RFL
Kigali

VIDEO+AMAFOTO: "Ntabwo abakinnyi ba Secychelles wabagereranya n’Amavubi, ndifuriza u Rwanda kuzatombora neza" JAN MARK

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2019 8:59
0


Jan Mark umutoza mukuru w’ikipe ya Seychelles avuga ko abakinnyi b’ikipe atoza bari ku rwego utagereranya n’urwo abakinnyi b’u Rwanda bariho kuko ngo mu kibuga birigaragaza.



Byari mu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Amavubi yamutsinzemo ibitego 7-0, umukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022. Jan Mark avuga ko u Rwanda rufite abakinnyi beza kurusha aba Seychelles kandi ko Amavubi yiganje mu mukino bityo bikarushaho kuba akazi katoroshye ku bakinnyi be.


Jan Mark umutoza mukuru wa Seychelles aganira n'abanyamakuru yemeye ko Amavubi yamurushije umupira

Bizimana Djihad (19'), Meddie Kagere (30 & 55'') na Jacques Tuyisenge (32'& 36'), Yannick Mukunzi (61') na Hakizimana Muhadjili (79') ni bo batsinze ibitego birindwi by'u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura. U Rwanda rwahise rugira igiteranyo cy’ibitego 10-0 mu mikino ibiri.


Jan Mark avuga ko nta kintu na kimwe wabona wavuga ku kinyuranyo kiri hagati ya Seychelles n'Amavubi

Vidot Sennky kapiteni wa Sechelles avuga ko ikipe yabo ari nshya itaramenyerena kandi ko babajwe n'umubare w'ibitego batsinzwe

Bizimana Djihad arekura umupira ugana ku izamu

Hakizimana Muhadjili atanga umupira ahagana imbere 


Imanishimwe Emmanuel (2) ashaka inzira


Hakizimana Muhadjili (10) amaze kubavumba igitego

Mark asoza avuga ko yemera ko yarushijwe n’Amavubi kandi ayifuriza kuzatombora neza mu matsinda ya Afurika yo gukomeza gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Kurikira Jan Mark na kapiteni we Vidot Sennky baganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino wa 7-0


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND