RFL
Kigali

Ne-Yo mu nzira zerekeza i Kigali mu gitaramo yategujemo kudafatwa amafoto n’amashusho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2019 18:29
0


Umunyamerika Ne-Yo aragera i Kigali mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 05 Nzeli 2019. Ategerejwe mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina kizaba kuwa 07 Nzeli 2019 muri Kigali Arena iherereye iruhande rwa Sitade Amahoro.



Ni we muhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo. Abahanzi b’abanyarwanda bazaririmba ni Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bruce Melodie, Riderman n’itsinda rya Charly&Nina.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko Ne-Yo n’ikipe ngari ye bakorana basabye ko nta mafoto n’amashuho ye azafatwa mu gitaramo azakorera i Kigali. Uwemerewe gufotora Ne-Yo ni uwifashishije telefoni; mu gihe itangazamakuru rizategereza amafoto azasohorwa na gafotozi we.

Ne-Yo si we muhanzi wenyine utaramiye i Kigali agasaba kudafatwa amafoto n’amashusho. Rurangiranwa mu baramyi ku isi, Don Moen yaririmbiye i Kigali muri Gashyantare 2019 adafatwa amashusho y’igitaramo.

Ne-Yo azava i Kigali yitegura igitaramo azakora kuwa Gatanu tariki 23 Nzeli 2019 muri Oxford. Ni Umunyamerika w’umubyinnyi w’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime ubifatanya no gutunganya indirimbo. Amazina ye asanzwe ni Shaffer Chimere Smith, gusa we yahisemo kwitwa Ne-Yo [Gogo].

Ne-Yo n'abahanzi bane bazaririmba mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena

Kigali Arena yubatse iruhande rwa Sitade Amahoro; yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame. Ni yo nzu nini y’imikino y’amaboko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ikaba iya karindwi ku mugabane wa Afurika.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze album zitandukanye yujuje indirimbo zagiye zikundwa mu buryo bukomeye. Muri 2006 yasohoye album yise ‘In My Own Words’; 2007 yasohoye album yise ‘Beacause of you’.

2008 yasohoye ‘Year of the Gentleman’, 2010 yasohoyse ‘Libara Scale’, 2012 yasohoye ‘R.E.D’, 2015 yasohoye ‘No-Fiction’ naho 2018 yasohoye ‘Good Man’.

Ne-Yo yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Miss independent’, ‘So sick’, ‘Sexy love’, ‘In a million’, ‘Do you’ n’izindi nyinshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND