Mu nkuru za NKORE IKI dukunze kubagezaho ziba zikubiyemo ubutumwa bw’abasomyi bacu baba batwandikiye bagisha inama abasomyi bagenzi babo, uyu munsi tubazaniye ubutumwa twandikiwe n’umugabo w’imyaka 40 wifuza kubana n’umukobwa wihakanywe n’uwamuteye inda.
Inkuru nk’izi ntabwo tujya tugaragaza umwirondoro w’umuntu, gusa iyo ushatse ko tubahuza turabikora kimwe n’uko ushobora kumugira inama unyuze ahatangirwa ibitekerezo munsi y’iyi nkuru. Si mu rukundo gusa, n’undi wese ufite icyo yifuza kugisha ho inama abasomyi bacu, tumuhaye ikaze. Uwatwandikiye uyu munsi rero, yagize ati:
"Hi, amahoro amakuru, nifuzaga ko mwantumikira ku basomyi b'ikinyamakuru cyanyu kuko kandi nzi ko ari benshi CYANEE, nkaba niteguye kuzabashimira mbikuye ku mutima. Ndi umugabo umaze kugira imyaka 40 mba kandi ngakorera ikigo gishamikiye kuri leta i Kigali, ariko rwose mba numva nabana ubu n'umukobwa waba atwite cyangwa ukibyara akaba yarihakanywe n'uwayimuteye.
Icyo gitekerezo kikaba cyaraje nyuma yo guhemukirwa n'uwo twari tugiye kubana akavanamo inda yanjye yaramaze gutwita kubera yaramaze kubona visa yo muri Amerika (USA) yaramaze igihe ashakisha. Kuva icyo gihe nahuzwe abakobwa basanzwe, uretse abo numva ko bahemukiwe bibatunguye bakemera gutwita ntibazivanemo nk'abandi benshi hanze aha.
Nkore iki ko icyo gitekerezo aricyo kiza mu mutwe cyane kimwe n'uko numva nuwo mwana uzavuka cyangwa wavutse nta kibazo namugiraho na kimwe cyo kubana nawe no kumwitaho, nubwo hari abakobwa basanzwe batarabyara bangaragarije ko bankunda?"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com cyangwa kuri info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO