga muri aya magambo ku munota wa 20:37 w’ikiganiro ubwo yasubizaga umunyamakuru ku kibazo cy’umubare w’indirimbo afitanye na Nsengiyumva yari amubajije agira ati:“ kuko heeee… haje guuuu… gucaho igihe gitoya biriya byabaye mu Rwanda biraba iiiii bituma tudakomeza guhimba…eehh”

Byumvikane neza rero ko ibyo Nzabilinda avuga nk’uko yabishimangiye mu kindi kiganiro nacyo tuza gusesengura, ibyo avuga byose yaba yarakoranye na Nsengiyumva, byaba byarabaye mbere ya 1994!

Ibi bigaragaza nta gushidikanya ko ibyo umunyamakuru ashaka kwumvisha abakurikiranye ikiganiro yateguye atangaza ko Nsengiyumva yacuranganye na Nzabilinda, mu muhanda, mu masoko no mu maduka bitigeze bibaho cyane cyane ko, nta mashusho abagaragaza bombi bacurangana cyangwa se ngo hagire n’umuturage n’umwe wemeza ko yababonye.

Ahubwo, abaturage umunyamakuru yabajje kuko bo atari yabateguriye ibyo bagomba gusubiza ababajije, bivugiraga ko bazi Nsengiyumva akiri muto, bamwe bakemeza ko yaragiye inka iwabo ndetse ko banamwitaga Karyamatoki ariko, nta numwe wigeze ahingutsa ko yigeze bona Nsengiyumva acurangana na Nzabilinda!!

Indirimbo “Mariya Jeanne” ku munota wa 11:41: Iyo bageze ku ndirimbo nyirizina nibwo ubona ko umunyamakuru wabazaga n’undi munyamakuru bafatanyije wabanje mbere kujya kureba Nzabilinda, bakoze iyi nkuru bagamije gusa gutera icyasha Nsengiyumva.

Nzabilinda aratangira ati indirimbo twayitaga “Ugukunda”, akongera ati twayitaga “Umukunzi ugukunda”. Twibutse ko iyi ndirimbo yitwa Mariya Jeanne, abantu bakaba barayise « igisupusupu » kubera ko iryo jambo riyiganjemo.

Ibi bigaragaza ko ibyo Nzabilinda avuga ari ibintu yatojwe ari nayo mpamvu mbere yo kugira icyo atangaza ku munota wa 12:22 w’ikiganiro, abanza gukura urupapuro mu mufuka akabanza agasoma ibyo agiye kuririmbira. Umunyamakuru noneho ngo “akabona kuyishyikira” nk’uko abyivugira ku munota wa 13:10 w’ikiganiro.

Nta gushidikanya rero ko ibyakozwe ari ibyo babanje kwumvikanaho mbere ari nayo mpamvu, umunyamakuru yamurekaga agasoma indirimbo yabaga agiye kuririmba aho kumubaza impamvu atazizi mu mutwe akandi ahamya ko ari we wazihanze.

Nzabilinda akomeza yisobanura avuga ku munota wa 13:24 w’ikiganiro ko ngo:« nsoma kugira ngo nitandukanye n’igisupusupu. Ku munota wa 18: 00 kugeza ku wa18: 17 Nzabilinda akomeza avuga ko impamvu yashyize ku gapapuro, yagira ngo ataza gushyiramo igitero cy’igisupusupu, ashaka kwiyibutsa uko yayiririmbaga bwa mbere.

Ibi bikaba bitumvikana ukuntu indirimbo yemeza ko yahanze, yaririmbye anacurangira mu isoko yayibagiwe. Ariko, ibi bisobanuro ntacyo byamumarira kuko n’ubundi ku munota wa 8:40 w’ikiganiro cyose Nzabilinda yari yabihuhuye ubwo yagira ati: “niyo mpamvu nabyifashishije nimugoroba na mugatondo” !

Ibi bigaragariza n’uwari ugishidikanya ko, ibyo umunyamakuru yatangaje mu kiganiro cye, ari ibyo yari yabanje kwigisha Nzabilinda kuko nk’uko Nzabilinda yabyivugiye, yabyitoje cyangwa yabyize mbere y’uko umunyamakuru aza kumureba ngo bakorane ikiganiro kuko mu by’ukuri, indirimbo ntazo Nzabilinda yari yarigeze amenya na rimwe!

Nta gushidikanya rero ko ibyo Nzabilinda yavuze ari ibintu yabanje kwigishwa cyane cyane ko mbere y’uko umunyamakuru ajyayo, Nzabilinda avuga ko hari undi munyamakuru bari babanje kumutumaho, ari nayo mpamvu indirimbo zose yaririmbye yabanje kuzandika ku rupapuro kuko iyo atazandika ngo abanze azige ntacyo yari kubasha gutangariza umunyamakuru baganiraga.

Ariko n’ubundi, byabaye iby’ubusa kukon’ibyo Nzabilinda yigishijwe anavuga ko yabanje kubisubiramo nimugoroba na mu gitondo cyaho mbere y’uko baza kumureba ntabyo yafashe mu mutwe!

Igihe cyo kubyerekana mu kiganiro byabaye ngombwa ko azajya abanza agasoma mbere yo kuririmba buri ndirimbo yaririmbiye umunyamakuru. Biratangaje rero kubona uwize wirariraga ko iyo indirimbo ayisomye rimwe ku rupapuro nyuma y’iminota 5 aba yayifashe ari we ubanza kwandika no gusoma naho uwo avuga ko atize akaziririmba mu mutwe!

Nzabilinda rero arasoma kuko ibyo aririmba ari ibyo yigishijwe nyuma y’aho indirimbo zisohokeye kuko, iyo aba yarazihanganye akanaziririmbana na Nsengiyumva koko nk’uko abivuga, n’ubwo ntawigeze ababonana baririmbana ari nayo mpamvu mu kiganiro ubona ibyo avuga ashakisha kuko atiyizeye.

Nzabilinda yari kuba azizi atari ngombwa buri kanya gusoma mbere yo kuririmba! N’ikimenyimenyi ibi byo ni n’urwenya, agerageza kwigana Nsengiyumva agasarara bikamutamaza, yavuza ikivugirizo cyangwa igikobwakobwa nk’uko Nsengiyumva abigenza bikanga.

By’umwihariko, amagambo Nzabilinda aririmba ntaho ahuriye n’aya Nsengiyumva ndetse n’injyana n’amanota ntaho bihuriye yaba iyo Nsengiyumva yaririmbye ari ku muhanda yaba iyo yaririmbye muri studio! Umuduri wa Nsengiyumva uba mu inota rya FA, A#na E, ubwo umunyamakuru azatubwira ibyo we na Nzabilinda baducurangiye, amanota yabicuranzemo turebe ko bihura koko!

Nzabilinda, ku munota wa 20:30 ahamya ko we na Nsengiyumva bagiraga indirimbo zageraga nko mu icumi ! Ibi ariko ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko impamvu avuga umubare 10, ni uko inshuro nyinshi, yaba Nsengiyumva yaba Mukuralinda ubwo babazwaga n’itangazamakuru niba nyuma y’indirimbo 2 zari zimaze kujya hanze hari izindi zihari nta gihe batatangaje ko hari izindi 10 ziri gutegurwa muri studio.

N’ikimenyimeni ko Nzabilinda abeshya, ni uko muri izo 10 yavugaga ko bafatanyije izo yabashije kuvuga ari 3 nazo zageze hanze ndetse n’imwe Mukuralinda na François barangije gutangaza mu itangazamakuru ko izasohoka yitwa ‘Umutesi!.

Mukuralinda we akaba yari anaherutse kubitangariza mu kiganiro cya nyuma yagiriye kuri Radio isango Star ndetse na mbere yaho gato akaba yari yabitangarije abanyamakuru batandukanye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye muri parking Stade Amahoro i Remera.

Ni izo ndirimbo enye zonyine zisanzwe zizwi Nzabilinda yashoboye kuvuga ko bafatanyije izindi 2 yongeyeho zikaba ntaho zihuriye n’izo François amaze gukora muri studio nta n’izo azi! Nyuma y’izo 2 yongeyeho Nzabilinda yavuze ko nta zindi bafatanyije bityo aba arivuguruje kuko yari yabanje kwemeza ko bafitanye indirimbo 10 ariko yarazibuze!

Ntabwo rero Nzabilinda izo zindi 6 yananiwe kugaragaza yazibagiwe ni uko mu by’ukuri ntazabayeho. Mu yandi magambo, uretse indirimbo 4 zatangajwe cyangwa zari zisanzwe zizwi, Nzabilinda yagaragaje izindi 2 Nsengiyumva atagira atanazi ariko kugeza ku ndirimbo 10 yemezaga ko bafatanyije biramunanira kuko mu by’ukuri ntazo bigeze bahangira hamwe!

Icange Mukobwa ku munota wa 21 :08: Uretse kuba nta mwana wagiye mu “basuguti” no mu “basaveri” utararirimbye iyo ndirimbo, uretse kuba injyana, amanota Nzabilinda acuranga ndetse n’amagambo aririmba ntaho ahuriye n’indirimbo Nsengiyumva yaririmbye, kuko umuduri wa Nsengiyumva muri Icange Mukobwa uri mu inota A#.

Ubwo umunyamakuru azatubwira ibyo we na Nzabilinda baducurangiye n’amanota yabicuranzemo turebe ko bihura koko uretse kuba atanazi ko n’iyo njyana itagira nyirayo buri wese yayiririmba nk’uko turirimba “wirira” cyangwa “nyirabisabo”, nta n’ubwo Nzabilinda azi izina ry’iyo ndirimbo!

Nzabilinda abanza kuyita “Icangacange”, ubundi akayita “Mulinda”, ariko umunyamakuru yamubwira ku munota wa 24:35 w’ikiganiro ko indirimbo yitwa “Mulindahabi” Nzabilinda akikiriza, umunyamakuru yakwongera kumubwira ati none mwayise “Icange”, nabwo akikiriza.

N’ikimenyimenyi iyo noneho Nzabilinda atangiye kuririmba, aririmba “Mulinda, Mulinda Kanyangezi….” nta na hamwe aririmba Mulindahabi cyanga Icange Mukobwa uraberewe.

Ibi bigaragaza ko n’ibyo Nzabilinda yaririmbye atazi ibyari byo cyangwa se atafashe neza mu mutwe ibyo yigishijwe n’abo banyamakuru babanje kumureba mu bihe bitandukanye mbere y’uko bakorana ikiganiro!

Rwagitima ku munota wa 27:00':Ku munota wa 27:40 Nzabilinda ahamya ko iyo ndirimbo bayikuye ku muhanzi wabigishaga we na Nsengiyumva witwaga Mutsinzi!! Aha, Nzabalinda avuguruza ku mugaragaro umusaza Kabera mu ntangiriro z’ikiganiro kuko we yemeje ko Rwagitima n’Igisupusupu ari we wazibatoje!

Aha naho uretse ukwo kuvuguruzanya, anahamya ibintu bidashobora kugenzurwa kuko ubwe ku munota wa 27:51 w’ikiganiro yemeza ko uwo Mutsinzi atakiriho.

Arangiza agerekaho ku munota wa 27:48 ko kwa Mwambiri ari mu Mutara nyamara nta handi uyu yigeze aba uretse Rwagitima mu karere ka Gatsibo. Ku munota wa 28:03 -3 0:58 w’ikiganiro Nzabilinda yagerageje noneho kuririmba “Rwagitima” yise iy’umwemimerere.

Iyo umunyamakuru aza kuba akurikiranye ukuri koko kuri iyi ndirimbo yari kubona ko ibyo Nzabilinda akora ari ugushakisha ubwo yayiririmbaga abantu bakoma amashyi agaceceka. Umunyamakuru yaramubwiye ati barakurogoye komeza uririmbe yanga kubona nkana ko Nzabilinda yahagaze kuko mu by’ukuri indirimbo atayizi.

Nzabilinda yaragerageje yongera kuririmba ariko noneho aririmba amagambo atandukanye n’ayo yari amaze kuririmba mbere yaho gato.Urugero twatanga n’uko ijambo “Mwayine” yari yaririmbye mu ndirimbo mbere bataramurogoya ubwo bamukomeraga amashyi, inshuro zose yasubiyemo indirimbo iryo jambo ntiryongeye kugaruka!

Niba Nzabilinda, ananirwa no kuririmba indirimbo yita iy’umwimerere bamubwiye ngo ayisubiremo muri ako kanya, bigaragaza nta gushidikanya ko ibyo yavuze mu kiganiro cyose nta kuri kurimo!

Kubera kugerageza kwigana Nsengiyumva aririmba yarasaraye by’umwihariko aho gukomeza indirimbo ngo ayirangize, yakomeje gusubira mu magambo amwe gusa nabwo akayavangavanga bigaragaza gusa ko ibyo yakoraga yashakishaga ibyo nawe atazi.

Igice cya kabiri nzasesengura ku ndirimbo "Julienne Umutesi"

Icyitonderwa: Ibitambutse muri iyi nkuru ni Isesengura rya Mukuralinda Alain Bernard [Alain Muku] Umujyanama Nsengiyumva uzwi nka “Igisupusupu”

Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva uzwi nka "Igisupusupu"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyprien4 years ago
    MUMAKURUMEZAMUTUGEZAHOTURAYABASHIMIYE
  • Emmanwel4 years ago
    Ewana gisupusupu yisayidiraga two2





Inyarwanda BACKGROUND