Kigali

CYCLING: Habimana uheruka gutwara umudali muri Tour du Jura 2019 ari mu ikipe y’u Rwanda izakina shampiyona y’isi i Yorkshire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2019 11:22
0


Kuva tariki 22 kugeza ku ya 29 Nzeli 2019 i Yorkshire mu gihugu cy’u Bwongereza hazabera shampiyona y’isi y’umukino wo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships 2019), irushanwa rizaba riba ku nshuro yaryo ya 92.



Mu nshuro 5 ziheruka  u Rwanda rwitabiriye shampiyona y’isi (2014,2015,2016, 2017 na 2018) nta mukinnyi urabasha kwegukana umudali.

Habimana Jean Eric umunyarwanda w’imyaka 19 ukomeje amahugurwa n’imyitozo yo gukina umukino wo gusiganwa ku magare aho ari mu kigo cya UCI mu Busuwisi, ari mu bakinnyi bane bahamagawe mu ikipe y’u Rwanda.


Habimana Jean Eric azakina shampiyona y'isi ku nshuro ye ya kabiri

Habimana usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya SKOL Fly Cycling Club, yabaye uwa gatatu muri Tour du Jura 2019 ibera mu Bufaransa ikaba iri ku gipimo cya 2.2. Uyu musore yatsindiye umudali wa “Bronze”.

Biteganyijwe ko azahurira n’abandi mu Bwongereza kugira ngo batangire bashake imidali muri iyi shampiyona izaba ikinwa ku nshuro ya 92.

Ku rundi ruhande ariko Mugisha  Moise,  kuri uyu wa Mbere  tariki 09 Nzeri 2019 arerekeza mu Bufaransa mu ikipe ya Les Sables Vendée CC akaba azajya mu Bwongereza muri shampiyona y’isi avuye mu Bufaransa.

Abakinnyi bane bazaserukira u Rwanda ni; Uhiriwe Byiza Renus (Benediction EX), Habimana Jean Eric (SKOL Fly CT), Mugisha Samuel (SKOL Fly CT) na Mugisha Samuel (Team Dimension Data for Qhubeka).


Mugisha Moise azajya muri shampiyona y'isi 2019 avuye mu Bufaransa 

Mu cyiciro cy’ingimbi hazaba harimo abakinnyi babiri (2) ari bo Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy na Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Fly CC bakaba bazasiganwa mu muhanda “Road Race” ndetse no gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial”.


Uhiriwe Byiza Renus mu bakinnyi bane bazakina shampiyona y'isi 2019 bahagariye u Rwanda 

Mugisha Moise na Mugisha Samuel bazarushanwa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 aho bazasiganwa mu muhanda (Road race) ndetse no gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).

Mu 2018, Habimana Jean Eric na Byiza Renus Uhiriwe bitabiriye  shampiyona y’isi yabereye Innsbruck muri Autriche.

Habimana muri ITT yasoreje ku mwanya wa 49 na ho Uhiriwe asoreza ku mwanya wa 59, mu isiganwa ryo mu muhanda, Habimana yasoreje  ku mwanya wa 40 mu gihe Uhiriwe atabashije gusoza.

Umwaka ushize Mugisha Samuel yari yitabiriye shampiyona y’Isi maze muri ITT asoreza ku mwanya wa 62 na ho ku isiganwa ryo mu muhanda ntiyabasha gusoza.


Mugisha Samuel yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere avuye mu Butaliyani aho Team Dimension Data yitoreza

Mugisha watwaye Tour du Rwanda 2018 kuri ubu ari mu Rwanda aho aje gukomeza imyiteguro mbere yo kujya guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi 2019.


Habimana Jean Eric (Ibumoso) na Uhiriwe Byiza Renus (Iburyo) ubwo bari muri ANOCA Zone V 2019 i Huye  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND