RFL
Kigali

CYCLING: Rwanda Cycling 2019 mu gace ka Rwamagana bizaba ari uburyo budasanzwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 22:04
0


Kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba hazakinirwa agace ka Rwanda Cycling Cup 2019 aho abakinnyi bazajya basiganwa isaha imwe.



Muri aka gace ka Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bazazenguruka mu mujyi wa Rwamagana inshuro zishoboka kuko bizaterwa n’izo isaha (iminota 60) izuzura bamaze gukora.

Abasiganwa bazaba bagenda umuzunguruko w’ibilometero bitatu (3 Km), bazazenguruka mu gihe cy’isaha imwe bahagarike isiganwa.

Urugendo rwa Kilometero eshatu (3 Km) ruzaba ruva ku biro bya MTN Service Center – Bakate ibumoso bajye mu muhanda wa Pave ungana na 1.2 km – Agakiriro – Ku Maduka –Isoko rya Rwamagana – POlice – Ibiro by’Intara   – Sitasiyo – MTN Service Center.


Abasiganwa bazajya bagenda bacunganwa n'iminota aho gucunganwa n'umuzenguruko 

Abahungu bari mu cyiciro cy’abato n’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru cyo kimwe n’abakobwa, bose bazajya bakora urugendo ruhwanye n’isaha imwe (1h00’) bahagarike.

Muri iri siganwa, abahungu bakiri bato n’abakobwa bazahaguruka saa tatu n’iminota 30 (09h30’) basoze saa yine n’igice (10h30’).

Abahungu bakuru n’abari munsi y’imyaka 23 ariko batari munsi ya 19, bazahaguruka saa tanu zuzuye (11h00’) bivuze ko bazasoza saa sita zuzuye (12h00’). Ibyiciro byose bizahaguruka binasoreza ku biro bya MTN Service Center biri mu mujyi wa Rwamagana.


Rugamba Janvier wa Les Sportifs de Rwamagana azaba ari mu mihanda yitorezamo

Fly Cycling Club, Les Amis Sportifs de Rwamagana, Cycling Club for All, Benediction Excel Energy Continental Team, Muhazi Cycling Generation, Karongi Vision Sport Center, Kigali Cycling Club, Nyabihu Cycling Team, Kayonza Young Stars Cycling Team na Cine Elmay ni yo makipe yitezwe muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Rwamagana.

Agace gaheruka muri Rwanda Cycling Cup 2019 byari ukuzenguruka umujyi wa Kigali. Icyo gihe, Nkurunziza Yves yatwaye igihembo gikuru nyuma yo kugenda intera ya 108 Km akoresheje 3h04’15” mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Mu bakinnyi bari mu cyiciro cy’abagabo bakiri bato, Ngendahayo Jeremie wa CCA yaje ari uwa mbere akoresheje 2h39’44” mu ntera ya kilometero 96.


Nkurunziza Yves ubwo yatwaraga Tour de Kigali muri Rwanda Cycling Cup 2019 muri Kanama 2019

Mu bakobwa, Mukundente Jenevieve (Benediction) yahize abandi mu ntera ya kilometero 72 akoresheje 2h24’15” akurikirwa Ingabire Diane bakinana wakoresheje 2h24’17” mu gihe Nzayisenga Valentine nawe wa Benediction yaje ari ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h24’18”.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND