RFL
Kigali

Kidum ntagikoreye igitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2019 15:36
0


Umuhanzi w’umurundi Kidum Kibido ntakiririmbiye muri White Club kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019 nk’uko amakuru agera kuri INYARWANDA.Com abihamya.



Kuya 01 Nzeri 2019 Kidum yaririmbye mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro White Club iherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ndetse abafana basaba ko yakongera kubataramira kuri uyu wa 06 Nzeri 2019.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko Kidum avuye i Kigali akoranye indirimbo n’umuhanzi Meddy ndetse na Bruce Melodie. Biravugwa ko izi ndirimbo zigomba gusohoka mu minsi ya vuba.

Alex Muyoboke wagize uruhare kugira ngo Kidum ataramire muri White Club mu cyumweru gishize, yatangarije INYARWANDA, ko uyu muhanzi yagize impamvu zitunguranye zituma atongera gukorera igitaramo muri White Club.

Ati “Ni Ku mpamvu ze bwite ubu ari kwitegura gusubira muri Kenya ndumva ari gushaka uko ahinduza itike y’indege kugira ngo arare asubiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.”


Kidum arava i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko ni umucuranzi w’ingoma, gitari akaba n’umuhanga mu ijwi. Azwi cyane mu ndirimbo “Intimba y’urukundo”, “Nzokujana”, “Kumushaha”, “Amasozi y’urukundi”, “Ubushikira nganji” n’izindi nyinshi.

Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’. Hari tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo Bruce Melodie wo mu Rwanda na Nameless wo muri Kenya.

Ibyo wamenya kuri White Club yafunguwe mu gitaramo cyatumiwemo Kidum: 

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa  Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.

Ku bindi bisobanuro wahamagara nomero: 0788 30 49 41

Kidum yagombaga gukorera igitaramo muri White Club





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND