Kigali

Pastor Bugembe yahishuye ko yatindijwe gushaka n’igikomere yatewe n’umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/09/2019 18:39
0


Wilson Bugembe ni umupasiteri akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries. Uyu mupasiteri yahishuye ko hari umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo.



Pastor Wilson Bugembe uyobora itorero Light the World Ministries church akabifatanya n’umuziki, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n'izindi. Hejuru y'ibyo ni n'umuvugabutumwa mwiza dore ko abwiriza abantu benshi bagafashwa mu buryo bukomeye.


Bugembe ni we muhanzi wo muri Uganda washyizwe kuri nimero ya mbere mu basangiye stage n'icyamamare Don Moen

Benshi bari bakunze kwibaza impamvu Bugembe w’imyaka 35 y’amavuko yatinze gushaka umugore, gusa mu minsi ishize yahishuye impamvu yabiteye. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda, Pastor Bugembe yabajijwe n’umunyamakuru niba yarigeze ababazwa n’umukobwa mu buzima bwe, asubiza ko yababajwe cyane rwose ndetse akaba ari yo yatinze gushaka umugore.

REBA HANO BUGEMBE AVUGA IGIKOMERE YATEWE N'UMUKOBWA WAMUTEYE INDOBO

Umunyamakuru atangira amubaza ati “Ese wigeze uhura n’umukobwa akababaza cyane umutima wawe”. Pastor Bugembe asubiza agira ati “Egoko none se ubwo urumva ari iyihe mpamvu yatumye kugeza uyu munsi ntarashaka?”. Bamusabye gusobanura neza, avuga ko yabwiye uwo mukobwa yabengutse ko amukunda, ariko umukobwa ntabyiyumvishe agafata Bugembe nk’umutekamitwe.


Pastor Bugembe ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God

Umunyamakuru ati “Nonese byagenze gute ngo akwange?” Pastor Bugembe asubiza ko umukobwa yamushwishwiburije akamubwira ko badashobora gukundana, ati “Oya yaransobanuriye ambwira ko tutakomeza gukundana. “ Bugembe yunzemo ati “Yambwiye gutyo nari ngiye gupfa, numvaga ngiye gupfa, mbese habuze gato ngo mpfe”.


Pastor Bugembe ni inshuti y'ibyamamare byo muri Uganda

Umunyamakuru ati “Ubwo ntiwarize?” Pastor Bugembe nyuma yo guterwa indobo, ngo yasabye umukobwa ko amwemerera akamugeraho muri Amerika mu minota 15 kugira ngo amupfukame imbere amusabe imbabazi. Umunyamakuru ati “Nonese warabimusabye aranga?” 

Iki kibazo ariko ntabwo Pastor Bugembe yagisubije ahubwo yahise abyirengagiza areba hirya aravuga ati “Kenzo mwenedata komera, ibyo uri gucamo ndabyumva (agaseka), ibyo byose abagabo tubicamo,.” Aha yihanganishaga Eddy Kenzo uherutse gutandukana n’umugore we.


Bugembe hamwe na Kingdom of God Ministries yamutumiye i Kigali

Pastor Wilson Bugembe yatanze urugero rugaragaza urukundo yakunze cyane uyu mukobwa atatangaje amazina. Yahishuye ko umunsi umwe agikundana n’uyu mukobwa, yagiue ku kibuga cy’indege cya Entebbe abasaba ko bakirana urugwiro uyu mukobwa ubwo yari asubiye muri Amerika, barabikora ndetse neza cyane, bitangaza cyane umukobwa. Umukobwa ngo ageze mu ndege yabajije impamvu yakiriwe bidasanzwe, bamubwira ko impamvu ari ukubera ko Pastor Bugembe amukunda cyane.


Bugembe ni inshuti y'abahanzi b'ibyamamare muri Uganda, ajya abatumira mu rusengero rwe

Pastor Bugembe yamaze kuvuga gutyo umunyamakuru aramubaza ati “Ni umugandekazi cyanwa ni umunyamerikakazi? Pastor Bugembe ahita avuga ati “Nawe uri bumvugishe ibyo ntagomba kuvuga, ni umuntu”. Umunyamakuru ati “Eheeh She missed the chance, noneho fata twebwe ba hano” Yakomeje abwira Bugembe ko itangazamakuru rya Uganda ribigizemo uruhare rigahamagara umukobwa hari igihe basubirana, ati “Uzi twamuterefonye ko dushobora gutuma mwongera gukundana!” Pastor Bugembe yamusubije ati “Njyewe ntacyo ntakoze”


Iki gisubizo cya Bugembe kigaragaza ko yamaze gukura amaso kuri uyu mukobwa wamuteye indobo bikamushengura cyane umutima. Pastor Bugembe ntiyakunze kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bw’urukundo. Mu gihe cyashize iyo yabaga abajijwe impamvu yatinze gushaka umugore mu gihe nyamara akunzwe cyane muri Uganda ndetse akaba afite n’amafaranga, yabasubizaga ko igihe cye kitari cyagera, gusa akongeraho ko azakora ubukwe vuba.

Hari abakobwa n’abagore bagiye bifata amashusho bakavuga ko yabateye inda, gusa we aya makuru yayamaganiye kure avuga ko bashaka kumwanduriza izina. Yavuze ko nta mugore afire ndetse nta n’umwana afite. Yashimangiye ko adashobora kubyara mbere yo gukora ubukwe. Aherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi, gusa ngo asabwa kutabishyira mu itangazamakuru. Icyo gihe yavuze ko azakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2019. Hari amakuru avuga ko urusengero rw’icyitegererezo ari kubaka muri Kampala nirwuzura ari bwo azakora ubukwe.

REBA HANO BUGEMBE ATANGAZA ICYAMUTINDIJE GUSHAKA UMUGORE

REBA HANO INDIRIMBO 'WANAAZA' YA BUGEMBE FT RHODA K


REBA HANO INDIRIMBO BUGEMBE YAKORANYE NA BOBI WINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND