RFL
Kigali

Breaking: Haruna Niyonzima yavanywe muri 11 b’Amavubi azira ibyangombwa bidahuza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/09/2019 12:15
0


Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi yavanywe mu bakinnyi 11 b’Amavubi agiye guhura na Seychelles bitewe n’uko uyu mugabo afite ibyangombwa bidahuza amakuru muri FIFA.



Nyuma y’uko AS Kigali yatse ibyangombwa muri CAF kugira ngo azabakinire imikino ya Total CAF Confederation Cup ntibikunde, Amavubi yabujijwe gukoresha Haruna Niyonzima kuko ngo afite ibyangombwa birenze kimwe bigaragaza imyaka itandukanye n’iyo FIFA izi.

Basaba ibyangombwa, AS Kigali bavuze ko Haruna Niyonzima yavutse tariki 20 Nyakanga 1988 mu gihe muri FIFA basanzwe bazi ko Haruna Niyonzima ukinira ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yavutse tariki ya 5 Gashyantare 1990.


Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi 

Ibi byaje gutuma Haruna Niyonzima ava ku rutonde rw’abakinnyi 11 b’u Rwanda bagomba gucakirana na Seychelles saa munani ku masaha ya Kigali (14h00’).

Haruna Niyonzima yahise asimbuzwa Muhire Kevin nawe usanzwe adashidikanwaho ku musaruro atanga hagati mu kibuga.

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.


Haruna Niyonzima (8) ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Cote d'Ivoire i Kigali 

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri mu gicuku (00h20’) iri mu rugendo rugana muri Seychelles aho igiye kubasura mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.

Nyuma yo kugera i Victoria muri Seychelles, Mashami Vincent yakoresheje imyitozo ya nyuma anagena uburyo ikipe igomba guhagarara mu kibuga (4:1:2:3).

Muri ubu buryo abakinnyi 11 b’u Rwanda bagomba gukinamo; Kimenyi Yves (GK,23) ari mu izamu.

Mu bugarira bane (Back 4); Rwatubyaye Abdul (22) na Emery Bayisenge (15) baraba bari mu mutima w’ubwugarizi mu gihe ibumoso haca Imanishimwe Emmanuel (2) ari na ko iburyo hanyura Ombolenga Fitina (13).

Imbere y’abugarira (Holding Midfielder) hari Mukunzi Yannick (6) uraba akina inyuma gato ya Bizimana Djihad (4)  na Muhire Kevin (11).  

Ku murongo w’imbere hari Meddie Kagere (5) ukina nka rutahizamu mu gihe iburyo hanyura Tuyisenge Jacques (9) ari nawe kapiteni naho ibumoso hakanyura Hakizimana Muhadjili (10).


Muhire Kevin yasimbuye Haruna Niyonzima muri 11 b'Amavubi 

Dore abakinnyi 11 muri rusange:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.23), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Haruna Niyonzima (C,8), Tuyisenge Jaques 9, Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.

Umukino nyirizina uratangira saa munani (14h00’) ku masaha ya Kigali biraba ari saa kumi i Victoria muri Seychelles.

Dore abakinnyi 11 muri rusange:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.23), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND