RFL
Kigali

Menya uko wakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwawe ukagera ku ntego zawe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/09/2019 9:46
0


Ubucuruzi bw'ikinyejana cya 21 bwose burangajwe imbere n’ikoranabuhanga rifite ipfundo kuri murandasi. Akenshi tuba twifuza gutera imbere ariko si ko twese tumenya ibyadufasha ngo tugere ku ntego tuba twihaye. Niyo mpamvu usanga hari abageze ku nzozi zabo abandi bikanga bitewe nuko rimwe na rimwe batazi icyabafasha. Aha ikoranabuhanga ni igisubiz



Ubucuruzi uko bwaba bumeze kose iyo bukozwe burangamiwe n’ikoranbuhanga burasugira bugasagamba. Iyo tuvuze ikoranabuhanga mu bucuruzi ni inzira zose zirimo ibikoresho bikoresha murandasi ndetse n’ibindi bikoresho bishobora gutuma ubucuruzi bukorwa neza ndetse bugatanga umusaruro mwinshi. 

Muri iyi minsi ushobora kuba uri umucuruzi ariko ukabona ibikorwa byawe bidatera imbere ariko wareba abandi mukora bimwe ukabona baracuruza ukaba wibaza ngo ni iyihe mpamvu? Aha igisubizo ni uko ushobora kuba utaramenya ibanga ry’ubucuruzi bugezweho. Ushobora kuba ugikora ubucuruzi nk'uko umucuruzi wo mu myaka 30 ishize yabikoraga.

Mbere wasangaga umuntu afite resitora cyangwa akabari aha nta kindi kintu yasabwa gukora cyangwa ngo agire uwo abwira icyo akora ahubwo barizanaga nk'uko benshi mu bice byo mu byaro bigikorwa. Ariko ubu si ko bimeze kuko kenshi na kenshi mu mijyi imaze gutera imbere ubu abantu bamaze kumenya ikoranabuhanga ndetse no kurikoresha mu koroshya ubuzima bwabo abandi ryabaye kimwe mu bice by’ubuzima bwabo.

Inzira benshi bari gukoresha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo ni ikoranabuhanga riri gufasha benshi binyuze mu kwamamaza bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse abandi bagakoresha imbuga zabo (website) ziriho ibyo bacuruza agahebuzo kuri ubu ni uko benshi basigaye bagurishiriza kuri murandasi.

Igihurirwaho na benshi mu nzobere mu bucuruzi ni uko muri iyi minsi ya none ikoranabuhanga ari ipfundo rya byose mu bucuruzi bugezweho.Ese haba hari ubucuruzi bukenera ikoranabuhanga n’ubundi butarikenera?

Ubucuruzi uko bwaba bumeze kose bukenera ikoranabuhanga akenshi ni nayo ntandaro y’udushya kandi iyo udushya duhari n’abakiriya bariyongera ndetse n’ibikorwa bikiyongera. Gusa igihari ni uko ikoranabuhanga ridakenerwa ku kigero kimwe. Urugero umuntu ufite iduka ry’inkweto ntabwo azakenera ikoranabuhanga ringana n'iry’umuhinzi cyangwa umworozi mu kumenyakanisha ibicuruzwa byabo ku mukiriya cyangwa mu guhanga udushya. Igihari ni uko abantu bose barikeneye ndetse ntabwo banarikeneye mu kumenyakanisha ibikorwa byabo gusa ahubwo bashobora no kurikoresha mu kongera umusaruro ndetse no guhanga udushya.

Ingingo 5 ikoranabuhanga rishobora kugufasha kugeraho ukagira ubucuruzi buhamye

1. Umusaruro uhagije (inyungu)

Ikoranabuhanga rikoreshejwe neza ryongera umusaruro mwinshi kuko akenshi biba byoroshye guhaza abakiriya kandi mu gihe gito ndetse n’ibicuruzwa ababikeneye bakabibonera ku gihe. Urugero hano twatanga niba umucuruzi w’inkweto cyangwa ufite akabari niba umwe akoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa bye undi ntarikoreshe aha icyizabatandukanya ni uko uwabikoze yamenywe n’abantu benshi kandi bari mu bice bitandukanye. 

Reka tuvuge ku mucuruzi utuye mu karere ka Huye ko yamamaje igikorwa cye ndetse akanaranga aho akorera. Iki gihe umuntu naturuka mu mujyi wa Kigali akajya i Huye azagenda azi wa muntu yumvise cyangwa yabonye ari kwamamaza nyuma nagerayo azagenda ariho ababaririza wa wundi yamenye bityo umucuruzi bimufashe kubona abamugana benshi kandi baturutse mu bice bitandukanye.

2. Kwiyegereza abakiriya

Kwiyegerezaa abakiriya ni inzira igana ku ntsinzi kuri buri mucuruzi wese ndetse ikaba n’intambwe idaterwa na benshi, gusa ikoranabuhanga iyo riganje kandi rigakoreshwa neza byose birashoboka. Iyo abakiriya mwamenyanye kubera ari bo kenshi iyo dukora ubucuruzi tuba dukorera, umenya ibyo bashaka, igihe babishakira ndetse n’ingano yibyo bashaka. Urugero, niba umuntu afite resitora nabasha kuvugana n’abantu bamugana iki gihe azamenya ubwoko bw’ibiryo bakunda ndetse n’igihe babona akanya ko kujya muri resitora.

Nyiri resitora icyo ashobora gukora ni uko ashobora gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abakiriya be bashobora kujya bakoresha bamuha ibitecyerezo. Ikindi ni uko kugira ngo bamenye ibyo akora ashobora gusanga ibitangazamakuru kuko biba bikurikrwa n'abantu benshi bikamufasha kugeza kuri benshi ubucuruzi bwe. Ikindi umucuruzi ashobora gukora ni ugushaka undi muntu uwo ari wese ufite abamukurikira benshi aha twavuga ibyamamare akaba yamufasha kwamamaza ubucuruzi bwe. 

3. Kunguka ibitecyerezo biturutse mu mpande zose  

Ibitecyerezo cyangwa inyunganizi mu gikorwa icyo aricyo cyose ni inkingi y’intsinzi ihamye. Akenshi ibigo bitandukanye bikoresha ibinyamakuru mu kumenyekanisha ibikorwa byabo iyi nzira ni nayo bakoresha bahura n’abakunzi b'ibikorwa byabo ndetse byinshi muri ibi bigo bikoresha imbuga nkoranyambaga mu kwakira ibitecyerezo ndetse n’ibyifuzo biturutse mu bakiriya babo. Ibi bishobora no gufasha ikigo cyangwa umucuruzi kunoza imikorere.

4. Biroroha kumenya ibitagenda neza

Akenshi ibigo byinshi bigira imbogamizi mu gutera imbere biturutse ku kutamenya imikorere y’ibikorwa byabyo. Aha igihari ni uko benshi baba batazi n’iki kigenda neza cyangwa ikigenda nabi. Ikoranabuhanga rifatiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’indi miyoboro ikoreshwa mu guhanahana amakuru ni yo ibigo byinshi bikoresha mu gufata ibitecyerezo biturutse mu bagura ibikorwa byabo mu rwego rwo kunoza imikorere.

5.  Ikoranabuhanga ni imwe mu nzira zituma abakozi n’abakoresha bavugana byoroshye

Akenshi abakozi ntibakunze kwisanzura n’abakozi gusa iyo hariho umuyoboro ukoreshwa mu gusangira ibitecyerezo binyuze mu ikoranabuhanga bituma umukozi yirekura mu kubwira umukoresha we byinshi biruta ibyo ashobora kumubwira bahagararanye. Ibi inyungu bizaza mu kigo runaka ni uko umusaruro kandi ufite ireme uzagaragara. Ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe neza mu bucuruzi ribyara umusaruro mwinshi cyane kandi urambye.

Sources: bdc.ca, businessinsider.com na cascadebusnews.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND