Tariki ya 13 na 15 Nzeli 2019 hazakinwa imikino ngaruka mwaka y’ikigega Agaciro Development Fund 2019, imikino igiye gukinwa ku nshuro ya kane (4) ikazitabirwa n’amakipe yasoje mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.
Irushanwa ry’uyu
mwaka rizitabirwa n’amakipe ane (4) ariyo; Ryaon Sports, APR FC, Mukura Victory
Sport na Police FC nk’amakipe yasoje mu myanya ine ya mbere muri Azam Rwanda
Premier League 2018-2019.
Rayon Sports
yasoje ku mwanya wa mbere muri shampiyona 2018-2019 inatwara igikombe, APR FC
yasoje ari iya kabiri, Mukura VS isoza ku mwanya wa gatatu mu gihe Police FC
yari ku mwanya wa kane.
Mu buryo
imikino y’uyu mwaka izakinwa, bazatangira tariki 13 Nzeli 2019 bakine ibimeze
nka ½ cy’irangiza ari nabwo APR FC izahura na Mukura Victory Sport (15h00’)
mbere y’uko Police FC ikina na Rayon Sports (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
FERWAFA na MINISPOC basobanuriye abanyamakuru uko irushanwa ry'uyu mwaka riteguye
Nyuma
amakipe azaba yatsinze kuri uwo munsi wa mbere w’irushanwa azahurira ku mukino
wa nyuma uzakinwa tariki 15 Kanama 2019 mu gihe amakipe azaba yatsinzwe
azahatanira umwanya wa gatatu.
Imikino ya
nyuma aho izabera ntabwo haremezwa nk’uko Bonny Mugabe umuyobozi uhagarariye
agashami gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA yabimenyesheje abanyamakuru mu
kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeli 2019 ku biro bikuru bya
FERWAFA biri i Remera.
Dore uko gahunda y’ibihembo iteye uyu mwaka:
Ikipe izatwara
igikombe cy’uyu mwaka izahabwa na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
(3,000,000 FRW), ikipe ya kabiri ifate miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu
gihe ikipe izasoza ku mwanya wa gatatu izafata ibihumbi magana atanu (500,000
FRW).
Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ahamya ko iri rushanwa rifasha amakipe kwitegura neza umwaka w'imikino uba uri bukurikire uwo barangije
Nyuma y’ibihembo
by’amakipe, uyu mwaka hazahembwa n’abakinnyi ku giti cyabo aho umukinnyi
uzitwara neza kurusha abandi mu irushanwa (Best Player of the Tournament)
azahembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000 FRW), uwuzatsinda
ibitego byinshi (Topscorer) azahembwa ibihumbi ijana (100,000 FRW).
Muhire Kevin ni we wari wabaye umukinnyi w'irushanwa rya 2018
Mu 2018 Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga Rayon Sports yatsinze ibitego bibiri mu irushanwa ahabwa igihembo nk'uwatsinze byinshi
Ku kijyanye
n’abakinnyi bashobora gutsinda ibitego byinshi barenze umwe, Mugabe Charles
ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund yavuze ko bazahembwa
bose kandi buri umwe agahabwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Mbere y’uko
amakipe yinjira muri iri rushanwa yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda
yo kwitegura (1,000,000 FRW).
Karangwa Jules umunyamategeko wa FERWAFA nawe yari akurikiye ikiganiro anatanga ijambo ku banyamakuru
Amwe mu
mategeko azagenga irushanwa:
Imikino y’Agaciro
Development Fund 2019 izahuza amakipe ariyo; Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na
Police FC.
Mu buryo
amakipe yahujwe muri ½ cy’irangiza, hafashwe ikipe yasoje ari iya mbere ihuzwa
n’iyasoje ari iya kane (Rayon Sports vs Police FC) mu gihe ikipe ya kabiri
yahujwe n’iya gatatu (APR FC vs Mukura VS).
Rayon Sports yatwaye iki gikombe inshuro ebyiri yikurikiranya (2017, 2018)
Muri iri
rushanwa buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 30 kandi nta mubare w’abakinnyi
b’abanyamahanga uzarebwa kuko no mu gihe bose uko ari 30 baba ari abanyamahanga
bakina nta kibazo.
Mu mukino
nyirizina, ikipe izaba yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu (5) nta kindi kibazo
kibayeho kandi mu gihe muri uwo mukino amakipe yarangiza iminota 90’ anganya
umusaruro, bazajya bahita batera penaliti nta minota 30 y’inyongera
(Extra-Time).
Charles
Mugabe ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund, aganira n’abanyamakuru
kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeli 2019 yavuze ko bahisemo guca mu mupira w’amaguru
kuko ngo ni yo nzira yonyine ikomeye yacamo ubutumwa bukagera ku bantu mu gihe gito.
Gusa, Mugabe
avuga ko mu nshuro eshatu iri rushanwa rimaze kuba ryatanze umusaruro ufatika
kuko ngo iyo bakoze ibarura mari basanga aya marushanwa yarinjije miliyoni 130
z’amafaranga y’u Rwanda (130,000,0000 FRW).
“Ubundi iyo
ushaka kugera ku bantu benshi, ukabagezaho ubutumwa bwawe mu gihe gito
gishoboka, unyura muri siporo. Siporo ni ikintu cy’agaciro gituma dutanga
ubutumwa bwacu kuri benshi mu gihe gito gishoboka. Kandi na none ni igikorwa
ngaruka mwaka aho abanyarwanda bose bifatanya mu guteza imbere ikigega cyabo.
Ibyo byose rero ni byo bituma habaho iri rushanwa”. Mugabe
Mugabe Charles umukozi ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro Development Fund ubwo yaganiraga n'abanyamakuru
Agaruka ku
mumaro w’irushanwa, Mugabe yagize ati “Mu by’ukuri abasiporutifu batwinjiriza
amafaranga menshi mu kigega. Mu nshuro eshatu tumaze gukina tumaze kwinjiza
hafi miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, byose ni uguteza imbere ikigega
Agaciro”.
Abafana bategereje uburyohe buzaranga irushanwa rya 2019
Mu irushanwa riheruka mu 2018, Rayon Sports yatwaye igikombe itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Francois Master.
TANGA IGITECYEREZO