Umunyarwanda ati "Isuku ni isooko y’ubuzima”. Ibi ni impamo. Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugira isuku ihambaye aho ihigitse imijyi yose yo muri Afrika muri 2019. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe urutonde rw’imijyi 10 ifite isuku ya ntamakemwa ku mugabane wa Afrika.
Umujyi wa Kigali uko utera imbere ndetse n’inyubako nshya zigenda ziyongera ndetse n'abawutura bakagenda biyongera umunsi ku wundi. Gusa ibi ntibiwubuza gukomeza kuzamura n’urwego rw’isuku. Nk'uko tubikesha ibinyamakuru zaspera.com na cceonlinenews.com ku ntonde bakoze ndetse n’ubusesenguzi batubwira uru rutonde rw’imijyi 10 ruyobowe n’umurwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda "Kigali".
Umujyi wa Kigali ukurikirwa n’umujyi wa Cape city wo muri Afrika
y'Epfo. Izi mbuga twifashishije zivuga ko mu gukora uru rutonde barebye ibintu
binshi muri byo harimo, ibijyanye n’ikirere umujyi ugiye ufite cyusuzuyemo
umwuka mwiza wo guhumeka, kuba nta bintu by'ibyotsi bituruka mu nganda bihari, kuba
nta bishishwa cyangwa ibikarito byavuyemo ibikoresho cyangwa ibyo kurya byuzuye
mu mihanda ndetse n’ibindi byinshi. Mu gukora uru rutonde twibanze ku rutonde rwasohowe ku wa 7 Kanama 2019 na zaspera.com.
Urutonde rw’imijyi 10 ifite isuku ihambaye muri Afrika 2019
10. Windhoek (Namibia)9. Dar Es Salaam (Tanzania)
8. Accra (Ghana)
7. Gaborone (Botswana)
6. Nairobi (Kenya)
5. Johannesburg (South Africa)
4. Port Louis (Mauritius)
3. Tunis (Tunisia)
2. Cape City (South Africa)
1. Kigali – Rwanda
Sources: zaspera.com na cceonlinenews.com
TANGA IGITECYEREZO