Kigali

Amavubi yasesekaye i Kigali nta rwicyekwe nyuma yo kunyagira Seychelles-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2019 10:56
2


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yagarutse mu Rwanda nta rwicyekwe kuko bakuye umusaruro i Victoria nyuma yo kunyagira Seychelles ibitego 3-0.



Mashami Vincent ubwo ikipe yari igeze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Byari mu mukino ubanza muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar. U Rwanda twatangiye uru rugendo runyagira Seychelles mu mukino mbere yo gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeli 2019.


Uva ibumoso: Higiro Thomas, Mashami Vincent na Seninga Innocent


Higiro Thomas (Iburyo) yigana Meddie Kagere (Ibumoso) uburyo yishimira igitego

Hakizimana Muhadjili, Yannick Mukunzi na Meddie Kagere ni bo batsindiye u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura. Ibitego bibiri bya mbere byabonetse mu gice cya mbere mu gihe igitego cya gatatu cyabonetse mu gice cya kabiri.


Kimenyi Yves umunyezamu nimero ya mbere mu Mavubi

U Rwanda rwafunguye amazamu ku munota wa 31’ ku gitego cya Hakizimana Muhadjili nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri utewe na Bizimana Djihad abugarira ba Seychelles bakananirwa kuwugenzura neza mu buryo bwabo.

Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyatsinzwe na Mukunzi Yannick ku munota wa 35’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari uvuye muri koruneri uzamuwe na Hakizimana Muhadjili.


Rwatubyaye Abdul myugariro mpuzamahanga w'u Rwanda

Igitego cya gatatu cy’u Rwanda cyatsinzwe na Meddie Kagere ku munota wa 81’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira watewe na Kimenyi Yves nyuma yo kuwuhabwa na Rwatubyaye Abdul. Uyu mupira wavuyuye kuri Kimenyi wageze mu bwugarizi bwa Seychelles bananirwa kuwuyobora mu buryo bworoshye ugera kuri Meddie Kagere wahise awuyobora mu izamu.


Hagumintwari (Ibumoso) umufana wa AS Kigali na Songambere (Iburyo) umufana ukomeye wa APR FC


Songambere (Ibumoso) na Seninga Innocent (Iburyo)

Dore abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 (Sugira Ernest 16, 83') na Hakizimana Muhadjili 10 (Sibomana Patrick Pappay 7, 60’).

11 b'Amavubi babanje mu kibuga

Seychelles XI: Bara Romeo (GK.18), Olivier Bonte 17, Constance Adrian 6, Souris Michel 4,Esther Stan 3, Sinon Iteren 12, Vloot Sennky (C.8), Mothe Dean20, Vloot Gerick 21, Emile Rendy 11 na Dando Darrel 7.

11 ba Seychelles babanje mu kibuga

Amavubi yaherukaga intsinzi yo hanze muri Kamena 2015 ubwo batsindaga Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest ubwo hashakwaga itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

Nyuma yo kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3). Muri ubu buryo abakinnyi 11 b’u Rwanda bagombaga gukinamo; Kimenyi Yves (GK,23) yari ari mu izamu.


David Nortey (Ibumoso) umunya-Ghana uzana abakinnyi mu Rwanda ari kumwe na Seninga Innocent (Iburyo)umutoza mukuru wa Etincelles FC akba yungirije mu Mavubi


Samy Imanishimwe wari waherecyeje ikipe nawe yakiriwe ku kibuga cy'indege

Mu bugarira bane (Back 4); Rwatubyaye Abdul (22) na Emery Bayisenge (15) bari bari mu mutima w’ubwugarizi mu gihe ibumoso hacaga Imanishimwe Emmanuel (2) ari na ko iburyo hanyura Ombolenga Fitina (13).

Imbere y’abugarira (Holding Midfielder) hari Mukunzi Yannick (19) wakinaga inyuma gato ya Bizimana Djihad (4) na Muhire Kevin (11).

Ku murongo w’imbere hari Meddie Kagere (5) wakinaga nka rutahizamu mu gihe iburyo hanyuraga Tuyisenge Jacques (9) ari nawe kapiteni naho ibumoso hakanyura Hakizimana Muhadjili (10). Hakizimana Muhadjili (31’), Mukunzi Yannick (35’) na Meddie Kagere (82’) ni bo batsinze ibitego by’Amavubi.


David Nortey (Ibumoso) na Nkundamatch (Iburyo)



Nkundamatch yari yahazindukiye



Amavubi yahise asubira i Nyamata muri Golden Tulip mbere y'uko bakomeza imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

PHOTOS & VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hagumintwali jean Claude 5 years ago
    Ubutaba tugire wamuco wokwakira equipe turi benshi
  • Nadine5 years ago
    AMAVUBI OYEEEEE. MWARAKOZE BASORE MWAHESHEJE ISHEMA IGIHUGU , TURABASHIMIYE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND